Nk’uko biri mu nshingano zayo, amakuru Polisi y’u Rwanda yatangaje mu cyumweru gishize ku rubuga rwayo rwa murandasi, ari rwo: www.police.gov.rw, yari agamije gukangurira abaturarwanda kwirinda ibyaha no kugira uruhare mu kubirwanya no kubikumira hagamijwe ubufatanye mu gukomeza kubungabunga no gusigasira umutekano.
Binyuze kandi muri ayo makuru, Abaturarwanda bamenye ibikorwa Polisi y’u Rwanda yakoze muri icyo gihe cy’iminsi irindwi.
Ibi ni bimwe mu bikorwa byaranze uru rwego rw’umutekano mu cyumweru gishize:
Polisi y'u Rwanda yasubije Polisi ya Kenya imodoka yari yaribwe
Polisi y’u Rwanda ishami rya Interpol rishinzwe kurwanya no gukumira ibyaha ndenga mipaka ejo taliki ya 18 Kanama 2017 ku cyicaro cyayo gikuru ku Kacyiru yashubije imodoka yari yaribwe mu gihugu cya Kenya mu mujyi wa Nairobi.
Iyo modoka ifite icyapa kiyiranga kiriho nomero KCG780W yibwe ku i taliki ya 5 Ukuboza 2016 ijyanwa mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
Ku i taliki ya 13 Kanama 2017 yambitswe icyapa kiriho inomero 2174 AC/20 ku izina rya Samanji SAKINA. Polisi y’u Rwanda yaje kuyifatira ku mupaka wa Bugarama ku i taliki ya 3 Nyakanga 2017 ishaka guca ku mu paka wa Gatuna, ikajyanwa Kasese muri Uganda, igakomezanya na Kisangani ikazarangiriza urugendo i Kinshasa. Inkuru yose
Polisi y’u Rwanda irishimira ko umutekano wagenze neza mu gihe cy’irahira rya Perezida wa Repubulika
Polisi y’u Rwanda irashimira buri wese wagize uruhare mu gutuma umutekano uba mwiza haba mu minsi y’imyiteguro y’irahira rya Perezida wa Repubulika no ku munsi nyirizina wo kurahira ku itariki ya 18 Kanama.
Ibi ni ibyatangajwe n’Umuvugizi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Theos Badege, ubwo yaganiraga n’itangazamakuru ku itariki ya 19 Kanama.
ACP Badege yavuze ko umutekano wari mwiza mu gihe abashyitsi batangiraga kuza kwifatanya n’abanyarwanda mu munsi wo kurahira kwa Perezida wa Repubulika, bikomeza gutyo no ku munsi w’irahira ndetse no mu gihugu hose, aho abaturage bari bateraniye bakurikirana uwo muhango ku maradiyo n’amatereviziyo.Inkuru yose
U Budage bwashyikirije u Rwanda Twagiramungu ukekwaho Jenoside
Ku gicamunsi cyo ku wa gatanu tariki ya 18 Kanama, ubutabera bw’u Budage bwagejeje mu Rwanda Twagiramungu Jean washakishwaga n’ubutabera bw’u Rwanda kubera ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu zahoze ari komini Rukondo na Karama mu cyahoze ari Perefegitura ya Gikongoro akekwaho.
Umuyobozi wa Polisi mpuzamahanga - Ishami ry’u Rwanda, ACP Peter Karake wari uri ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, yashimye imikoranire myiza iri hagati ya Polisi mpuzamahanga z’ibihugu bitandukanye aho yavuze ati,"Turanashimira Polisi mpuzamahanga ya Wiesbaden mu Budage, n’iya Addis Ababa muri Ethiopia, kubera ubufasha batanze ngo Twagiramungu yoherezwe mu Rwanda." Inkuru yose
Muhanga: Hafatiwe uwambuye abayeshuri amafaranga ababeshya kubarihira amafaranga y’ishuri
Polisi y’u Rwanda mu karere ka Muhanga yafashe uwitwa Nkundabera Bosco ukekwaho kwambura abanyeshuri amafaranga ababeshya kubarihira amafaranga y’ishuri biciye mu mushinga witwa EPR abereye Umukozi nk’uko yababeshyaga.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi yavuze ko nyuma y’iperereza byagaragaye ko uwo mushinga ari baringa. Inkuru yose
Polisi yafashe ibiro 130 by’urumogi byari bipakiwe mu modoka no kuri moto
Ku itariki 17 z’uku kwezi, Polisi y’u Rwanda mu turere twa Nyamagabe na Gakenke yafashe ibiro 130 by’urumogi byari bipakiwe mu modoka no kuri moto.
Ibiro 100 byarwo byafatiwe mu karere ka Nyamagabe bitwawe muri Toyota Corolla ifite nimero ziyiranga RAB 422 F.
Ababifatanywe ni nyiri iyo modoka witwa Munyaneza Dominique na Ntawusigimana Evariste wayigendaga imbere kuri moto agenzura ko nta bagize inzego z’umutekano bari mu cyerekezo cyabo. Inkuru yose
Polisi y’u Rwanda yashyikirije Umuhinde asaga miliyoni 13 yari yibwe n’umukozi we
Ku itariki 17 Kanama , Polisi mu Mujyi wa Kigali yashyikirije Umuhinde witwa Chandra Kumar, uyobora kompanyi y’iby’ingendo zo mu mahanga Waheguru Travels Ltd , amafaranga 13,600,000 yari yibwe n’umukozi we bari bamaranye imyaka irenga ibiri.
Polisi mu karere ka Kayonza ku bufatanye na Polisi ikorera mu karere ka Nyarugenge yashyikirijwe ikirego, yafatiye uwitwa Yvan Twahirwa mu mudugudu wa Gakoma, akagari ka Buhabwa, umurenge wa Mwiri mu karere ka Kayonza. Mu ifatwa rye, bamusanganye amafaranga 13,563,600 andi akavuga ko yayakoresheje mu rugendo. Inkuru yose
Kamonyi: Umugore yajyanye umugabo we kuri Polisi kubera kugurisha inka bahawe muri gahunda ya Girinka
Mu karere ka Kamonyi haravugwa umugore wajyanye umugabo we kuri Polisi, nyuma y’aho uyu mugabo agurishirije inka uyu muryango wari warahawe muri gahunda ya Gir’inka.
Ibi byabaye mu gitondo cyo ku itariki ya 14 Kanama, ubwo uyu mugore witwa Nyirashimimana Jeannette yabyukaga agasanga mu kiraro harimo akanyana gato, akihutira kubaza umugabo we witwa Tugirimana John aho aka kanyana kavuye n’aho inka y’ijigija bari basanganywe yagiye. Inkuru yose
Karongi : Batandatu bafungiwe gucukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranije n’amategeko
Polisi y’u Rwanda mu karere ka Karongi ifungiye kuri Sitasiyo ya Rubengera abagabo batandatu yafashe ku itariki 14 z’uku Kwezi barimo gucukura Zahabu mu buryo bunyuranije n’amategeko mu kagari ka Gitwa, mu murenge wa Rubengera.
Abafashwe ni Habukwiha Claude, Gahigiro Celestin, Niyigena Emmanuel, Uzabumwana Patrice ,Gashirabake Frodouard na Nzanzubuhoro Emmanuel. Inkuru yose
Gicumbi: Inama y’umutekano yasabye inzego zose ndetse n’abaturage ubufatanye mu gukumira ibyaha
Inzego zose zikorera mu karere ka Gicumbi ndetse n’abaturage barasabwa kongera imikoranire n’ubufatanye hagamijwe gukumira ibyaha bigikomeje kugaragara muri aka karere.
Ubu ni ubutumwa bagejejweho ku itariki ya 14 Kanama, mu nama y’umutekano yaguye y’aka karere. Iyi nama yari ihuriwemo n’inzego z’umutekano zikorera muri aka karere, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge yose igize aka karere ka Gicumbi n’ubuyobozi bw’aka karere.
Iyi nama yari iyobowe n’umuyobozi w’akarere ka Gicumbi, Mudaheranwa Juvenal ari kumwe n’umuyobozi wa Polisi mu karere ka Gicumbi, Superintendent of Police (SP) Gaston Karagire . Inkuru yose
Gatsibo: Batatu bari mu maboko ya Polisi bakekwaho kwiba ibyuma by’amashanyarazi
Kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kabarore hafungiye abagabo babiri ari bo Nsengiyumva Jean Pierre w’imyaka 22, Hakiza Evariste w’imyaka 25 n’umugore witwa Urimubandi Laetitia w’imyaka 29 bakekwaho kwiba ibikoresho by’amashanyarazi bya kompanyi ya NPD Cotraco bigera ku biro 500 .
Mu gitondi cyo ku italiki ya 13 Kanama, ku bufatanye bwa Polisi ikorera muri Gatsibo n’izindi nzego zishinzwe umutekano, habayeho igikorwa cyo gushakisha ibyuma byibwe ndetse n’ababigizemo uruhare, nibwo bariya twavuze haruguru bafashwe. Inkuru yose
Kinyarwanda
English










