Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Ingo 300 zashyikirijwe ingufu z'amashanyarazi akomoka ku mirasire y'izuba

Polisi y'u Rwanda ku bufatanye na Minisiteri y'ibidukikije bashyikirije ingufu z'amashanyarazi akomoka ku mirasire y'izuba imiryango 300 y'abatishoboye bo mu midugudu ya Kigoyi na Bukamba mu kagari ka Kamukiza, umurenge wa Mukindo wo mu Karere ka Gisagara.

Izi ngufu zisubira zikomoka ku mirasire zahawe abagenerwabikorwa batuye kure y'umurongo mugari w'amashanyarazi, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 29 Ukwakira.

Ishami rya Polisi rifite ubwubatsi mu nshingano (PER) ryafashije abaturage mu gikirwa cyo gushyira amashanyarazi ku nzu z'abagenerwabikorwa.

Iki ni kimwe mu bikorwa bya Polisi y'u Rwanda muri gahunda yo guteza imbere imibereho myiza y'abaturage, gukumira no kurwanya ibyaha ndetse no kurengera ibidukikije.


INKURU BIFITANYE ISANO:

Polisi y’u Rwanda yateye inkunga imishinga iteza imbere abaturage ifite agaciro ka miliyari 2,5
Hatangijwe ibikorwa byo guteza imbere abaturage ku bufatanye bwa Polisi n’Ingabo z’u Rwanda