Kuva muri Mutarama kugera muri Nyakanga muri uyu mwaka wa 2018 mu gihugu hose hagaragaye inkongi z’umuriro zigera ku 105, Inyinshi muri zo zagaragaye mu mujyi wa Kigali.
Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya inkonyi Assistant Commissioner of Police (ACP) Jean Bosco Seminega avuga ko iri shami ryishimira kuba muri uyu mwaka ryashoboye kugera ku gipimo cyiza mu kurwanya inkongi, aho bageze ku gipimo cya 11% mu kugabanya inkongi zabaga mu gihugu ugereranyije n’umwaka ushize.
ACP Seminega avuga ko kugira ngo ibi bigerweho byaturutse ku bukanguramba mu baturage bugamije kubangurira kwirinda icyateza inkongi.

Bimwe mu byagaraye byatezaga inkongi z’umuriro harimo uburyo butaboze mu gushyira umuriro w’amashanyarazi mu mazu ndetse no kuba hari abakoreshaga insinga zitujuje ubuziranenge.
Jean d'Amour Rwunguko engeniyeri mu mujyi wa Kigali avuga ko ubu hagaragajwe amoko y’ibikoresho bigomba gukoreshwa bashyira umuriro mu mazu yaba ay’ubucuruzi cyangwa ayo kubamo.
Hari kandi bamwe mu bantu bakundaga gucuruza ibikoresho by’amashanyazi bitujuje ubuziranenge bigatuma habaho ukwiyongera kw’inkongi. Jacques Munyandamutsa, umujyana w’umyobozi w’ikigo gikwirakwiza ingufu z’amashanyarazi (EUCL) avuga ko kuri ubu iki kigo gikorn bya hafi mu gufata abantu bacuruza ibyo bikoresho bitujuje ubuziranenge.
Umujyi wa Kigali niwo ukunze kwibasirwa n’inkongi z’umuriro.
English









