Polisi yasohoye urutonde rw’abazabimburira abandi mu gukora ibizamini byo kubona impushya zo gutwara ibinyabiziga
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27 Ukwakira nibwo Polisi y’u Rwanda yasohoye itangazo rimenyesha abaturarwanda ko ishami ryayo rishinzwe umutekano wo mu muhanda rizasubukura gahunda yo gukoresha ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga, urw’agateganyo n’urwa burundu, guhera ku i tariki ya 02 ugushyingo 2020. Inkuru irambuye
Polisi irakangurira abaturarwanda kwitwararika ibiza muri ibi bihe by’imvura nyinshi
Polisi y’u Rwanda irasaba abaturarwanda kuba maso bakubahiriza amabwiriza muri ibi bihe by’imvura nyinshi kugira ngo batazagirwaho ingaruka n’iyi mvura biturutse ku biza biterwa nayo. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko hari bamwe mu buturage bakunze kuzira ibiza rimwe na rimwe biturutse ku kutubahiriza inama baba bagiriwe n’inzego zishinzwe ibijyanye n’iteganyagihe ndetse n’inzego zishinzwe kurwanya ibiza. Yavuze ko hari bamwe mu baturage usanga bahatiriza banyura ahantu hari imyuzure cyangwa ugasanga bajya kugama munsi y’ibiraro by’umuhanda. Inkuru irambuye
Huye: Babiri bafatiwe mu cyuho bacuruza bakanakoresha ikiyobyabwenge gihambaye cya Heroyine
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira nibwo Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Huye mu Murenge wa Tumba mu Kagari ka Cyarwa yafashe Nshimiyimana Olivier bakunze kwita Major w’imyaka 22 na Sadamu abdoul w’imyaka 27. Bafatanwe udupfunyika 4 turimo ifu y’ikiyobyabwenge gihambaye cya Heroyine (Héroine), bari banafite urushinge bakoresha bitera mu mubiri icyo kiyobyabwenge. Inkuru irambuye
Police FC yatangiye imyitozo yitegura shampiyona 2020-2021
Mu rwego rwo kwitegura itangira rya shampiyona y’u Rwanda (2020-2021) mu mupira w’amaguru mu Ukuboza uyu mwaka. Ikipe ya Polisi y’u Rwanda ikina umupira w’amaguru (Police FC) guhera muri iki cyumweru dusoza yatangiye imyitozo. Imyitozo ikorerwa muri sitade ya Kigali i Nyamirambo yarangira abakinnyi bakajya ku irebero ari naho bari mu mwiherero, byose birakorwa hakurikijwe amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Inkuru irambuye
Musanze: Litiro 230 za Kanyanga n’udupfunyika turenga 5000 tw’urumogi byamenwe
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Ukwakira Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano, abayobozi mu nzego z’ibanze n’abayobozi mu nzego z’ubutabera mu Karere ka Musanze bakoze igikorwa cyo kumena ibiyobyabwenge byagiye bifatirwa mu bikorwa bya Polisi. Ni ibiyobyabwenge byafashwe mu mezi atatu atambutse, byafatirwaga mu turere twa Musanze na Burera biturutse mu gihugu cya Uganda. Byamenewe mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Muhoza mu Kagari ka Nduruma. Inkuru irambuye
Rubavu: Polisi yafashe uwiyitiriraga abapolisi akambura abamotari
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Bugeshi mu Kagari ka Rusiza yafashe Mutuyimana David wiyitaga komanda wa sitasiyo ya Bugeshi akambura abamotari. Yafashwe tariki ya 25 Ukwakira ubwo yari amaze kwambura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitanu n’ibyangombwa bya Moto umwe mu bamotari. Inkuru irambuye
Rutsiro: Polisi yafashe uwari ufite udupfunyika 2200 tw’urumogi
Mu mpera z’iki cyumweru tariki ya 24 Ukwakira Polisi y’u Rwanda yafashe Mugisha Olivier w’imyaka 25 afite udupfunyika 2,200 tw’urumogi. Yafatiwe mu modoka itwara abagenzi mu buryo bwa rusange, yari avuye mu Karere ka Rubavu agiye mu Karere ka Karongi. Mugisha yafatiwe mu nzira bageze mu Mudugudu wa Kabuye, akagari ka Kabujenje mu Murenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro. Inkuru irambuye
Amajyepfo: Polisi yafashe litiro zirenga 1,900 z’inzoga zitujuje ubuziranenge
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo ikomeje ibikorwa byo kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge. Tariki ya 28 Ukwakira mu turere twa Huye, Ruhango na Nyaruguru Polisi yahafatiye litiro 1,910 z’inzoga zitujuje ubuziranenge zizwi ku izina rya Muriture. Inkuru irambuye
Kinyarwanda
English










