Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Incamake y’ibikorwa by’ingenzi Polisi y’u Rwanda yakoze mu cyumweru gishize

Ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda byo mu cyumweru gishize byibanze ku guha abaturage amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba no gufatanya na bo; ndetse n’izindi nzego mu bikorwa byo kubateza imbere no kwimakaza isuku.

Ibi bikurikira ni byo bikorwa by’ingenzi byaranze Polisi y’u Rwanda mu cyumweru gishize:

Nyanza: Polisi y’u Rwanda yahaye ingo 105 amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba

Ku wa gatandatu tariki ya 3 Kamena, ingo 105 zo mu mudugudu wa Rukore, mu kagari ka Mbuye, mu murenge wa Kibirizi, mu karere ka Nyanza, zahawe amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba na Polisi y’u Rwanda.

Mu ijambo yagejeje ku baturage bari bitabiriye icyo gikorwa, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, Assistant Commissioner of Police (ACP) Gilbert R Gumira, yabashimiye uburyo bari banabanje kwitabira  umuganda ari benshi; aho babumbye amatafari yo kuzubakira inzu n’ubwiherero abatishoboye ndetse batunganya n’umuhanda ufasha abaturage ubwabo guhahirana no gusurana. Inkuru yose

Umuyobozi w’Intara y’i Burasirazuba arasaba urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge

Ku itariki 31 Gicurasi uyu mwaka, ubwo Umuyobozi w’Intara y’i Burasirazuba , Judith Kazayire yayoboraga inteko rusange y'urubyiruko rw’akarere ka Gatsibo, yarusabye kwirinda ibiyobyabwenge.

Yarubwiye ko ibiyobyabwenge byangiza ahazaza h’ubinywa kubera ko bigabanya ubushobozi bwo gutekereza no gukora; kandi ko bimutera uburwayi butuma adakora ngo yiteze imbere.

Yababwiye ati,”Nimukangurira urubyiruko bagenzi banyu kwirinda ibiyobyabwenge, tuzagira abaturage bafite ubuzima buzira umuze n’imbaraga zo gukora; bityo biteze imbere n’imiryango yabo; ndetse banateze imbere igihugu." Inkuru yose

Amashanyarazi Polisi y’u Rwanda yahaye abaturage yatumye bagira imibereho myiza

Hirya no hino mu turere hakomeje kubera ibikorwa byahariwe icyumweru cya Polisi y’u Rwanda; aho abaturage bagezwaho ibikorwa by’iterambere byiganjemo ahanini  amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba.

Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’abafatanyabikorwa bayo bageza ibi bikorwa by’iterambere ku baturage bo mu midugudu iri kure y’ahasanzwe hari amashanyarazi asanzwe; ku buryo nk’uko biteganyijwe, ingo zigera ku bihumbi 3500 zizagezwaho ayo mashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba mu gihugu hose.

Bamwe mu baturage bahawe ayo mashanyarazi bagaragaje ibyishimo byinshi ndetse bavuga ko yahinduye cyane imibereho yabo. Inkuru yose

Nyarugenge: Abacuruzi bo muri Gitega basabwe gutanga umusanzu mu gukumira ibyaha bikorerwa abana

Ku itariki ya 1 Kamena uyu  mwaka, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyarugenge, Superintendent of Police (SP) Thomas Twahirwa yakoranye inama n’abacuruzi bo mu murenge wa Gitega, abakangurira gutanga umusanzu mu gukumira no kurwanya ibyaha by’ihohotera rikorerwa abana.

Iyo nama yabereye mu cyumba cy’inama cy’umurenge wa Gitega. Mu bayitabiriye basaga ijana harimo abafite resitora, utubare n’Abanyamuryango b’Amakoperative y’ubucuruzi atandukanye.

SP Twahirwa yabasabye  kwirinda gukoresha abana imirimo itemewe nko kubikoreza imitwaro, kutemerera abakiliya babo kubaha inzoga n’ibindi bisindisha, no kwirinda ko hagira ubasambanyiriza mu nzu zabo. Inkuru yose

Burera: Abatwara abagenzi kuri moto n’amagare basabwe kugira uruhare mu gukumira magendu

Abatwara abagenzi kuri moto n’amagare basaga 50 bakorera mu murenge wa Nemba, mu karere ka Burera bakanguriwe kugira uruhare mu gukumira no kurwanya magendu y’ibicuruzwa by’ubwoko butandukanye.

Ibi babisabwe ku itariki 30 z’ukwezi gushize mu nama bagiranye n’Umuyobozi wa Sitasiyo ya Polisi ya Nemba, Inspector of Police (IP) Moses Mbasinga.

Mu kiganiro yagiranye na bo, IP Mbasinga yababwiye ko nta gitangaza kuba mu bo batwara kuri moto n’amagare hashobora kubamo abafite ibicuruzwa binjije mu gihugu batabisoreye (magendu).Inkuru yose

Ibikorwa by’icyumweru cya Polisi: Hatangijwe igikorwa cyo gushyira ibyapa n’ibimenyetso ku mihanda cyane cyane ahegereye amashuri

Ku wa kane tariki ya 1 Kamena, hatangijwe igikorwa cyo gusibura ,guhanga no gushyira ibyapa ku mihanda mu gihugu hose ndetse no kwigisha abanyeshuri n’abaturage muri rusange uburyo bwo kwambuka umuhanda, aho ku rwego rw’igihugu byabereye mu kagari ka Nyanza, umurenge wa Gatenga, akarere ka Kicukiro.

Mu bitabiriye iki gikorwa harimo Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe ubukungu, Parfait Busabizwa , uyobora Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano mu muhanda.Commissioner of Police (CP) George Rumanzi, Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubwikorezi n’imihanda (RTDA), Guy Kalisa n’Umuyobozi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, ACP Rogers Rutikanga. Inkuru yose

Huye : Hangijwe ibiyobyabwenge, hanafatwa bamwe mu babicuruzaga

Litiro 286 za Kanyanga , ibiro 6,5 by’urumogi n’udupfunyika  5024 twarwo , litiro 1853  za Muriture ndetse n’ibiro 4 by’umusemburo wa Pakimaya  byafatiwe mu bice bitandukanye by’akarere ka Huye mu mezi atanu ashize byangijwe ku gicamunsi cyo ku italiki ya 30 Gicurasi, uyu mwaka.

Icyo gikorwa cyabereye mu kagari ka Karubanda, mu murenge wa Huye hafi ya sitade ya Huye; kikaba cyaritabiriwe n’Umuyobozi w’akarere ka Huye, Kayiranga Muzuka Eugene, n’Umuyobozi wa Polisi muri aka karere, Superintendent of Police(SP) Jean Marie Vianney Karegeya.

Nyuma y’icyo gikorwa, abakitabiriye berekeje ku Kibuga cy’umupira cya Huye, aho baherewe ubutumwa bubakangurira kwirinda kubitunda, kubicuruza no kubikoresha. Inkuru yose

Rulindo: Polisi yakoze ubukangurambaga ku gukumira no kurwanya imirimo mibi ikoreshwa abana

Nyuma y’uko bigaragaye ko mu karere ka Rulindo hari abana bakivanwa mu ishuri n’ababyeyi babo kugira ngo babafashe mu mirimo itandukanye kandi ivunanye, ku itariki 30 Gicurasi Polisi y’u Rwanda muri aka karere yaganirije abasoromyi b’icyayi barenga 350 bakorera ahitwa Muvumo , mu kagari ka Rwamahwa, umurenge wa Base n’abakorera ahitwa Kavumo, mu kagari ka Bwimo,  umurenge wa Rukozo, ibagira inama yo guhagarika gukoresha abana iyo mirimo.

Ubu bukangurambaga bwakozwe n’ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage, ndetse n’izindi nzego muri Rulindo, Inspector of Police (IP) Fidèle Mbonimana afatanyije n’Umugenzuzi w’umurimo muri aka karere, Nyirahakizimana Evelyne. Inkuru yose

Polisi y’u Rwanda yahaye amashanyarazi abaturage b’akarere ka Musanze na Gakenke

Ku wa gatatu tariki 31 Gicurasi, imiryango 151 yo mu karere ka Musanze mu mudugudu wa Ruhehe ndetse n’indi 100 yo mu karere ka Gakenke  mu midugudu ya Nyundo na Bukingo yahawe amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba na Polisi y’u Rwanda; ibi bikaba biri muri gahunda yayo yo kugeza ku baturage ibikorwa by’iterambere kugira ngo barusheho kugira imibereho myiza.

Mu ijambo Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Francis  Kaboneka yagejeje ku baturage bitabiriye ibyo bikorwa yabasabye kwirinda ibyaha aho biva bikagera no kubyaza umusaruro ayo mashanyarazi bahawe. Inkuru yose

Icyumweru cya Polisi 2017: Minisitiri Mukantabana yakanguriye abaturage ba Karongi gukunda igihugu

Minisitiri w’Ibiza no gucyura impunzi, Seraphine Mukantabana yifatanyije n’abaturage b’akarere ka Karongi  mu bikorwa biranga icyumweru cya Polisi byari  byakomereje muri ako karere mu gihe Polisi y’u Rwanda yitegura kwizihiza isabukuru yayo ya 17.

Icyo gikorwa cyabaye ku wa kabiri tariki 30 Gicurasi.Cyabereye mu kagari ka Kanyege, ko mu murenge wa Mutuntu, ahatanzwe amashanyarazi y’izuba yashyizwe mu nzu 130.

Muri uwo muhango, Minisitiri Mukantabana yari aherekejwe na  Assistant Commissioner of Police (ACP) Jean Baptiste Seminega, Umuyobozi w’akarere ka Karongi, Francois Ndayisaba, abandi bapolisi bakuru n’abayobozi b’ibanze muri aka karere. Inkuru yose

Intumwa z’ibihugu bitatu bya Afurika zaje kwigira ku buryo Polisi y’u Rwanda ifatanya n’izindi nzego kurwanya ruswa

Intumwa zikora mu nzego zishinzwe kurwanya ruswa  mu bihugu bya Mali, Burkinafaso na Congo Brazzaville; ku wa gatatu tariki 31 Gicurasi zasuye Polisi y’u Rwanda kugira ngo zihahe ubumenyi ku bijyanye n’uburyo Polisi y’u Rwanda ifatanya n’izindi nzego gukumira no kurwanya ruswa.

Ubwo iryo tsinda rigizwe n’abantu icumi ryageraga ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru ryakiriwe n’Umuvugizi wayo, Assistant Commissioner of Police (ACP) Theos Badege; akaba yari hamwe n’Umuyobozi w’Ishami ryayo rishinzwe ubugenzuzi bw’umurimo n’imyitwarire ndangamikorere,  ACP Jean Nepo Mbonyumuvunyi.

Izo ntumwa zari ziherekejwe na Francine Umurungi; akaba ari umukozi w’Umuryango Mpuzamahanga utegamiye kuri Leta urwanya ruswa n’akarengane - Ishami ryawo ry’u Rwanda (Transparency International – Rwanda). Inkuru yose

Ibikorwa by’Icyumweru cya Polisi : Hatangijwe icyumweru cyo kurwanya ruswa

Mu gihe hakomeje  icyumweru cy’ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda,  ku wa kabiri tariki ya 30 Gicurasi,   kuri Sitade nto ya Remera,mu karere ka Gasabo, Polisi y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo bagejeje ubutumwa ku baturage bubakangurira kwirinda ruswa y’uburyo bwose.

Ubwo bukangurambaga bwari bufite insanganyamatsiko igira iti:" Kurwanya ruswa ni inkingi y’umutekano n’iterambere birambye."

Mu babaganirije harimo Umuvunyi mukuru, Aloysie Cyanzayire, Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K Gasana, n’Umuyobozi wa Transparecy International, ishami ry’u Rwanda, Ingabire Marie Immaculée. Inkuru yose

Ubukangurambaga ku kubahiriza amategeko y’umuhanda: Hafi ibihumbi ijana by’abanyeshuri bigishijwe uburyo bwemewe bwo kuwugendamo

Kuva ku itariki 21 z’uku kwezi Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda ritangiye ubukangurambaga ku kubahiriza amategeko y’umuhanda; rimaze kwigisha abanyeshuri bagera ku bihumbi ijana amategeko y’ibanze yo kugenda mu muhanda no kuwukoresha.

Kuyigisha abanyamaguru no gukangurira abatwara ibinyabiziga kuyubahiriza ni bimwe mu bikorwa n’iri shami mu kwezi kwa Polisi y’u Rwanda kwatangiye ku itariki ku  16 Gicurasi.

By’umwihariko; ku wa 29 Gicurasi iri shami ryigishije abanyeshuri basaga 41, 000 biga mu bigo 33 bibarizwa hirya no hino mu gihugu. Ishuri rya Fawe Girls School (riri mu karere ka Gasabo) ni hamwe mu habereye ubwo bukangurambaga. Inkuru yose

Rulindo: Abacukura amabuye y’agaciro bakanguriwe kurushaho kubungabunga ibidukikije

Mu rwego rwo gukomeza ibikorwa by’icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi no gukangurira abacukura amabuye y’agaciro kurushaho kubungabunga ibidukikije, ku itariki ya 29 Gicurasi, Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rulindo yaganirije abacukura amabuye y’agaciro  barenga 1500 bakorera Sosiyete yitwa Rutongo Mines Company, ibasaba kurengera no kubungabunga ibidukikije.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, Superintendent of Police (SP)  Aphrodis Gashumba, yasabye abayobozi b’iyi Sosiyete ndetse n’abakozi bayo kwirinda kwangiza ibidukikije igihe bacukura amabuye y’agaciro. Inkuru yose

Rubavu: Polisi yasabye abikorera kwirinda gukoresha abana imirimo itemewe

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, Assistant Commissioner of Police (ACP) Emmanuel Karasi yasabye abikorera bo mu Mujyi w’akarere ka Rubavu kwirinda gukoresha abana imirimo ibuzanyijwe n’amategeko no kutagira uwo bemerera kubahera ibisindisha mu nzu zabo.

Ubu butumwa yabubahereye mu kiganiro yagiranye na bo ku itariki 28 z’uku Kwezi  nyuma y’umukino w’amaguru wahuje abo bacuruzi n’abapolisi bakorera muri aka karere. Uwo mukino warangiye Polisi ibatsinze ibitego 3 kuri 2. Inkuru yose

Ishami rya Polisi(RPU) ryafashe toni 80 za magendu ya caguwa

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya magendu (RPU) ryafashe toni 80 z’imyenda izwi nka caguwa yari yinjiye mu gihugu ku buryo bwa magendu.

Ifatwa ry’izi toni za caguwa ryaturutse ku mikoranire myiza y’iri shami n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA); nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi waryo, Chief Superintendent of Police (CSP) Sam Bugingo. Inkuru yose

Uwibye arenga 7.000.000 i Kigali yafatiwe i Nyagatare

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyagatare, ku cyumweru tariki ya 28 Gicurasi yataye muri yombi umusore witwa Ndagiwenimana Eliphaz w’imyaka 33 ukekwaho kwiba nyirabuja witwa Mushimiyimana Athanasie amafaranga y’u Rwanda 7.500.000, uyu Mushimiyimana akaba atuye mu murenge wa Kimisagara, akarere ka Nyarugenge.

Iperereza ry’ibanze ryerekana ko Ndagiwenimana, wari usanzwe akora akazi k’ubuzamu kwa Mushimiyimana; mu gitondo cyo ku cyumweru tariki ya 21 Gicurasi yagiye koza imodoka agasangamo aya mafaranga, afata umwanzuro wo kuyiba, ahita ajya kugura amazu mu karere ka Kamonyi ahazwi nko ku Rugarika aho yaguze amazu 2, imwe ya miliyoni imwe n’igice n’indi ya miliyoni imwe n’ibihumbi magana abiri; nyuma y’iminsi itatu amenya ko ari gushakishwa, ahita ahungira i Nyagatare mu murenge wa Karangazi ahari umugore wa mukuru we; ahageze na ho ahagura indi nzu y’ibihumbi magana atatu, n’ikibanza cy’ibihumbi magana atatu. Inkuru yose