Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Inshuti z’u Rwanda zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashimye imikorere ya Isange One Stop Center

Inshuti ebyiri z’u Rwanda zo mu ishuri ryitwa Legislative Leadership Institute (LLI) ryo muri California ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku itariki 6 Mata 2015, zasuye ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe gufasha abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana ari ryo Isange One Stop Center ribarizwa mu bitaro bya Polisi y’u Rwanda, maze bishimira iyi gahunda bavuga ko ari "uburyo budasanzwe bwo guha icyizere abagore n’abana."

Bob Wood na Amy Polaski bari baherekejwe na Minisitiri w’ubuzima Agnes Binagwaho, ubwo batambagizwaga ari nako basobanurirwaga ubwoko bwa serivisi zitangirwa mu bitaro bya Polisi y’u Rwanda.

Abasobanurira imikorere y’ibitaro bya Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Dr. Wilson Rubanzana, Umuhuzabikorwa w’amashami ya Isange One Stop Center na gahunda zidasanzwe z’ubuvuzi muri Polisi y’u Rwanda yavuze ko Isange One Stop Center imwe mu mashami agize ibitaro bya Polisi y’u Rwanda, yabaye igisubizo mu gufasha abakorewe ihohotwerwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana.

Yagize ati: "Isange yubatse ku buryo serivisi kuva ku buvuzi, n’ubujyanama, harimo ubujyanye n’amategeko, zitangirwa hamwe kandi  ku buntu, ariko kandi, iri shami ryagize izindi gahunda nko gukangurira abaturage kugira uruhare mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana."

Yagize kandi ati: " Ubu abantu  ntibagihisha ihohoterwa ryabakorewe. Ibyo bituma bahabwa ubufasha mu maguru mashya burimo ubuvuzi n’ubutabera."  Nyuma yo gusobanurirwa  serivisi zitangirwa mu bitaro bya Polisi y’u Rwanda, Amy  yashimye guverinoma y’u Rwanda ku ngamba zo guharanira uburenganzira bw’abagore, abakobwa  n’abana.

Yagize ati: "Ibi ntibisanzwe kandi n’urundi rugero rw’uko u Rwanda rubayeho binyuze  mu kwerekana no gutanga urugero rwiza."

Ati," Mukwiye gushimirwa ibitekerezo n’ubufatanye byabaranze mu  gushyira mu bikorwa izi gahunda ku nzego zose no gutuma zigerwaho. Ndahamya ko zizagirira umumaro abaturage b’u Rwanda."

Wood we yagize ati, “Iki ni igihamya cy’intego  ya Nyakubahwa Jeanette Kagame, yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, hibandwa ku buzima, uburezi no guteza imbere abaturage." Yagize kandi ati:"Ibi bikwiye mu by’ukuri gushimwa. Twishimiye kugera mu Rwanda kandi twizera ko tuzagirana ubufatanye bukomeye mu myaka iri imbere."

Iki kigo (Isange) cyashyizweho muri 2009, ku bufasha bwa Nyakubahwa Madame wa Perezida, Jeanette Kagame, n’Ihuriro ry’Amashami y’Umuryango w’Abibimbye akorera mu Rwanda (One UN).

Binyujijwe mu buvugizi n’imikoranire na Global Fund, Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame abinyujije mu mushinga w’Imbuto Foundation, yutanze inyubako ku bitaro bya polisi bya Kacyiru zitangirwamo serivisi za ngombwa zifasha abagore zikubiyemo aho abagore babyarira, umushinga wo guteza imbere abagore, serivisi zifasha kurinda ubwandu bwa SIDA abana mu gihe bibarukwa hamwe n’izitangwa na Isange.

Isange itanga serivise z’ubutabazi mu rwego rwo kurinda uwahohotewe gutwara inda, imiti irinda ubwandu bwa SIDA, ubufasha mu kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina n’ubundi buvuzi. Isange kandi yohereza mu bitaro bikuru iyo hakenewe ubuvuzi bwihariye, serivisi z’ubuganga bukenerwa mu maperereza, ubujyanye n’imyibarukire, ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe, icumbi mu rwego rw’umutekano na serivise zo gusubiza abantu mu buzima busanzwe.

Abacumbikiwe ku bw’umutekano babona serivise z’ibanze zirimo kubagaburira, imyambaro ndetse n’icumbi.

Kuva Isange yatangira gukora kuva mu mwaka wa 2009, imaze kwakira ibibazo birenga 10,000 byiganjemo ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Ikigo cya Isange cyabonye igihembo cy’umuryango w’abibumye (UNPSA) mu mwaka wa 2012 kubera ingufu zakoreshejwe mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Icyo gihembo kiswe “igihembo cyo guteza imbere itabara ku byaha bikorwa bishingiye ku gitsina” mu kwemeza uburyo Isange yageze ku ntego zayo.

Minisitiri w’ubuzima Binagwaho yavuze ko Isange yujuje neza inshingano mu bijyanye na serivisi y’ubuvuzi n’ibindi bikenewe byose bigenerwa abahuye n’ihohoterwa ryo mu ngo ndetse n’irikorerwa abana, akaba ari yo mpamvu guverinoma yafashe umwanzuro wo gushyiraho amashami yayo mu gihugu hose kandi ibyo bikarangirana n’impera z’uyu mwaka. Ayo mashami akazafasha abahohoterwa bitabasabye kuza Kigali. Kugeza ubu amashami 12 amaze gushyirwaho hirya no hino mu turere.  

Iki gikorwa cya Isange n’amashami yayo cyashyizwe mu bikorwa mu bufatanye hagati ya Polisi, Guverinoma y’u Rwanda hamwe na Guverinoma y’igihugu cy’Ubuhorandi.