Trending Now

Incamake z’amakuru yatambutse k’urubuga rwa Polisi mu cyumweru gishize

Gasabo: Urubyiruko rwasabwe guharanira kubaka u Rwanda ruzira ibiyobyabwenge

Ku itariki ya 31 Nyakanga, kuri Sitade ya Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK) habereye ubukangurambaga bw’urubyiruko rugera ku bihumbi 12 ruturuka mu mirenge 15 igize akarere ka Gasabo. Ubu bukangurambaga bwari bugamije kurwanya icuruzwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge mu rubyiruko.

Ni ubukangurambaga bwateguwe n’inzego zitandukanye zirimo Polisi y’u Rwanda, Minisiteri y’urubyiruko, Minisiteri y’ubuzima, ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) urwego rw’ubushinjacyaha, ikigo cy’igihugu gishinzwe igororamuco ndetse n’abahagarariye amadini n’amatorero atandukanye. Soma inkuru irambuye

Ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’amategeko ni icyaha-Polisi

Polisi ikangurira abantu bacukura amabuye y’agaciro gukora uwo murimo bafite icyangombwa cyemewe n’amategeko, ndetse bakanayacukura barengera ibidukikije.  

Ibi barabikangurirwa n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba Chief Inspector of Police (CIP) Theobard Kanamugire, nyuma y’uko muri iyi Ntara hari hamwe na hamwe hari abishora mu bucukuzi n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro ku buryo butemewe n’amategeko.

CIP Kanamugire yabitangaje nyuma y’aho mu kagari ka Rwenanga, mu murenge wa Matimba,akarere ka Nyagatare, ku itariki  ya 01 Kanama uyu mwaka, hafatiwe abantu babiri bayacuruza nta cyangombwa bafite. Soma inkuru irambuye

Uburengerazuba: Polisi n’abaturage bafatanye abagabo bane ibiro birenga 40 by’urumogi

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’I Burengerazuba ifatanyije n’abaturage bafatanye abagabo bane ibiro 36 by’urumogi mu turere twa Rubavu na Rusizi. Bose hamwe bafashwe ku itariki ya 1 Kanama uyu mwaka. Abitwa Habiyaremye Edouard w’imyaka 35 na mugenzi we Uwizeyimana Cyprien w’imyaka 20 bafatiwe mu murenge wa Gihundwe mu kagari ka Shagasha  bafite ibiro 10; bakaba barafashwe na Polisi nyuma y’uko ihawe amakuru n’abaturage ko bariya bagabo bacuruza urumogi muri ako gace maze irabafata; ubu bashyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha- RIB aho bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kamembe. Soma inkuru irambuye

Nyagatare: Abagize Komite zo kubungabunga umutekano n’abakora irondo ry’umwuga basabwe gufatanya gukumira ibyaha

Imikoranire myiza ya Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego ndetse n’abaturage binyuze mu guhanahana amakuru ku gihe ni ishingiro rikomeye ryo gukumira ibyaha n’icyahungabanya umutekano.

Ibi byavuzwe n’ushinzwe imikoranire ya Polisi n’izindi nzego ndetse n’abaturage mu karere ka Nyagatare, Chief Inspector of Police (CIP) Jean Claude Kaburabuza ubwo yagiranaga inama n’abagize Komite z’Abaturage zo kubungabunga umutekano hamwe n’abakora irondo ry’umwuga bo mu murenge wa Karangazi yabaye mu cyumweru gishize; ikaba yaritabiriwe n’abarenga 60. Soma inkuru irambuye

Rutsiro: Polisi yakanguriye abaturage kwirinda amakimbirane

Ku wa kabiri wa buri cyumweru; hirya no hino mu gihugu habera inteko z'abaturage; aho bahura bakaganira ku ngingo zibanda ahanini ku iterambere, umutekano n'imibanire myiza. Polisi y’u Rwanda  yitabira ibyo biganiro; ikaba ndetse inabitangamo ibiganiro byibanda ku kwirinda ibyaha no gufatanya kubikumira.

Ubwo yitabiraga inteko y'abatuye umudugudu wa Gihira, ho mu murenge wa Ruhango, mu karere ka Rutsiro, Umuyobozi wa Polisi muri aka karere, Senior Superintendent of Police (SSP) Steven Gaga yabasabye kudahishira imiryango ibanye nabi ihoramo amakimbirane. Soma inkuru irambuye