Ibi bikurikira ni byo bikorwa by’ingenzi Polisi y’u Rwanda yakoze mu cyumweru gishize mu ncamake:
Amatora ya Perezida wa Repubulika yabaye mu mutekano – Polisi
Polisi y’u Rwanda itangaza ko Amatora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda yabaye ejo tariki 4 z’uku Kwezi yabaye mu ituze, amahoro n’umutekano usesuye.
Umuvugizi wayo, Assistant Commissioner of Police (ACP) Theos Badege yavuze ko mu byo Polisi yakoze harimo kurinda umutekano w’abatoye, uw’ahabereye amatora, uw’Indorerezi, n’uw’Abakozi ba Komisiyo y’Igihugu y’amatora (NEC).
Yongeyeho ko Polisi yarinze kandi ibikoresho bitandukanye byakoreshejwe ndetse n’ibyifashishijwe muri icyo gikorwa kuva bivanwe ku biro by’itora (Amatora arangiye) kugera bigejejwe kuri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora. Inkuru yose
Polisi yashyikirije Ibiro by’ivunjisha amayero 300,000 yafatanye abari bayibye
Ku itariki ya mbere Kanama uyu mwaka, Polisi y’u Rwanda yashyikirije uhagarariye Ibiro by’ivunjisha byitwa UAE Exchange Rwanda LTD amayero 300,000 byari byibwe nyuma y’aho abakekwaho ubu bujura bayafatanwe mu mpera z’icyumweru gishize.
Igikorwa cyo gusubiza aya mayero cyabereye ku cyicaro cya Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali kiri i Remera, mu karere ka Gasabo, aho Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu yayashyikirije uhagarariye ibi Biro by’ivunjisha, Naghoor Riyaz. Inkuru yose
Polisi irakangurira Abanyarwanda kurinda abana gukinira mu bidendezi, imigezi n’ibiyaga kuko bahatakariza ubuzima
Ababyeyi barasabwa kuba maso bakarinda abana kurohama cyane muri ibi bihe by’ubushyuhe , aho abantu baturiye imigezi, inzuzi n’ibiyaga bakunda kubijyamo, cyane cyane urubyiruko rurimo n’abana , kandi benshi baba batazi koga cyangwa badafite ibindi bya ngombwa byifashishwa mu kurinda kurohama.
Iyi ni inama Polisi y’u Rwanda igira ababyeyi n’abandi bashinzwe kurera abana hirya no hino mu gihugu. Inkuru yose
Rubavu: Umukongomanikazi yafatanwe amadolari ya Amerika 1,400 y’amiganano
Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rubavu ifunze umugore ufite ubwenegihugu bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo witwa Sifa Wabusheru Divine nyuma yo kumufatana inoti 14 z’Amadolari ya Amerika y’amiganano.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’i Burengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire yavuze ko uyu mugore w’imyaka 31 y’amavuko (nk’uko ibyangombwa bye bibigaragaza) yafatiwe ku mupaka w’igihugu cye n’U Rwanda (aho bita kuri Grande Barrière), ni mu kagari ka Kivumu, mu murenge wa Gisenyi.Inkuru yose
ADEPR ikomeje kugaragaza uruhare mu kurwanya ukwishora mu biyobyabwenge
Itorero rya Pantekote mu Rwanda rikomeje kugaragaza uruhare n’ubufatanye mu kurwanya ukwishora mu biyobyabwenge binyuze mu kwigisha umuryango nyarwanda ububi bwabyo no kuwukangurira kubyirinda.
Mu mpera z’icyumweru gishize, Umuyobozi wa Paruwase y’iri Torero ya Muhoza, Pasiteri Mbanzabigwi Theoneste yakanguriye abatuye Umujyi wa Musanze kwirinda kwishora mu biyobyabwenge by’ubwoko bwose. Inkuru yose
Polisi y’u Rwanda irasaba abagenzi guharanira uburenganzira bwabo
Polisi y’u Rwanda irakangurira abagenzi, baba abagenda mu modoka cyangwa kuri za moto hirya no hino mu gihugu guharanira uburenganzira bwabo.
Ibi turabivugira ko usanga biteye impungenge, cyane cyane ku bakora ingendo zo mu Ntara, kubona ukuntu umushoferi abatwara imodoka ku muvuduko ukabije, kandi ari na ko ari kuri telefoni, maze abagenzi na bo bakicecekera. Abagenzi bagomba kumenya ko uwo mushoferi aba ashyira ubuzima bwabo mu kaga, kuko ikibivamo nta kindi uretse impanuka zituma bahatakariza ubuzima, gukomereka n’ibindi byago. Inkuru yose
Kirehe: Babiri bafashwe bapakiye ibiro 165 by’urumogi mu modoka
Ahagana saa yine z'ijoro ryo ku wa 30 Nyakanga uyu mwaka, Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kirehe yafashe abantu babiri bapakiye ibiro 165 by’urumogi mu modoka y’ubwoko bwa Mark 2 ifite nimero ziyiranga UAM 028 J.
Hafashwe uwari uyitwaye witwa Mugambage Jean Marie Vianney na Hakizimana Revelien ukekwa kuba ari we nyirarwo. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’i Burasirazuba, Inspector of Police (IP) Jean Bosco Dusabe yavuze ko bafatiwe kuri bariyeri ya Polisi yo mu kagari ka Cyunuzi, mu murenge wa Gatore. Inkuru yose
Nyamasheke: Afunzwe akekwaho ubwambuzi bushukana yakoze yiyita Umupolisi
Usengimana Aphrodice afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kanjongo, mu karere ka Nyamasheke akekwaho ubwambuzi bushukana yakoze ku itariki 30 z’uku kwezi yiyita Umuyobozi wa Sitasiyo ya Polisi ya Kagano iri muri aka karere.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’i Burengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire yavuze ko uyu mugabo w’imyaka 43 y’amavuko yabeshye uwitwa Sibomana Jean Bosco ko ari Umuyobozi w’iyi Sitasiyo, amusaba ibihumbi 50 by’amafaranga y’u Rwanda amwizeza kurekura murumuna we witwa Byumvihire Steven wari mu Kigo Ngororamuco cya Kagano, aho we n’abandi bagororerwa nyuma yo gufatwa barangwaho imyitwarire inyuranije n’amategeko. Inkuru yose
Polisi yongereye ingufu mu guhashya abigana amafaranga
N’ubwo imibare yerekana ko ku rwego rw’isi kwigana amafaranga bikiri ku rwego rwo hasi, Polisi y’u Rwanda na Banki Nkuru y’u Rwanda baremeza ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu bitagaragaramo cyane iki cyaha.
Izi nzego zatangaje ibi nyuma y’aho mu minsi ishize hari abantu bafashwe bafite amafaranga y’amiganano. Inkuru yose
Kinyarwanda
English











