Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Incamake y’ibikorwa by’ingenzi bya Polisi y’u Rwanda mu cyumweru gishize

Ibi bikurikira ni ibikorwa by’ingenzi byaranze Polisi y’u Rwanda mu cyumweru gishize:

1883 binjijwe muri Polisi y’u Rwanda

Ku wa kabiri tariki ya 2 Gicurasi, abapolisi bashya 1883 barimo ab’igitsinagore 222 binjijwe muri Polisi y’u Rwanda, nyuma yo kurangiza amasomo mu ishuri rya Polisi y’u Rwanda rya Gishari mu karere ka Rwamagana.

Aba bapolisi ni icyiciro cya 13 cy’abinjijwe muri Polisi y’u Rwanda, bari bamaze amezi 8 n’iminsi mike; bakaba barahawe amasomo anyuranye arimo; kumenya neza inshingano za Polisi y’u Rwanda, gukoresha intwaro hagamijwe kuzuza neza inshingano bashinzwe, kugira imyitwarire myiza, amategeko, kubungabunga ubutumwa bw’amahoro hirya no hino ku isi, imikoranire myiza ya Polisi n’abaturage ndetse n’izindi nzego, ubutabazi bw’ibanze ndetse  banahawe n’ibiganiro byo gukunda igihugu; byose bikazabafasha gushyira mu bikorwa ibyo bashinzwe.

Minisitiri w’Ubutabera; akaba n’Intumwa      Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, wari umushyitsi mukuru muri uwo muhango, ndetse wanasoje ku mugaragaro ayo mahugurwa yinjiza abapolisi bashya mu kazi; yagize ati,"Amahugurwa bahawe agamije kubaka igipolisi cy’umwuga no kubumbatira umutekano muri rusange. Nta bunyamwuga bwagerwaho butanyuze mu nyigisho nk’izi. Muri iki gihe ibyaha byaragabanutse kubera gukora neza akazi n’ubunyamwuga buranga Polisi y’u Rwanda." Inkuru irambuye.  

Abagize Inama y’ubuyobozi ya Global Fund bashimye imikorere ya Isange One Stop Center

Itsinda ry’abagize Inama y’ubuyobozi ya Global Fund ku rwego rw’isi  basuye ikigo Isange  One Stop Centre cyita kikanaha ubufasha abakorewe ihohoterwa  gikorera ku Kacyiru, basobanurirwa imikorere yacyo n’ubufasha giha uwahuye n’ihohoterwa kuva akihagera kugeza atashye.

Bakiriwe n’Umuhuzabikorwa w’icyo Kigo, Superintendent of Police (SP)  Shafiga Murebwayire wababwiye amavu n’amavuko ya  Isange, abatambagiza  mu byumba bitangirwamo serivisi zitandukanye, ndetse anabasobanurira uburyo zitangwa. Inkuru irambuye  

Ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda mu kurwanya ubujura mu Mujyi wa Kigali

Imibare ituruka muri Polisi y’u Rwanda yerekana ko ingufu nyinshi zashyizwe mu kurwanya ubujura zatanze umusaruro, aho 75% by’ibyibwe mu mezi 8 ashize byagarujwe.

Ibyibwe biri mu bwoko 54 birimo za mudasobwa, amaterefone, za tereviziyo, Aipadi, na radiyo.  Mu bindi byafashwe byari byaribwe harimo ibyuma bifotora impapuro n’ibindi byifashishwa mu kwerekana inyandiko n’amashusho, moto n’ibindi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Theos Badege, yagize ati,"Nubwo imibare y’ubujura idakanganye, icy’ingenzi tuba dushaka ni uko hatabaho icyaha na kimwe cyaba icy’ubujura cyangwa se ikindi. Ikigamijwe ni uko byagabanyuka ku buryo bugaragara ku rwego rwo hasi rushoboka. Inkuru irambuye  

Umwiherero w’abayobozi ba Polisi mu butumwa butatu bwa Loni wibanze ku kurinda abasivili no kurwanya ihohoterwa

Umwiherero wa kabiri wahuje abayobozi ba Polisi mu butumwa bw’amahoro bwa Loni butatu buri muri Sudani y’Epfo, Darfur na Abyei wibanze ku kurinda abasivili no kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina nk’ibintu by’ibanze.

Avugana n’Itangazamakuru, Umujyanama wa kabiri muri Polisi ya Loni, Shaowen Yang, yagize ati,"Ihohoterwa rishingiye ku gitsina ni kimwe mu bibazo byagaragajwe nk’imbogamizi muri ubu butumwa uko ari butatu; ni yo mpamvu twarigize umwihariko kimwe no kurinda abasivili."

Yongeyeho ati,"Twasuye hamwe mu ho bafashirizwa hano mu Rwanda nk’Ikigo Isange One stop Center; twatangajwe n’ibyagezweho kandi byatubereye isomo ndetse tugomba kwiga no gusangiza ibice bya Polisi biri muri ubu butumwa ngo binoze uburyo birwanya ihohoterwa." Inkuru irambuye 

Ibigo bitanga serivisi z'umutekano birasabwa gukora kinyamwuga, bine byakoraga nta mpushya byahagaritswe

Polisi y'u Rwanda irasaba Ibigo by'abikorera bitanga serivisi z'umutekano  gukora kinyamwuga, byubahiriza amategeko n’amabwiririza abigenga kugira ngo birusheho gutanga serivisi nziza; naho abashaka gukora iyo mirimo bagasaba impushya inzego zibishinzwe; kandi bagatangira kuyikora bamaze guhabwa ibyangombwa.

Ubu butumwa butanzwe nyuma y’aho bigaragariye ko hari bimwe mu Bigo bitanga izi serivisi  bikora nta byangombwa bifite.

Iyo mikorere itubahirije amategeko yaviriyemo Ibigo bine guhagarikwa na Polisi y’u Rwanda  ku wa gatanu tariki 4 Gicurasi uyu mwaka. Ibigo byahagaritswe ni: DICEL Security Ltd, Delta Ltd, Guard Marks na Wide Vision Company Ltd. Inkuru irambuye 

Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro mu ntara ya Darfur batanze imfashanyo y’amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba

Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro mu ntara ya Darfur muri Sudani (UNAMID) bahaye imfashanyo y’amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba abagore bakora ibikorwa by’ubucuruzi mu nkambi y’impunzi y’abavanywe mu byabo n’intambara ya Abushouk.

Aho aba bagore basanzwe bakorera ibikorwa byabo by’ubucuruzi ni na ho bakorera imishinga ibafasha kwiteza imbere irimo ubudozi, kuboha ibintu bitandukanye n’indi myuga inyuranye n’ibindi.

Kubashyikiriza iyi mfashanyo y’amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba, byabaye mu cyumweru gishize; ndetse bakaba baranahawe ibyuma bitanga umuyaga mu gihe cy’ubushyuhe, ndetse abanyeshuri b’ikigo cy’ishuri kiri muri iyo nkambi bahabwa imyenda n’imikeka yo kwicaraho. Inkuru irambuye  

Huye: Polisi yahuguye urubyiruko rw’abakorerabushake ku buryo bwo gufatanya gukumira ibyaha

Urubyiruko rw'abakorerabushake mu gukumira ibyaha rugira uruhare mu kubungabunga no gusigasira umutekano biciye mu bikorwa rukora hirya no hino mu gihugu bikangurira umuryango nyarwanda kubyirinda.

Amahugurwa ruhabwa na Polisi y’u Rwanda atuma rukora neza ubwo bukangurambaga bugamije kurwanya ibyaha birimo kwishora mu biyobyabwenge n’ihohotera ririmo irishingiye ku gitsina, irikorerwa abana, n’iribera mu ngo n’imiryango.

Ni muri urwo rwego, ku itariki 2 Gicurasi z’uku Kwezi, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Huye, Superintendent of Police (SP) Jean Marie Vianney Karegeya yahuguye abo muri aka karere barenga 25 barimo abagize Komite Nyobozi yarwo ku rwego rw’akarere n’Abahuzabikorwa barwo ku rwego rw’imirenge. Inkuru irambuye  

Rubavu: Koperative z’abarobyi zifite uruhare runini mu kwicungira umutekano wo mu mazi

Ikiyaga cya Kivu igice kiri mu karere ka Rubavu gikorerwamo ibikorwa bitandukanye birimo uburobyi kandi cyifashishwa mu rujya n’uruza rw’ibicuruzwa bitandukanye biva cyangwa biza mu Rwanda no hanze yarwo mu gihugu duhana imbibi.

Mu kiganiro twagiranye n’abagize impuzamakoperative  zikora umurimo w’uburobyi muri icyo gice  "Union des Cooperatives des Pecheurs de Rubavu - UCOPERU)" ihuriwemo n’amakoperative 6, ikaba  igizwe n’abarobyi 364;  batubwiye ko bamaze kwiteza imbere ndetse bagira n’uruhare mu kwicungira umutekano wo mu mazi; cyane cyane biturutse ku mikoranire myiza na Polisi ikorera mu mazi ndetse na Polisi y’u Rwanda muri rusange.

Ibi bikaba byarafashe indi ntera nyuma y’aho Polisi y’u Rwanda ibatereye inkunga y’amafaranga y’u Rwanda ya miliyoni imwe hagamijwe kuzamura  no guteza imbere imikorere yabo. Inkuru irambuye 

Umuyobozi wa Polisi muri Rubavu yaganirije abiga muri College de Gisenyi ku ngaruka zo kwishora mu biyobyabwenge

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rubavu, Senior Superintendent of Police (SSP) Callixte Kalisa, ku itariki 3 z’uku kwezi yaganirije  abanyeshuri  barenga 500 biga muri College de Gisenyi (Inyemeramihigo) ku bubi bw’ibiyobyabwenge n’ingaruka zo kubyishoramo; anabasaba kubyirinda no kugira uruhare mu kurwanya no gukumira ikoreshwa, icuruzwa n’itundwa ryabyo.

Yabanje kubasobanurira icyo ikiyobyabwenge ari cyo; aha akaba yarababwiye  ko ikiyobyabwenge ari ikintu cyose gihindura imitekerereze n’imyitwarire; cyaba kinyowe, gihumetswe cyangwa gitewe mu rushinge, ndetse n’ubundi buryo bwose cyafatwamo ku buryo bigira ingaruka ku buzima bw’umuntu. Inkuru irambuye 

Polisi yaburijemo ubujura bwa Televiziyo nini enye, inafata bane mu bakekwaho kuziba

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gasabo yaburijemo ubujura bwa  Televiziyo nini enye, inafata bane mu bakekwaho kuziba; hanyuma imenyesha ba nyirazo, ndetse irazibashyikiriza.

Muri zo harimo ebyiri zibwe mu ijoro ryo ku itariki 1 Gicurasi z’uku kwezi mu rugo ruri mu kagari ka Bibare, mu murenge wa  Kimironko. Zafatanywe  Hategekimana Eric na Minani Juvenal. Bafatanywe kandi Dekoderi ebyiri bibanye n’izi Televiziyo.

Na none muri iryo joro Habimana Fabien na Ntakirutimana Innocent bafatanywe Televiziyo nini yo mu bwoko bwa Sonny bakekwaho  kwiba mu rugo ruherereye mu kagari ka Kagugu, mu murenge wa  Kinyinya.

Indi  yateshejwe abari bayibye mu rugo ruri mu kagari ka Kibenga, mu murenge wa Ndera mu ijoro ryo ku wa 30 Mata uyu mwaka; bakaba bagishakishwa. Inkuru irambuye  

Muhanga: Polisi y'u Rwanda yafatanye umugabo amayero 1300 y’amahimbano arimo kuyavunjisha

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Muhanga  yafashe kandi ifunga umugabo witwa Nsengiyumva Modeste w’imyaka 32 afatanywe  amafaranga y’amayero agera ku 1300 y’amiganano.

Nk’uko bitangazwa n’umuyobozi wa Polisi w’umusigire mu karere ka Muhanga, Inspector of Police(IP) Claver Kayihura,  Polisi yakiriye amakuru  ihawe n’ubuyobozi bwa Banki imwe ikorera mu mujyi wa Muhanga, ko hari umugabo bakiriye aje kuvunjisha amayero y’amahimbano maze bahita bagera kuri iyo banki. Inkuru irambuye 

Polisi iragira inama abantu kureka gucururiza ibikomoka kuri peteroli ahatabugenewe

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyarugenge ifunze abantu babiri bakurikiranyweho ubucuruzi bw’ibikomoka kuri peteroli; cyane cyane bizwi ku izina rya Mazutu na Esanse, bafatiwe mu mukwabu yakoreye mu mudugudu w’Icyerekezo, akagari ka Nyabugogo, umurenge wa Muhima mu gitondo cyo ku itariki ya mbere Gicurasi.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali ,Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu yavuze ko hafashwe abantu babiri bacuruza Esanse,  ndetse hagafatwa litiro 40 za Mazutu  n’amajerekani agera kuri 12 bakoreshaga muri ubwo bucuruzi. Inkuru irambuye

Nyanza: Abaturage batanze amakuru yatumye abantu umunani bafatanwa urumogi n’ibindi biyobyabwenge

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyanza, mu rukerera rwo ku wa gatatu tariki ya 3 Gicurasi yataye muri yombi abantu 4 bakoreshaga bakanacuruza urumogi. Bose bakaba bafatanywe udupfunyika 830 twarwo, ubu bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Busasamana mu gihe iperereza rikomeje.

Abafashwe ni Uwineza Mwadjuma w’imyaka 31 wafatanywe udupfunyika 629, Gatari Charles w’imyaka 33 wafatanywe udupfunyika 135, Tuyisenge Jerome w’imyaka 40 watanywe udupfunyika 48, na Munyezamu Emmanuel w’imyaka 21 wafatanywe udupfunyika18. Inkuru irambuye 

Police FC yatsindiye Kiyovu ku kibuga cyayo

Ibitego bya Biramahire Christophe Abed byahesheje itsinzi Police FC aho yatsindaga ikipe ya Kiyovu Sport ku munsi wa 26 wa shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda,umukino wakinwe kuri uyu wa gatanu kuri sitade ya Mumena.

Biramahire yafunguye amazamu ku munota wa gatandatu ndetse aza gutsinda n’icyakabiri ku munota wa 17, byatumye igice cya mbere kirangira ari ibitego 2-0. Inkuru irambuye