Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

INCAMAKEY’AMAKURU Y’INGENZI YATAMBUTSE KU RUBUGA RWA POLISI Y’U RWANDA MU CYUMWERUDUSOJE

Uruhare rwa buri muturarwanda niwo muti nyawo w’icyorezo cya COVID-19

Ubukangurambaga n’izindi nyigisho ku cyorezo cya COVID-19  no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo  byagize uruhare runini  mu korohereza Leta y’u Rwanda mu guhangana n’icyorezo  mu buryo buboneye. Ibi ni ibyagarutsweho mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 2 Ukwakira cyari kirimo minisitiri w’ubuzima, Dr Daniel Ngamije, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Prof Anastase Shyaka , Minisitiri w’uburezi, Dr Uwamariya Valentine, Minisitiri w’ubucuruzi Soraya Hakuziyaremye n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera.Inkuru irambuye

Sudani y’Epfo: Abapolisikazi bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bagize umusangiro wo kubasezeraho


Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Nzeri  ubuyobozi bw’ ihuriro ry’abagore bari mu butumwa bw'umuryango w'abibumbye bwo kurinda amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo bagize umusangiro wo gusezera ku bagiye gusimburwa muri ubwo butumwa. Ni umuhango wari wateguwe n'abapolisikazi b'u Rwanda bari muri icyo gihugu mu butumwa bwo kubungabunga amahoro, hari hagamijwe kwishimira uruhare rw'abagore mu kubungabunga amahoro hirya no hino ku Isi. Inkuru irambuye

COVID-19:Utubari n'amaresitora 70 byahaniwe kurenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19


Inyubako zigera kuri 70 zo mu mujyi wa Kigali zitanga serivisi z'amaresitora n'utubari ndetse n'amazu acuruza amacumbi (Motels) mu mpera z'iki cyumweru zimwe zarafunzwe izindi zicibwa amande kubera kurenga ku mabwiriza yo kurwanya ikwirakwira rya COVID-19.Inkuru irambuye

Kicukiro: 5 bafashwe barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 banateza urusaku


Mu gicuku cyo kuri iki cyumweru  tariki ya 27 Nzeri ahagana saa cyenda z’ijoro nibwo abapolisi bafatiye abantu 5 mu rugo rw’uwitwa Kibukayire Marie Claire. Aba bantu bafashwe bari mu birori byo gutaha inzu ya Kibukayire,  barimo kunywa inzoga ndetse banacuranga imiziki yateje urusaku rwabangamiraga abaturanyi. Aba bose bafatiwe mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Kanombe mu kagari ka Rwimbogo. Inkuru irambuye

Polisi yasubukuye ibikorwa by’ubukangurambaga bwa “Gerayo Amahoro”

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 30 Nzeri nibwo abapolisi bo mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda bari mu gikorwa cyo kongera kwibutsa abatwara ibinyabiziga kwirinda amwe mu makosa akunze guteza impanuka mu muhanda. Ni igikorwa cyatangiriye  mu mihanda yo mu mujyi wa Kigali ndetse bikazanagera no hirya no hino mu gihugu. https://www.police.gov.rw/rw/amakuru/news-detail/?tx_news_pi1%5Bnews%5D=15738&cHash=38d36df4a1a88419c1484bf6eba39513Inkuru irambuye

Rubavu: Babiri bafatanwe inoti 11 z’amadorali y’amerika n’ibikoresho bifashishaga bayakora


Biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage Polisi ikorera mu karere ka Rubavu muri sitasiyo ya Gisenyi yafashe uwitwa Ngarambe Francis w’imyaka 22 na Nsanzamahoro Innocent nawe ufite imyaka 22. Aba bombi bafashwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 29 Nzeri bafatanwa inoti  z’ijana z’impimbano 11 z’amadorali y’Amerika ahwanye n’amadorali 1,100,  bafatiwe mu murenge wa Gisenyi. Ariya madorali afite agaciro kabarirwa mu mafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni imwe. https://www.police.gov.rw/rw/amakuru/news-detail/?tx_news_pi1%5Bnews%5D=15732&cHash=7d646bc538873b1a25c07f0df439656cInkuru irambuye

Abanyonzi barakangurirwa kubahiriza amabwiriza y’umutekano wo mu muhanda


Mu myanzuro y’inama y’abaminisitiri yo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 harimo umwanzuro wemerera abakora umurimo wo gutwara abagenzi ku magare (Abanyonzi) gusubukura imirimo yabo. Ni nyuma y’igihe kirekire aba bantu bari barahagarikiwe imirimo yabo yo gutwara abagenzi ahubwo bagatwara imitwaro gusa nka zimwe mu ngamba zo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19. Inkuru irambuye

Nyagatare: Umucuruzi w’ibiyobyabwenge yafatanwe litiro 100 za Kanyanga

 
Abapolisi bo mu ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) kuri uyu wa Gatatu tariki ya 30 Nzeri bafashe uwitwa Habiyambere Venuste w’imyaka 30. Yafatanwe litiro 100 z’ikiyobyabwenge cya Kanyanga, afatirwa mu karere ka Nyagatare mu murenge wa Tabagwe mu kagari ka Nyabitekeri.Inkuru irambuye

Kayonza: Polisi yagaruje ibiro birenga 110 by’amabuye y’agaciro byari byibwe


Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano zikorera mu karere ka Kayonza bagaruje ibiro birenga 110 by’amabuye y’agaciro aherutse kwibwa mu kirombe cy’amabuye y’agaciro giherereye mu murenge wa Ruramira akagari ka Bugambira mu mudugudu wa Agasharu. Aya mabuye yafashwe kuri iki cyumweru tariki ya 27 Nzeri afatirwa mu nzu y’uwitwa  Twizeyimana Charles w’imyaka 43 ari nawe ukurikiranweho kuyiba. Inkuru irambuye