Ibikorwa by’ingenzi byaranze icyumweru cyo kuva ku italiki ya 7 kugeza ku italiki ya 13 Kanama ni ibi bikurikira:
IGP Gasana yakiriye itsinda ry’impuguke ryaturutse muri Nigeria
Mu rugendoshuri rw’ibyumweru bibiri itsinda ry’impuguke ziri guhererwa amasomo yo mu rwego rwo hejuru ajyanye n’iby’ubuyobozi muri National Institute for Policy and Strategic Studies (NIPSS) riri Kuru muri Nigeria riri murugendo shuri mu Rwanda, ku wa gatanu tariki ya 11 Kanama, ryasuye Polisi y’u Rwanda, aho ryakiriwe n’umuyobozi mukuru wayo IGP Emmanuel K Gasana abasobanurira uruhare rw’umutekano mu iterambere ry’ubuhinzi. Soma inkuru irambuye
DIGP Marizamunda yasuye abapolisi bari mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrika
Umuyobozi mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe ubuyobozi n’abakozi , DIGP Juvenal Marizamunda, mu ruzinduko rw’akazi arimo mu gihugu cya Centrafrika, ku italiki ya 10 Kanama yagiranye ibiganiro n’umuhuzabikorwa mu burenganzira bwa muntu, Najat Rochdi ndetse n’umuyobozi wa Polisi muri MINUSCA, Brig. Gen Zamora.
Mu biganiro yagiranye n’aba bombi, bashimye ubunyamwuga n’umurava bigaragazwa n’abapolisi b’u Rwanda aho baboneyeho no kwihanganisha abanyarwanda kubera mugenzi wabo uherutse kuburira ubuzima muri ubu butumwa. Soma inkuru irambuye
Abayobozi b’umuryango Higher Life Foundation bashimye imikorere ya Isange One Stop Centre
Itsinda ry’abayobozi batatu mu muryango Higher Life Foundation baturutse mu gihugu cya Zimbabwe basuye ikigo Isange One Stop Centre mu rwego rwo kwirebera uburyo Polisi y’u Rwanda ikurikirana kandi igaha ubufasha abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana.
Higher Life Foundation akaba ari umuryango mpuzamahanga ukorera mu bihugu byinshi bya Afurika ariko ufite icyicaro muri Zimbabwe, ukaba wita ku mfubyi n’abana batagira kivurira mu bintu bitandukanye birimo n’amashuri yabo.
Iri tsinda rikaba riri mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ine aho baje kwigira ku Rwanda ibijyanye n’inshingano zabo. Soma inkuru irambuye
Umuyobozi wa Polisi ya Tanzaniya yasuye ibigo by’amashuri bya Polisi y’u Rwanda
Mu rugendo rw’iminsi ine arimo hano mu Rwanda, kuwa kabiri tariki ya 8 Kanama, Umuyobozi wa Polisi ya Tanzaniya yasuye ibigo by’amashuri bya Polisi y’u Rwanda yibonera aho abapolisi b’u Rwanda bahugurirwa bakanahavoma ubunyamwuga.
Ageze mu ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (National Police College -NPC) riri i Musanze, IGP Sirro yakiriwe n’umuyobozi waryo Commissioner of Police (CP) Felix Namuhoranye, amutembereza iryo shuri, ari nako amusobanurira amasomo atangirwamo. Soma inkuru irambuye
ITANGAZO RYA POLISI Y’U RWANDA
Polisi y’u Rwanda ibabajwe no gutangaza urupfu rw’umupolisi wayo, wari mu bagize umutwe w’abapolisi boherejwe mu butumwa bw’amahoro bwa Loni mu gihugu cya Centrafrika (MINUSCA) .
Uwitabye Imana ni Superintendent Emmanuel Musabe bikekwa ko yirashe agapfa ku gica munsi cyo ku wa 3 Kanama 2017.
Polisi y’u Rwanda, MINUSCA n'izindi nzego bireba muri Centrafrika batangije iperereza rigamije kugaragaza ukuri ku byabaye, imvano y’ibi byago ndetse no gufata ingamba zikwiye kuri iki kibazo. Soma inkuru irambuye
Abayobozi ba Polisi z’u Rwanda na Tanzaniya mu biganiro byo gukomeza ubufatanye ndengamipaka
Umuyobozi wa Polisi ya Tanzaniya, IGP Simon N. Sirro yagiriye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ine mu Rwanda rukaba rugamije gukomeza umubano usanzwe hagati ya Polisi z’u Rwanda n’iya Tanzaniya abereye umuyobozi, cyane cyane mu gukumira no kurwanya ibyaha ndengamipaka.
Akigera ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda, IGP Sirro yakiriwe na mugenzi we wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K. Gasana. Soma inkuru irambuye
Kinyarwanda
English











