[AMAFOTO]: Icyumweru cyahariwe umutekano mu muhanda: Twubahirize amategeko y’umuhanda turengere ubuzima - Polisi
Ku wa kabiri tariki 22 Gicurasi uyu mwaka; Polisi y’u Rwanda yatangije ubukangurambaga buzamara icyumweru bwibanda ku mutekano mu muhanda; iyi gahunda ikaba yabereye mu Ntara zose n’Umujyi wa Kigali.
Insanganyamatsiko y’icyumweru cyahariwe umutekano mu muhanda igira iti: "Twubahirize amategeko y’umuhanda, turengere ubuzima." Inkuru irambuye
Rusizi: Umugabo yafashwe atanga ruswa kugira ngo ahabwe ibinyuranyije n'amategeko
Uwitwa Ndayisenga Emmanuel yafashwe na Polisi mu karere ka Rusizi ku wa kane tariki 24 z’uku kwezi arimo guha ruswa y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 150 Umupolisi ukorera kuri imwe muri Sitasiyo za Polisi muri aka karere kugira ngo amuheshe ibicuruzwa bya magendu yafatanywe. Inkuru irambuye
Polisi y’u Rwanda na Sosiyeti zigenga zicunga umutekano bagiranye inama yo gukomeza ubufatanye mu kuwubungabunga
Kuwa gatanu tariki ya 25 Gicurasi, ku cyicaro cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, habereye inama yahuje Polisi y’u Rwanda na Sosiyeti zigenga 16 zicunga umutekano w’ibigo n’abantu ku giti cyabo hirya no hino mu gihugu. Abitabiriye iyi nama baganiriye ku ngingo zitandukanye zigamije kunoza ubufatanye n'imikoranire mu kurushaho gukora kinyamwuga hirya no hino aho abakozi b’izi sosiyeti bakorera. Inkuru irambuye
Burera: Hafatiwe Toni imwe n’ibiro 700 by’amabuye y’agaciro yinjizwaga mu buryo bwa magendu
Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Burera, ifatanyije n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri aka karere ndetse n’abaturage, ku itariki ya 22 Gicurasi bafatiye mu mudugudu wa Mushunga akagari ka Nyirataba Umurenge wa Kivuye, imifuka 30 y’amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Wolufuramu na Gasegereti, ipima toni n’ibiro hafi 700 yinjizwaga mu gihugu mu buryo butemewe n’amategeko. Inkuru irambuye
Kamonyi: Polisi yakanguriye abaturage kwirinda ibiyobyabwenge n'inzoga zitujuje ubuziranenge
Ubwo ku itariki 22 Gicurasi uyu mwaka mu turere twa Kamonyi, Gasabo na Rubavu haberaga ubukangurambaga ku kwirinda ibiyobyabwenge; habereye ibikorwa byo kumena litiro 5 200 z’inzoga zitujuje ubuziranenge z’amoko atandukanye zahafatiwe.
Mu karere ka Kamonyi hamenwe litiro 2 600 zafatiwe mu kagari ka Ruyenzi , mu murenge wa Runda. Mu kagari ka Nyankenke, umurenge wa Bumbogo (Gasabo) hamenwe litiro 1 600; na ho mu kagari ka Byahi, mu murenge wa Gisenyi (Rubavu) habereye igikorwa cyo kumena litiro 1 000. Inkuru irambuye
Polisi yafashe abinjiza ibicuruzwa bya magendu, bagerageza no gutanga ruswa
Nyuma y’aho hafatiwe icyemezo cyo guca imyenda n’inkweto byambawe bizwi nka Caguwa hagamijwe guteza imbere inganda z’imyenda n’inkweto z’imbere mu gihugu, hari bamwe mu baturage bakomeje gufatwa binjiza iyo myenda n’inkweto mu buryo butemewe n’amategeko.
Urugero ni aho mu gitondo cyo ku itariki ya 23 Gicurasi, Polisi mu karere ka Nyagatare ifatanyije n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) muri ako karere basanze mu nzu y’umuturage utuye mu kagari ka Kenjojo Umurenge wa Rwempasha amabaro 8 ya magendu y’inkweto zambawe zizwi nka Caguwa zari zinjijwe mu buryo bunyuranye n’amategeko, zitatangiwe imisoro. Inkuru irambuye
[AMAFOTO]: Kigali: Polisi yaganiriye n’abahagarariye Ibigo bitwara abantu n’ibintu mu modoka ku ruhare rwabo mu gukumira impanuka
Mu gihe icyumweru cyahariwe umutekano wo mu muhanda gikomeje, ku wa kane tariki 24 Gicurasi uyu mwaka, ku Cyicaro Gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru habereye ikiganiro nyunguranabitekerezo hagati ya Polisi y’u Rwanda n’Abahagarariye Ibigo bitwara abagenzi mu modoka mu buryo bwa rusange n’ibitwara ibintu bifite ibyicaro mu Mujyi wa Kigali kibanze ku bufatanye mu gukumira impanuka mu muhanda. Inkuru irambuye
Kinyarwanda
English











