[AMAFOTO]: Polisi y’u Rwanda, amabanki n’ibigo by’itumanaho mu rugamba rwo kurwanya ibyaha bimunga umutungo bikorewe mu ikoranabuhanga
Polisi y’u Rwanda, kubufatanye na Banki nkuru y’u Rwanda n'ibindi bigo by'imari yateguye inama nyunguranabitekerezo ku gukumira no kurwanya ibyaha bimunga umutungo bikorewe mu ikoranabuhanga cyane cyane ubujura bw’amafaranga burikorerwamo.
Iyi nama yabaye kuri uyu wa gatanu taliki ya 19 Mutarama, ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, ikaba yari yitabiriwe kandi iyoborwa n’Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K. Gasana ari kumwe na Guverineri wa Banki nkuru y’u Rwanda, John Rwangomba.
Yari yitabiriwe kandi n’abayobozi cyangwa abakozi bakuru mu mabanki atandukanye yo mu Rwanda n’impuzamahanga akorera mu Rwanda n’ibigo by’imari n’ibigo by’itumanaho ndetse n’abashinzwe ikoranabuhanga mu byinshi muri ibyo bigo ndetse n’abapolisi bakora mu itumanaho no kurwanya ibyaha bikorerwa mu ikoranabuhanga muri Polisi y’u Rwanda. Inkuru irambuye
[AMAFOTO]: Polisi y’ u Rwanda yifurije ishya n'ihirwe Abofisiye bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru
Ku cyumweru tariki 14 Mutarama uyu mwaka ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru habereye umuhango wo gusezera mu cyubahiro Abofisiye bayo bagera ku 111 bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru.
Uyu muhango ubaye nyuma y'Iteka rya Perezida rizamura mu ntera Abosiye ba Polisi y' Rwanda 1 015 rikanashyira mu kiruhuko cy’izabukuru abagera ku 111. Inkuru irambuye
Polisi n’Umujyi wa Kigali batangije icyiciro cya 2 cy’Ubukangurambaga ku isuku n’umutekano bubaye ku nshuro ya 7
Ku wa gatanu tariki 19 Mutarama uyu mwaka Polisi y’u Rwanda n’Umujyi wa Kigali basoje icyiciro cya mbere cy’Ubukangurambaga ku isuku n’umutekano bubaye ku nshuro ya karindwi cyahereye tariki 31 Ukwakira kugeza ku ya 31 Ukuboza 2017 banatangiza icyiciro cyabwo cya kabiri.
Icyiciro cya kabiri cyabwo cyatangijwe ku mugaragaro n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pascal Nyamurindwa; Polisi yari ihagarariwe n’ushinzwe ibikorwa byayo byerekeranye no kugarura ituze muri rubanda, Commissioner of Police (CP) Emmanuel Butera; akaba yari hamwe n’ushinzwe imikoranire yayo n’Abaturage ndetse n’izindi nzego, Assistant Commissioner of Police (ACP) Damas Gatare. Inkuru irambuye
[AMAFOTO]: Sudani y’Epfo: CP Munyambo yashimye imikorere y’Abapolisi b’u Rwanda bakorera Malakal
Umuyobozi w’Abapolisi baturuka mu bihugu bitandukanye birimo n’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo buzwi mu rurimi rw’Icyongereza nka United Nations Mission in South Sudan (UNMISS), Commissioner of Police (CP) Bruce Munyambo yashimye imikorere y’Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri iki gihugu bakorera mu Ntara ya Malakal.
Yabashimye ubwo yabasuraga ku matariki ya 17 na 18 y’uku kwezi; ibi bikaba biri muri gahunda ye y’akazi yo kureba uko bakora akazi, imbogamizi bahura na zo no kurebera hamwe uko zakemuka. Inkuru irambuye
[AMAFOTO]: Polisi n’abafatanyabikorwa bayo barateganya gutera ibiti ku buso burenga hegitari 50
Muri gahunda zo kongera ubuso buteweho amashyamba hagamijwe kongerwa amashyamba ku misozi iri mu gihugu, Polisi y’u Rwanda iratangaza ko igatanyije n’abafatanyabikorwa bayo ifite gahunda yo gutera amashyamba mashya no gusimbuza ashaje ndetse no gutera ibiti bivangwa n’imyaka ku buso bungana na hegitari 50.763 kugirango icyerekezo bihaye kizagerweho mu mwaka wa 2018-2019.
Ibi bikaba biri no muri gahunda yo gushyira mu bikorwa amasezerano y’ubufatanye Polisi y’u Rwanda yasinyanye na Minisiteri y’ubutaka n’amashyamba mu Ugushyingo umwaka ushize, agamije kwita no kubungabunga ibidukikije n’amashyamba. Inkuru irambuye
Abatwara abagenzi barasabwa kwitwararika mu gihe abanyeshuri basubira aho biga
Polisi y’u Rwanda iragira inama abatwara abagenzi , abayobozi b’ibigo by’amashuri ndetse n’ababyeyi gufatanya korohereza abanyeshuri mu ngendo zabo zisubira ku mashuri.
Minisiteri y’Uburezi itangaza ko, umwaka w’amashuri wa 2018 ugomba gutangira kuri uyu wa mbere taliki ya 22 Mutarama ariko abanyeshuri bazatangira kujya ku mashuri yabo kuri uyu wa gatanu taliki ya 19 Mutarama, bijyanye n’aho amashuri yabo aherereye. Inkuru irambuye
[AMAFOTO]: Polisi y’u Rwanda iri mu bikorwa birengera abahinzi b’ibirayi
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 17 Mutarama, inzego zitandukanye zirimo na Polisi y’u Rwanda zahuriye n’abacuruzi b’ibirayi n’abaturage b’umurenge wa Kanyinya ku ikusanyirizo ry'ibirayi rya Nzove, baganira n'abafite uruhare mu icuruzwa ry'Ibirayi, babasaba kubahiriza amabwiriza abigenga.
Mu bayobozi bari bahari, harimo Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Vincent Munyeshyaka, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Francis Kaboneka, Minisitiri w’Ubuhinzi Gerardine Mukeshimana, Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe ubukungu n'iterambere Busabizwa Parfait, n’abandi. Inkuru irambuye
Kinyarwanda
English










