Polisi y’u Rwanda iratangazako ubujura bw’amatungo busigaye bwaragabanutse mu Ntara y’Iburasirazuba; bikaba byaratewe n’imbaraga zashyizwe mu bikorwa byo kuburwanya no guhiga ababukekwagaho.
Hagati muri Nzeli, Polisi yafashe abagera kuri 87 bari inyuma y’ubujura bw’amatungo butandukanye muri iyo ntara, cyane cyane mu turere twa Gatsibo na Nyagatare.
Muri uko kwezi kandi, herekanywe bamwe muri abo bajura imbere y’ibihumbi by’abaturage; nyuma Polisi ibakorera ibisabwa bashyikirizwa ubutabera.
Polisi itangazako ubujura bw’amatungo kugeza ubu kitakiri ikibazo gihangayikishije ariko ko n’iyo bwaba buke bukwiye kurwanywa .
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba IP Emmanuel Kayigi yagize ati:” Abajura 87 bibye inka muri Nyagatare na Gatsibo ariko kuva twaberekana, ni ubujura 4 bumaze kugaragara muri Gatsibo, Nyagatare ntabwo.”
Yavuze ariko ko, uretse ibikorwa bya Polisi byiyongereye, habayeho n’ubufatanye n’abaturage ari nabo batanze amakuru kuri benshi bafashwe.
Yagize kandi ati:”Ntitwishimira gufunga abantu, twifuza ko ntawe ugaragara mu bikorwa nk’ibi ari nayo mpamvu namwe tubasaba kubyamagana; ni igisebo ku muntu wumva ko yatungwa no kwiba amatungo y’umuturanyi we.”
Igihe herekanwaga abo bajura, Umushinjacyaha mukuru Muhumuza Richard yijeje abaturage ko ubu bujura butazasubira mu bunzi ahubwo buzajya bujyanwa mu nkiko.
Abafashwe bose bakaba barashyikirijwe inkiko , aho urukiko rw’ibanze rwakatiye 81 muri bo kuri 16 na 18 Ukwakira uyu mwaka, abandi rurabarekura.
Ababuraniye mu rukiko rw’ibanze rwa Kiramuruzi ni 20 bose barakatiwe, mu gihe muri 67 baburaniye I Nyagatare, hakatiwe 61; bose hamwe bakaba bafungiye muri gereza ya Nsinda.
Imibare ikaba igaragaza ko , guhera mu Gushyingo umwaka ushize kugeza kuri Kanama uyu mwaka, inka zigara ku 100 zibwe muri Nyagatare honyine ariko inyinshi muri zo zikaba zaragarujwe.
Kinyarwanda
English










