Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

INKURU MU MAFOTO: Uko ibikorwa by’ubukangurambaga ku mutekano mu muhanda byagenze mu gihugu hose

Ku wa kane tariki 24 Ugushyingo uyu mwaka mu gihugu hose Polisi yafatanyije n’izindi nzego hamwe n’ibyiciro bitandukanye by’Abaturarwanda mu bukangurambaga ku kwirinda no gukumira impanuka mu muhanda.

Ubu bukangurambaga bufite Insanganyamatsiko igira iti:" Menya, kandi wubahirize amategeko y’umuhanda, urengera ubuzima." 

Iki gikorwa kizamara ukwezi cyatangijwe ku mugaragaro ku rwego rw’Igihugu mu karere ka Musanze ku itariki 14 z’uku kwezi.

Ibi ni bimwe mu bikorwa byakozwe hirya no hino mu gihugu ku munsi wa 10 w’ubu bukangurambaga (ku wa kane):

IGP Emmanuel K. Gasana aganira n’Umushoferi amukangurira kubahiriza amategeko y’umuhanda.

IGP Emmanuel K. Gasana akangurira Abanyonzi kuba abafatanyabikorwa mu gukumira impanuka mu muhanda.

DIGP Dan Munyuza akangurira Abamotari kubahiriza amategeko y'umuhanda.

DIGP Dan Munyuza aganira n'Abamotari ku ruhare rwabo mu gukumira impanuka mu muhanda.

DIGP Dan Munyuza aganira n'Abamotari ku ruhare rwabo mu gukumira impanuka mu muhanda.

DIGP Juvenal Marizamunda aganira n'Abagenzi ku bufatanye mu gukumira impanuka mu muhanda.

DIGP Juvenal Marizamunda akangurira abatuye akarere ka Rulindo kwirinda icyatera impanuka mu muhanda.

DIGP Juvenal Marizamunda muri Rulindo (Shyorongi) ashyira ku modoka agapapuro kanditseho ababwiriza agenga abakoresha umuhanda.

CP Emmanuel Butera mu karere ka Muhanga akangurira abagenzi kuba abafatanyabikorwa mu gukumira impanuka mu muhanda.

CP Vianney Nshimiyimana  muri Nyagatare ashyira agapapuro kanditseho ibyo abakoresha umuhanda bakwiriye kubahiriza kugira ngo hirindwe  impanuka.

ACP Gilbert Gumira n'Umuyobozi w'akarere ka Huye, Kayiranga Muzuka Eugene mu gikorwa cy'ubukangurambaga ku gukumira impanuka mu muhanda.

Umuyobozi w'Akarere ka Huye, Kayiranga Muzuka Eugene yifatanyije na Polisi mu gikorwa cy'ubukangurambaga ku kurwanya impanuka mu muhanda.

ACP Rogers Rutikanga muri Musanze akangurira Abagenzi gutanga umusanzu mu gukumira impanuka zo mu muhanda.

CSP Anselme Ahimana mu karere ka Rubavu mu gikorwa cy'ubukangurambaga ku gukumira impanuka mu muhanda.

CSP Elie Mberabagabo ashyira agapapuro ku modoka kanditseho ibyo abakoresha umuhanda bagomba kubahiriza, aha ni mu karere ka Gicumbi.

Umuyobozi w'akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe imibereho myiza y'Abaturage, Kirenga Providence yitabiriye igikorwa cyo gukangurira abahatuye kubahiriza amategeko y'umuhanda.