Ku itariki ya 4 Nyakanga ubwo abanyarwanda bizihizaga ku nshuro ya 22 isabukuru yo kwibohora, abasirikare n’abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango w’abibumbye muri Centre Afrique nabo bifatanyije n’abanyarwanda kuwizihiza.
Ibi birori bikaba byarabereye mu gace kitwa SOCATEL, aho abasirikare b’u Rwanda bakambitse muri icyo gihugu byitabirwa n’abapolisi b’u Rwanda nabo bariyo.

Ibyo birori byitabiriwe kandi n’abayobozi batandukanye ba Centre Afrique barimo Minisitiri w’intebe Simplice Serandji, abayobozi b’ Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura no kubungabunga amahoro muri Centre Afrique (MINUSCA), barimo ukuriye Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye Alioune Sene, umuyobozi wungirije w’ingabo ziri muri Centre Afrique Gen. Sadiki Traore, Komiseri wa Polisi Com Luis Carrhilo, n’abandi.
Abanyarwanda baba mu murwa mukuru Bangui nabo bari bitabiriye uwo muhango.
Mu ijambo rye, Minisitiri w’intebe Serandji yavuze ko amateka yaranze u Rwanda ajya gusa nay’igihugu cye.
Yagize ati:”Ndashaka gufatira ku bunararibonye bw’u Rwanda mu kubohora igihugu cyabo, natwe abaturage bacu bakaba bagomba gufatira ku Rwanda mu kugera ku bwiyunge.”

Yanashimiye Leta y’u Rwanda kubera ubufasha itanga mu kubungabunga amahoro ku isi muri rusange, no muri Centre Afrique by’umwihariko, anashimira abasirikare n’abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura no kubungabunga amahoro muri Centre Afrique (MINUSCA) kubera uko batunganya akazi kabo, ubunyamwuga, ubushake ndetse n’ikinyabupfura bagaragaza mu kazi.
Ukuriye abapolisi b’u Rwanda muri Centre Afrique Assistant Commissioner of Police (ACP) Gilbert R. Gumira yabwiye abari aho inzira u Rwanda rwanyuzemo ngo rwibohore, naho Col Frederic Itangayenda wo mu ngabo z’u Rwanda ziriyo asobanura ibyo u Rwanda rumaze kugeraho nyuma y’imyaka 22 rwibohoye.
Kinyarwanda
English











