Ibi bikurikira ni byo bikorwa by’ingenzi Polisi y’u Rwanda yakoze mu cyumweru gishize mu ncamake:
Polisi yashimiwe kuba iri mu nzego za Leta zitanga serivisi nziza
Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere (Rwanda Governance Board) rwahaye igihembo cy’ishimwe Polisi y’u Rwanda kuba iri mu nzego za Leta zitanga serivisi nziza.
Iki gihembo yagihawe ku wa 17 Nyakanga uyu mwaka ubwo uru rwego rwatangazaga ibyavuye mu isuzuma rwakoze ku ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y’ubukangurambaga bwa Nk’uwikorera; aho inzego zose ndetse n’abantu ku giti cyabo basabwa ndetse bagashishikarizwa kunoza imitangire ya serivisi, bakorera abaturage ibyo babakeneyeho.
Ubu bukangurambaga bwatangijwe ku mugaragaro na Minisitiri w’Intebe, Anasatase Murekezi. Uwo muhango wabereye mu karere ka Karongi ku itariki 30 Werurwe uyu mwaka. Igihembo cyagenewe Polisi y’u Rwanda cyashyikirijwe Umuyobozi w’Ishami ryayo rishinzwe imikoranire yayo n’abaturage ndetse n’izindi nzego (Community Policing), Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa; akaba ari we wari uyihagarariye muri uwo muhango.Inkuru yose
Abatwara ibinyabiziga bijya mu bikorwa byo kwiyamamaza baributswa kubahiriza amategeko y’umuhanda
Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kubungabunga umutekano wo mu muhanda riributsa abatwara ibinyabiziga bijyana abantu mu bikorwa byo kwamamaza abakandida bahatanira kuzayobora igihugu cyacu kwitwararika bakubahiriza amategeko y’umuhanda mu rwego rwo kwirinda impanuka.
Umuvugizi w’iri shami, Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kabanda yavuze ko kugeza ubu nta mpanuka zikomeye mu muhanda zabayeho zatewe n’iki gikorwa cyo kwiyamamaza.
Yakomeje avuga ko abantu batagomba kwirara, ko ahubwo amategeko y’umuhanda agomba gukomeza gukurikizwa mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abaturage. Inkuru yose
Polisi y’u Rwanda iragira abaturage inama yo kureka kwigana amafaranga no kuyakwirakwiza
Mu rwego rwo gukomeza gahunda yayo yo gukumira no kurwanya ibyaha, Polisi y’u Rwanda iragira inama abaturage bose kwirinda ibyaha no gushaka gukira vuba kandi mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kuko ubifatiwemo ahura n’ingaruka nyinshi; ahubwo bakagira umuco n’ubushake bwo gukora cyane kugira ngo bagere kuri ubwo bukire baba bashaka.
Iyi nama Polisi y’u Rwanda yongeye kuyitanga nyuma y’aho mu karere ka Musanze hafatiwe abasore babiri bafite amadolari y’abanyamerika y’amiganano, bikaba byarabaye ku italiki ya 18 Nyakanga. Inkuru yose
Polisi irihanangiriza ababangamira amategeko agenga amatora
Polisi y'u Rwanda iratangaza ko umutekano wifashe neza muri iki gihe cy’amatora, haba ahabera ibikorwa byo kwiyamamaza, no mu bikorwa byo gutwara abantu bajya cyangwa bava muri ibyo bikorwa.
Irasaba ariko na none abantu bose cyane cyane abayobozi b'inzego z'ibanze ku nzego zose n'abaturage ko amategeko agenga amatora agomba kubahirizwa, kandi ko abakandida bose , iyo bamaze kwemererwa na Komisiyo y’amatora ko bakwiyamamaza, baba bafite uburenganzira bumwe haba mu gihe cyo kwiyamamaza no mu gihe cy’amatora nyir’izina. Inkuru yose
Inkongi z’imiriro zagabanutse ku kigereranyo cya 40% muri iyi mpeshyi
Mu myaka yashize hakunze kubaho ubwiyongere bw’inkongi z’imiriro cyane cyane mu bihe by’impeshyi, ariko muri uyu mwaka byarahindutse ku buryo inkongi zagabanutse ku kigereranyo cya 40 ku ijana, nk’uko bitangazwa na Polisi y’u Rwanda.
Mu kiganiro n’Umuyobozi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya inkongi z’imiriro no gutabara abari mu kaga, Assistant Commissioner of Police (ACP) Jean Baptiste Seminega yavuze ko uko kugabanuka kwatewe ahanini n’ubukangurambaga bwakozwe na Polisi mu kwigisha abaturage uburyo bwo kwirinda inkongi z’imiriro. Inkuru yose
Ngoma: Abayobozi b’Imisigiti basabwe kuba Abafashamyunvire bakangurira abandi kwirinda ibyaha
Umuyobozi w’akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodis yasabye Abayobozi b’Imisigiti iri muri aka karere kuba Abafashamyunvire bakangurira ibyiciro byose by’abantu kwirinda ibyaha aho biva bikagera.
Ibi yabibasabye ku itariki 20 z’uku kwezi mu nama yagiranye n’abagera kuri 90 bari bahagarariye imisigiti 30 ibarizwa hirya no hino muri aka karere.
Iyo nama yabereye mu cyumba cy’inama cya SACCO y’Umurenge wa Kibungo. Polisi y’u Rwanda yayitumiwemo kugira ngo iganirize abo bayobozi b’Imisigiti ku ruhare rwabo mu gukumira ibyaha. Inkuru yose
Urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha rurakangurira bagenzi babo gusigasira ibyo igihugu kimaze kugeraho
Abanyamuryango b’Ihuriro ry’Urubyiruko rw’Abakorerabushake mu gukumira ibyaha bo mu turere twa Musanze na Gasabo barakangurira bagenzi babo n’Abanyarwanda muri rusange kubungabunga no gusigasira ibyo igihugu kimaze kugeraho no guharanira impinduka nziza zigamije iterambere n’umutekano birambye.
Ubu butumwa bwatanzwe n’Abahuzabikorwa b’iri Huriro ku rwego rw’utu turere ndetse no ku rwego rw’imirenge itugize; bikaba byarabereye mu nama bagiranye na Polisi y’u Rwanda ku itariki 18 z’uku kwezi. Inkuru yose
Kuba twaregerejwe Sitasiyo ya Polisi byatumye ibyaha bigabanuka - Abaturage b'Umurenge wa Gikomero
Mu rwego rwo kuzuza neza inshingano zayo, Polisi y’u Rwanda yashyize Sitasiyo zayo hirya no hino mu gihugu mu mirenge itandukanye. Uku kwegera abaturage no kubaha serivisi nziza, zinoze kandi zihuse ni byo bigamijwe; ibi bikajyana no kubakemurira ibibazo ndetse no gufatanya na bo mu iterambere ry’igihugu no mu mibereho myiza yabo ya buri munsi.
Uku kwegereza abaturage Sitasiyo za Polisi; abaturage ndetse n’inzego z’ibanze babigizemo uruhare runini haba mu gushaka ibibanza zubakwamo, gushaka ibikoresho by’ubwubatsi birimo amabati, inzugi, sima, umucanga n’ibindi ndetse no mu mirimo y’amaboko yo kuzubaka. Inkuru yose
Rulindo: Polisi yafashe nyiri kariyeri yakoraga mu buryo butubahirije amategeko
Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rulindo yafashe uwitwa Habyarimana Jean Damascene yari imaze igihe ishaka kubera ibyaha akekwaho byo gucukura amabuye yo kubakisha mu buryo bunyuranije n’amategeko; ndetse ibyo bikorwa bye bigahitana umwe mu bakozi be.
Iyo mpanuka yabaye ku itariki 13 Nyakanga uyu mwaka. Yabereye mu kagari ka Kajevuba, mu murenge wa Ntarabana.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, Inspector of Police (IP) Innocent Gasasira yavuze ko Habyarimana amaze kumenya ko Polisi irimo kumushaka yarihishe nyuma y’aho umwe mu bakozi be agwiriwe n’itaka ubwo yarimo acukura amabuye yo kubakisha muri Kariyeri ye bikamuviramo urupfu; ariko ko Polisi yamushatse kugeza imufashe; hanyuma ikora vuba dosiye ye iyishyikiriza Ubushinjacyaha. Inkuru yose
Mu gihe kwiyamamaza bikomeje, umutekano ni ntamakemwa - Polisi y’u Rwanda
Polisi y’u Rwanda iratangaza ko umutekano muri iki gihe cyo kwamamaza abakandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ari wose haba ahiyamamarizwa, mu muhanda ndetse no mu gihugu hose.
Avuga uko umutekano uhagaze muri iki cyumweru gishize cy’ibikorwa byo kwiyamamariza umwanya wo kuyobora igihugu, Umuvugizi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, ACP Theos Badege yavuze ko Polisi yakajije ibikorwa byo kubungabunga umutekano w’abaturage maze yongeraho agira ati," Abanyarwanda bakomeje kwerekana uburyo bari maso kandi bubaha amategeko mu bikorwa byo kwamamaza haba aho babikorera cyangwa mu miryango yabo." Inkuru yose
Gakenke : Abayobozi b’Amadini n’Amatorero biyemeje gutanga umusanzu mu gukumira ibyaha
Abayobozi b’Amatorero n’Amadini akorera mu karere ka Gakenke bagera kuri 50 biyemeje kuba abafatanyabikorwa mu kwigisha no gukangurira umuryango nyarwanda kwirinda ibyaha nk’uruhare rwabo mu kubungabunga no gusigasira umutekano.
Ibi babyiyemeje ku wa 18 Nyakanga uyu mwaka mu nama bagiranye n’Umuyobozi w’aka karere, Nzamwita Deogratias wari hamwe n’ushinzwe imikoranire ya Polisi n’abaturage ndetse n’izindi nzego zo muri aka karere, Inspector of Police (IP) Justin Murenzi.
Ibiganiro bagiranye na bo byabereye mu cyumba cy’inama cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Gakenke. Mu byo basabwe harimo gutanga umusanzu mu bukangurambaga bwo gukumira amakimbirane , ihohotera ry’uburyo bwose no kwishora mu biyobyabwenge. Inkuru yose
Police FC yongereye amasezerano abatoza bayo kugeza muri 2020
Ku wa mbere tariki 17 Nyakanga ni bwo Ikipe ya Police FC yongereye abatoza isanganywe amasezerano y’imyaka itatu, aho bagomba kugeza mu mwaka 2020 batoza iyi kipe.
Abatoza bongerewe amasezerano barimo Umutoza mukuru Seninga Innocent, umutoza wungirije Bisengimana Justin ndetse n’umutoza w’abazamu Maniraguha Jean Claude.
Umuvugizi wayo, Chief Inspector of Police (CIP) Jean de Dieu Mayira yavuze ko mu masezerano bagiranye n’umutoza Seninga Innocent ndetse na bagenzi be bafatanyije umurimo harimo ko buri mwaka bagomba byibura gutwara kimwe mu bikombe bihatanirwa hano mu Rwanda. Inkuru yose
Kinyarwanda
English











