Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Incamake y’ibikorwa by’ingenzi Polisi y’u Rwanda yakoze mu cyumweru gishize

Umuryango w’Abibumbye washimye Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri CAR kubera kurinda abaturage

Umuryango w’Abibumbye washimye Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro mu gihugu cya Central African Republic (CAR) buzwi nka Multidimensional Stabilization Mission in Central African Republic (MINUSCA) kubera ko bihutiye gutabara no kurinda abaturage b’iki gihugu b’impunzi bari mu nkambi ubwo baterwaga n’imitwe yitwaje intwaro mu minsi ishize.

Mu ibarwa yo ku wa 21 z’uku kwezi ukuriye Ishami  ry’uburenganzira bwa muntu n’ubutabera muri MINUSCA, Dr. Renner Onana yandikiye Umuyobozi wa RWAFPU2, Chief Supt. Jean Claude Kajeguhakwa yashimiye Abapolisi b’u Rwanda bagize uyu mutwe ku mirimo bakora yo kubungabunga umutekano w’abatuye iki gihugu muri rusange; mu magambo ye y’ishimwe akaba yaravuze ko ari abanyamwuga, intangarugero, abanyamwete, kandi ko barangwa n’ubwitange.

Ku itariki ya 28 Nyakanga kandi, umuyobozi w’abapolisi bose baturuka mu bihugu bitandukanye biri mu butumwa bw’amahoro mu gihugu cya Centrafrika (MINUSCA) Gen. Roland Zamora, nawe yasuye itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda (RWAFPU2) rikorera mu Ntara ya Kaga-Bandoro. Uru ruzinduko rwe nawe rukaba rwari rugamije kubashimira uko bakora neza akazi bashinzwe, ko kurinda abakozi b’umuryango w’Abibumbye (UN) ndetse n’impunzi ziri mu nkambi. Inkuru irambuye

Umumotari yashimiwe kuba yarasubije arenga Miliyoni 5 umugenzi yari atwaye

Polisi y’u Rwanda by’umwihariko n’abaturage bose muri rusange, barashimira umumotari kubera imyitwarire ye n’ubunyangamugayo yerekanye, ubwo yari atwaye umugenzi ufite amafaranga y’u Rwanda arenga Miliyoni eshanu n’ibihumbi Magana abiri (5,200,000Frw), bagakora impanuka umugenzi akayikomerekeramo agata ubwenge, hanyuma uyu mumotari agacungira aya mafaranga umutekano akanayashyikiriza  abapolisi bo mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda nta na rimwe rivuyemo. Inkuru irambuye

Polisi irakangurira ababyeyi n’abandi bashinzwe abana gufata ingamba zo kubarinda kurohoma

Polisi y’u Rwanda irakangurira ababyeyi n’abandi bafite inshingano zo kwita no kurera abana kwirinda kubohereza kuvoma cyangwa gukora ikindi cyose ku biyaga, inzuzi, imigezi, ibyuzi n’amadamu kuko bashobora kurohama muri ayo mazi cyangwa bakahagirira ibindi bibazo bitandukanye.

Ubu butumwa butanzwe nyuma y’aho bigaragariye ko hari abana barohama biturutse ku kutitabwaho n’ababashinzwe ku buryo hari abo biviramo urupfu.

Urugero ni urwo mu karere ka Nyanza aho ku itariki 24 z’uku kwezi abana bane b’abanyeshuri bagiye koga mu bwogero rusange (Piscine) bwa Dayenu Hotel, babiri muri bo bari bafite imyaka y’amavuko 14 na 15 bakarohama, bakarohorwamo bashizemo umwuka. Inkuru irambuye

Intumwa zo muri Somalia zasobanuriwe uburyo Polisi y’u Rwanda irwanya ruswa

Intumwa ebyiri ziturutse muri Somalia, ku wa gatatu tariki 26 Nyakanga uyu mwaka zasuye Polisi y’u Rwanda kugira ngo zihahe ubumenyi ku buryo Polisi y’u Rwanda ifatanya n’izindi nzego gukumira no kurwanya ruswa.

Itsinda ryari riyobowe n’Umuyobozi w’Ishami rishinzwe imiyoborere myiza no kurwanya ruswa mu Ntara ya Putland, Abdirahman Ali Gureye, ryasobanuriwe n’Umuyobozi w’Ishami ryayo rishinzwe imikoranire yayo n’abaturage ndetse n’izindi nzego, Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa, yabaganirije uko Polisi ifatanya  n’izindi nzego kuyirwanya ,  n’ibihano bihabwa abahamye n’iki cyaha, inzego ifatanya na zo kuyirwanya harimo iza Leta zirimo Urwego rw’Umuvunyi na Minisiteri y’Ubutabera; hakiyongeraho Imiryango itegamiye kuri Leta nka TI-Rwanda na Sosiyete Sivile. Inkuru irambuye

Nyamagabe: Uwacuruzaga ibiyobyabwenge yaburaniye mu ruhame, abaturage basabwa kubyirinda

Ku itariki ya 28 Nyakanga, mu murenge wa Kitabi haburanishijwe mu ruhame (imbere y’abaturage) uwitwa Ntakirutimana Emmanuel waregwaga icyaha cyo gucuruza no gukwirakwiza ibiyobyabwenge by’urumogi, udupfunyika 220 yari yarafatanywe mu minsi yashize. Iri buranisha ryari ryari riyobowe n’abacamanza b’urukiko rw’ibanze rwa Gasaka.

Uru rubanza rwari rwitabiriwe n’abaturage bagera kuri 300. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi yavuze ko kuba uru rubanza rwarabereye imbere y’abaturage byerekana ubufatanye bw’inzego zose mu kurwanya ibiyobyabwenge. Inkuru irambuye

Hatangiye gukoreshwa uburyo bw’ikoranabuhanga mu gusaba serivisi zo gusuzumisha ibinyabiziga

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kabanda, yavuze ko hari hashize iminsi itari mike, hifashishwa ikoranabuhanga rijyanye no guhana ibyaha bikorerwa mu muhanda; gufata ku muhanda ibinyabiziga bishakishwa ndetse no  gukora iperereza ku mpanuka zo mu muhanda, ariko ko ubu ikoranabuhanga rifasha mu gutanga serivisi zijyanye no mu gusuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga naryo ryarangiye.

Yavuze ko Kuwa gatandatu tariki ya 29 Nyakanga, abashaka gusuzumisha ibinyabiziga byabo kuwa mbere tariki ya 31, batangiye gusaba iyo serivisi banyuze ku rubuga Irembo, bakaba bakoresha telefoni igendanwa cyangwa se mudasobwa.  Inkuru irambuye