Abapolisi b’u Rwanda bari muri Centrafrique bakoze umuganda wo gusukura ishuri
Abapolisi b'u Rwanda bari mu butumwa bwo kubungabunga no kugarura amahoro mu gihugu cya Centrafrique buzwi nka United Nations Multidimensional Stabilization Mission in Central African Republic (MINUSCA), kuri uyu wa gatandatu tariki ya 13 Gicurasi bakoze umuganda, aho basukuye ishuri mu rwego rwo kubashishikariza umuco w’isuku n’isukura.
Uyu muganda bawukoreye muri College de la Paix, aho bari kumwe n’abanyeshuri baryigamo, ababyeyi n’abarimu babo, bakaba basibuye imigende y’umuhanda urikikije kandi banatema ibihuru birikikije. Inkuru irambuye
Ababyeyi barasabwa gukurikirana uburere bw’abana babo hirindwa kubaha inzoga no kubajyana mu tubari
Ubu butumwa bwatanzwe nyuma y’umukwabu wakozwe na Polisi y’u Rwanda wo kureba abana baba bari mu tubari. Uyu mukwabu wakozwe mu ijoro ryo kuri uyu wa gatanu tariki ya 12 Gicurasi mu gihugu hose.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Theos Badege, ubwo yasobanuriraga itangazamakuru ibyavuye muri uwo mukwabu, yavuze ko wabaye mu rwego rwo kubahiriza amategeko no kureba niba ubutumwa bwatanzwe n’abayobozi b’igihugu bwo kubuza abantu guha abana inzoga n’ibisindisha bwubahirizwa. Inkuru irambuye
Abapolisi bo mu karere bari mu mahugurwa yo kubungabunga amahoro ku isi bunamiye abazize Jenoside
Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 13 Gicurasi, abapolisi 54 bo mu karere bari mu mahugurwa yo kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi mu Ishuri rya Polisi y’u Rwanda rya Gishari riri mu karere ka Rwamagana, basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, bunamira abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Bageze ku rwibutso, basuye ibyumba birugize, ari nako basoma amateka agaragaza uko Jenoside yakorewe abatutsi yateguwe n’uko yashyizwe mu bikorwa, nyuma bashyira indabo aho izo nzirakarengane zishyinguwe. Inkuru irambuye
AMAFOTO]: Polisi y'u Rwanda irishimira umudugudu utarangwamo ibyaha mu karere ka Gatsibo
Polisi y’u Rwanda irashima imbaraga akarere ka Gatsibo kashyize mu kurwanya ibyaha, kabinyujije mu kwishyira hamwe kw’abaturage ndetse no gutangira amakuru ku gihe, kugirango barusheho kugira umutekano usesuye aho batuye.
Ibi byavuzwe n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Theos Badege kuwa Gatatu tariki ya 10 Gicurasi, ubwo yaganiraga n’abaturage b’umurenge wa Gitoki muri aka karere, nyuma y’umuganda Polisi y’u Rwanda yakoranye n’abaturage bawo mu rwego rwo kwitegura icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi muri uyu mwaka wa 2017. Inkuru irambuye
Abapolisi bakuru biga mu Ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (NPC) basuye urwibutso rwa jenoside rwa Kigali
Abapolisi bakuru biga mu ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda , National Police College (NPC) riherereye mu karere ka Musanze, ku munsi ubanziriza uwa nyuma w’urugendo shuri rwabo bakorera mu gihugu, basuye urwibutso rwa jenoside rwa Kigali kuri uyu wa kane taliki ya 11 Gicurasi.
Aba banyeshuri bagera kuri 25 bakomoka mu bihugu 10 aribyo Uganda, Sudani y’Epfo, Sudani, Namibiya, Ethiopia, Kenya, Rwanda, Sierra Leone, Somaliya na Malawi; bakaba bari baherekejwe n’umuyobozi mukuru w’ishuri rya Polisi y’u Rwanda (NPC) Commissioner of Police (CP) Felix Namuhoranye . Inkuru irambuye
Polisi y’u Rwanda yakiriye umufungwa wari watorotse Gereza
Uyu Rugamba, ku itariki ya 24 Kamena 2011 yishe uwitwa Bihezande Francois, iki cyaha agikorera mu karere ka Kamonyi umurenge wa Gacurabwenge, nyuma urukiko rumukatira imyaka 20 y’igifungo ajya kukirangiriza muri gereza nkuru ya Kigali izwi nka 1930, nibwo ku itariki ya 22 Gashyantare uyu mwaka wa 2017 yatorotse iyi gereza, ajya muri Uganda mu buryo butemewe n’amategeko ahindura amazina yiyita Kaitare David , akaba yarafatiwe ahitwa Kawempe mu murwa mukuru wa Uganda mu kwezi gushize kwa Gashyantare. Inkuru irambuye
[INKURU MU MAFOTO]: Umuyobozi nshingwabikorwa wa UN Women yasuye Isange One Stop Centre
Uwungirije Umunyamabanga mukuru wa Loni akaba n’Umuyobozi nshingwabikorwa wa UN Women, Phumzile Mlambo Ngcuka, kuri uyu wa gatatu taliki ya 10 Gicurasi yasuye Isange One Stop Centre iri ku bitaro by’akarere ku Kacyiru, aho yirebeye ibyo yagezeho mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana. Inkuru irambuye
Loni yambitse imidari y’ishimwe abapolisi b’u Rwanda muri Darfur
Abapolisi 80 bakorera mu butumwa bw’amahoro bwa Loni muri Darfur(UNAMID) bambitswe imidari y’ishimwe kuri uyu wa kabiri taliki ya 9 Gicurasi 2017.
Uyu muhango abereye ku cyicaro gikuru cy’ubu butumwa wayobowe n’intumwa idasanzwe y’umunyamabanga mukuru wa Loni muri UNAMID , Kingsley Mamabolo.
Abambitswe imidari ni abarimo gusoza igihe cy’umwaka bamara mu butumwa bw’amahoro badakorera mu matsinda ayo ariyo yose (Individual Police officer cyangwa IPOs), aho baba ari abarimu cyangwa abajyanama. Inkuru irambuye
Abapolisi bo mu karere bari mu mahugurwa yo kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi
Ku wa mbere tariki ya 8 Gicurasi, mu Ishuri rya Polisi y’u Rwanda rya Gishari riri mu karere ka Rwamagana, hatangiye amahugurwa y’ibyumweru bibiri akaba ahuriwemo n’abapolisi bo mu bihugu byo mu karere.
Ayo mahugurwa abereye mu Rwanda ku nshuro ya kabiri, ategura abo bapolisi kwitwara neza no kuzuza inshingano zabo mu gihe boherejwe mu butumwa bwo kubungabunga amahoro n’umutekano aho bakenewe mu bihugu bitandukanye, haba mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’ubw’umuryango w’Afurika yunze ubumwe.
Ni amahugurwa ahuriwemo n’abapolisi 54 baturutse mu bihugu byo muri aka karere ari byo: Uganda, Kenya, Rwanda, Comores, Ethiopiya, Sudani na Somalia. Inkuru irambuye
Ubutabera ni inkingi ya mwamba y’amahoro n’umutekano birambye - Minisitiri Busingye
Minisitiri w’Ubutabera; akaba n’Intumwa ya Leta, Johnston Busingye yabwiye icyiciro cya gatanu cy’Abofisiye bakuru ba Polisi 30 biga mu Ishuri Rikuru rya Polisi y’u Rwanda riri mu karere ka Musanze ibijyanye n’Ubuyobozi mu bya Gipolisi no guhosha amakimbirane ko ubutabera kuri bose ari inkingi ya mwamba y’amahoro, umutekano n’iterambere birambye. Inkuru irambuye
Kinyarwanda
English










