Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, Emmanuel K.Gasana,yakanguriye urubyiruko magana atatu na mirongo icyenda, ruhagarariye inama nkuru y’urubyiruko mu tugari, n’imirenge bigize umujyi wa Kigali, ruzwi ku izina ry’Inkomezamihigo, kugira uruhare rufatika mu gukumira no kurwanya icyaha.
Ibi, IGP Gasana, yabirukanguriye ku ya 10 Gashyamtare, mu nama yagiranye narwo, aho ruri mu ngando y’iminsi irindwi , n’ukuvuga kuva ku ya 8 kugeza kuya 18 Gashyantare, muri Tumba College of Techology, iherereye mu kagari ka Kayenzi, umurenge wa Bushoki, mu karere ka Rulindo.
Uru rubyiruko rurimo ijana n’umunane rw’igitsinagore.
Mu byaha IGP Gasana yabakanguriye kugira uruhare rufatika mu gukumira no kurwanya, harimo, kunywa, gutunda, no gucuruza ibiyobyabwenge, birimo Kanyanga, n’urumogi, gukubita no gukomeretsa, ruswa, gufata ku ngufu no gusambanya abana ku mbaraga, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ndetse n’icuruzwa ry’abantu.
IGP Gasana yagize ati,"Bene ibi byaha, biteza umutekano muke. Niyo mpamvu buri wese akwiye kubyirinda no kugira uruhare mu kubirwanya, binyuze muri gahunda zashyizweho zo kurwanya no gukumira ibyaha-Comminuty Policing".
Yakomeje agira ati,"Iterambere n’umutekano n’impanga.Nta rubyiruko rwishora mu biyobyabwenge rushobora gutera imbere.Mukwiye kugira ubuzima bufite intego, n’intumbero,ubuzima buzira ibiyobyabwenge, kimwe n’ikindi kintu cyose cyarogoya imigambi yanyu myiza".
IGP Gasana yabakanguriye gukora cyane, bahanga udushya kugira ngo biteze imbere, imiryango yabo, n’igihugu muri rusange, no gukangurira urundi rubyiruko kurwanya ibiyobyabwenge , n’ibyaha muri rusange.
Kinyarwanda
English










