Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Incamake y’ibikorwa by’ingenzi bya Polisi y’u Rwanda byo mu cyumweru gishize

Nk’uko biri mu nshingano zayo, amakuru Polisi y’u Rwanda yatangaje mu cyumweru gishize( kuva ku italiki ya 21 Kanama kugeza ku 26 Kanama)  ku rubuga rwayo rwa murandasi, ari rwo: www.police.gov.rw, yari agamije gukangurira abaturarwanda kwirinda ibyaha no kugira uruhare mu kubirwanya no kubikumira hagamijwe ubufatanye mu gukomeza kubungabunga no gusigasira umutekano.

Binyuze kandi muri ayo makuru, Abaturarwanda bamenye ibikorwa Polisi y’u Rwanda yakoze muri icyo gihe cy’iminsi irindwi.

Ibi ni bimwe mu bikorwa byaranze uru rwego rw’umutekano mu cyumweru gishize:

Abapolisi 160 bagarutse mu Rwanda bavuye mu butumwa bw’amahoro muri Haiti

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 26 Kanama 2017, itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda (FPU) 160 bayobowe na Assistant Commissioner of Police (ACP) Faustin Ntirushwa bagarutse mu Rwanda, bakaba bari bamaze umwaka mu gihugu cya Haiti, aho bari baragiye kubungabunga amahoro n’umutekano mu butumwa bwa Loni buzwi nka MINUSTAH, rikaba ari itsinda ryari ryaragiye muri icyo gihugu ari irya karindwi (FPU VII). Soma inkuru irambuye

Abaturiye uruzi rwa Nyabarongo barasabwa kutirara ngo kuko hari ingona yishwe

Polisi y’u Rwanda n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze cyane cyane imirenge ikora ku mugezi wa Nyabarongo barasaba abaturage kutirara bagasubira kuvoma no kugira ibindi bikorwa bakorera muri uyu mugezi ngo kuko hari ingona yishwe, kuko hashobora kuba hakirimo izindi kandi nazo zishobora kubagirira nabi. Soma inkuru irambuye

Abapolisi b’u Rwanda 140 berekeje mu butumwa bw’amahoro muri Haiti

Ku mugoroba wok u italiki ya 23 Kanama, itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda 140  barimo  20 b’igitsinagore bagize icyiciro cya 8 (FPU VIII) berekeje mu gihugu cya Hiti  mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri icyo gihugu (MINUSTAH).

Ni ku nshuro ya munani  itsinda ry’abapolisi   bo mu mutwe wa FPU   ryoherejwe muri iki gihugu, bakazaba bagize RWAFPU-VIII  iyobowe na ACP Yahya Kamunuga. Soma inkuru irambuye

Polisi y’u Rwanda yatashye ku mugaragaro icyicaro cyayo cyo mu Ntara y’Iburengerazuba

Muri gahunda ya Polisi y’u Rwanda yo kuvugurura inyubako ikoreramo, kuri uyu wa kane tariki ya 24 Kanama 2017, yatashye  ku mugaragaro  inyubako nshya y’icyicaro cya Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Iburengerazuba.

Iyi nyubako iherereye mu murenge wa Gisenyi akarere ka Rubavu, ikaba yuzuye itwaye akayabo ka miliyoni hafi 600 z’amafaranga y’u Rwanda, ikaba igizwe n’ibyumba bizakorerwamo na Polisi ku rwego rw’Intara, Polisi yo ku rwego rw’Akarere ka Rubavu n’ahazakorera Sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi. Soma inkuru irambuye

Icyiciro cya 8 cy’abapolisi b’u Rwanda bagiye mu butumwa bw’amahoro muri Haiti cyahawe impanuro

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 22 Kanama, itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda 140 barimo ab’igitsinagore 20 bagize icyiciro cya 8 (FPU VIII) bagiye kujya mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango w’abibumbye muri Haiti, bahawe impanuro n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ibikorwa (DIGP/Opns) Dan Munyuza, izi mpanuro zikaba zizabafasha gukora akazi kabo neza muri icyo gihugu. Soma inkuru irambuye

Abaturage b’umurenge wa Kagogo basabwe kwirinda ibintu byose byateza impanuka mu kiyaga cya Burera

Uburangare bwa bamwe mu babyeyi ndetse n’abarezi bwo kureka abana bakagera ku nkengero z’ikiyaga cya Burera, kutubahiriza amabwiriza ajyanya n’imirimo yose ikorerwa mu kiyaga cya Burera ndetse n’ingamba zo gukumira impanuka ziberamo no kurwanya ibindi byaha muri rusange nibyo byibanzweho mu nama y’abaturage b’akagari kaNyamabuye, umurenge wa Kagogo ho mu karere ka Burera.

Ni inama yabaye  mu mpera z’icyumweru gishize, ikaba yari iyobowe n’umuyobozi w’akarere ka Burera, Florence Uwambajemariya ari kumwe n’umuyobozi wa sitasiyo ya Polisi ya Cyanika, IP Augustin Habimana n’abandi bayobozi b’inzego z’umutekano muri kariya gace.  Soma inkuru irambuye