Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Incamake y’ibikorwa byaranze Polisi y'u Rwanda mu cyumweru gishize

Nk’uko biri mu nshingano zayo, amakuru Polisi y’u Rwanda yatangaje mu cyumweru gishize ku rubuga rwayo rwa murandasi, ari rwo: www.police.gov.rw, yari agamije gukangurira abaturarwanda kwirinda ibyaha no kugira uruhare mu kubirwanya no kubikumira hagamijwe ubufatanye mu gukomeza kubungabunga no gusigasira umutekano wabo n’ibyabo.

Binyuze kandi muri ayo makuru, Abaturarwanda bamenye ibikorwa Polisi y’u Rwanda yakoze muri icyo gihe cy’iminsi irindwi.

Ibi ni bimwe mu bikorwa byaranze uru rwego rw’umutekano mu cyumweru gishize:

Gasabo: Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda yasuye abapolisi bo mu Mujyi wa Kigali

Mu rwego rwo kwibutsa abapolisi kunoza imikorere no gutanga serivisi nziza, ku  itariki 12 Werurwe ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K Gasana yasuye abapolisi bakorera mu Mujyi wa Kigali.

Mu ijambo rye yibanze ku bintu bitandukanye birimo gusobanukirwa no  kuzuza neza inshingano kuri buri mupolisi, gukorana ubunyamwuga mu kazi, kurwanya ruswa, ubufatanye n’abaturage mu kurwanya ibyaha, no kumenya amakuru hakiri kare y’ikintu icyo ari cyo cyose gishobora guhungabanya umutekano hagamijwe kugikumira. Inkuru irambuye

Kirehe: Batatu bafatanywe icyuma gikoreshwa mu kuhira imyaka mu mirima

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kirehe ifunze abagabo batatu;  ari bo Dushimirimana Jean Baptiste w’imyaka 23 y’amavuko , Asiimwe Fred w’imyaka 37  na Niyomugabo Marcel w’imyaka 27; bafashwe nyuma y’umukwabu wakozwe na Polisi bagafatanwa icyuma cy’imashini  cyari cyaribwe  mu mushinga witwa “Nasho Irrigation Project II”  ahakorerwa imirimo yo kuhira imyaka mu mirenge ya Nasho na Mpanga , muri ako karere.

Aba bagabo bafatiwe mu murenge wa Kigina mu ijoro ryo ku itariki ya 8 Werurwe, aho bari bavanye iki cyuma mu murenge wa Nyarubuye uhana imbibi na Nasho cyibwemo, bakaba bari mu nzira berekeza i Kigali aho bari bakijyanye kukigurisha. Inkuru irambuye

Polisi yafashe abacuruzi b’ibiyobyabwenge 18

Abantu 18  barimo abagore 8 bacyekwaho gucuruza ibiyobyabwenge bafatiwe mu mikwabu itandukanye yakozwe na Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyarugenge na Kicukiro. Aba beretswe itangazamakuru mu rwego rwo gutanga ubutumwa bugamije gukangurira abantu kutishora mu biyobyabwenge.

Bafatiwe mu mirenge ya Gitega, Rwezamenyo  na Nyarugenge yo mu karere ka Nyarugenge no mu wa Kigarama, ho muri Kicukiro; bakaba barafatanywe ibiro bigera muri 300 by’urumogi. Inkuru irambuye

Bugesera: Polisi yafashe moto ebyiri zibwe zigiye kwambutswa mu Burundi, izishyikiriza ba nyirazo

Ku itariki 11 Werurwe uyu mwaka, Polisi y’u Rwanda mu karere ka Bugesera yashyikirije ba nyiri  moto ebyiri zibwe mu bihe bitandukanye, hanyuma zikaza gufatanwa abagabo babiri bendaga kuzambutsa bazijyanye mu gihugu cy’u Burundi.

Izo moto ni Suzuki TF GPM 055 C yibwe ku Kigo nderabuzima cya Rwesero, mu karere ka Gicumbi na TVS RD 346 M yibwe mu murenge wa Kinyinya, ho mu karere ka Gasabo. Inkuru irambuye

Abagenzacyaha barasabwa kurangwa n’ubuhanga mu gukusanya no kurinda ibimenyetso by’ibyaha

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe abakozi n’imiyoborere , DIGPJuvenal Marizamunda ku wa gatatu tariki ya 15 Werurwe  yasabye Abagenzacyaha kurangwa n’ubuhanga mu gukusanya no kurinda ibimenyetso by’ibyaha.

Ibi yabibasabye ubwo yasozaga amahugurwa y’abapolisi 15  bakorera hirya no hino mu gihugu bo mu ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ubugenzacyaha (CID) bari bamazemo icyumweru.

Ayo mahugurwa yari  agamije kubongerera ubumenyi mu bijyanye no gukusanya  ibimenyetso by’icyaha no kurinda aho cyabereye kugira ngo bifashe mu iperereza. Inkuru irambuye

Rulindo: Polisi y’u Rwanda yafashe amabuye y’agaciro ya magendu

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rulindo yafashe imodoka ebyiri zipakiye amabuye y’agaciro ya magendu nyuma yo gushyiraho bariyeri ahitwa mu Kajevuba, mu murenge wa Ntarabana ku manywa yo ku cyumweru tariki 12 Werurwe .

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, Inspector of Police (IP) Innocent Gasasira yavuze ko imodoka zafashwe ari Toyota Land Cruiser RAA 338J yari itwawe n’uwitwa Ntabanganyimana Donat w’imyaka 37 y’amavuko, ikaba yari ipakiye ibiro 292 by’amabuye ya Wolfram; indi ikaba ari Toyota Prado RAC 697 G yari itwawe na Kagimbangabo w’imyaka 46, ikaba yari irimo ibiro 300 bya Gasegereti. Inkuru irambuye

Abavuga rikumvikana bo muri Gatsibo basabwe gushyira imbaraga mu bukangurambaga bwo gukumira ibyaha

Abavuga rikumvikana  bagera kuri 500 bo mu karere ka Gatsibo, ku itariki 15 z’uku kwezi basabwe kurushaho gukangurira abaturage kwirinda no kugira uruhare mu kurwanya ibyaha batanga amakuru atuma bikumirwa no gufata ababikoze.

Ibi babisabiwe mu nama bagiranye n’Umuyobozi w’Intara y’i Burasirazuba, Judith Kazayire afatanyije n’Abayobozi b’Inzego z’umutekano barimo Maj. Gen. Mubaraka Muganga n'Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri iyi Ntara, Assistant Commissioner of Police (ACP) Dismas Rutaganira. Inkuru irambuye

Polisi yafashe imifuka itandatu y’urumogi muri Kicukiro

Mu mikwabu itandukanye yakorewe mu murenge wa Kigarama mu karere ka Kicukiro ku wa mbere tariki 13 Werurwe, Polisi y’u Rwanda muri aka karere yafashe imifuka itandatu y’urumogi.

Umuvugizi wa Polisi  y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu yavuze ko iyo mifuka yose ipima ibiro 86 yafatiwe mu nzu y’uwitwa Mukansanga Gloriose w’imyaka 47 ugishakishwa, utuye mu kagari ka Nyarurama, mu murenge wa Kigarama.

Undi mufuka w’ibiro bigera kuri 30 byafatiwe mu nzu y’uwitwa Uwamahoro Jacqueline w’imyaka 33 na we utuye muri aka kagari (Nyarurama). Inkuru irambuye

Polisi y’u Rwanda irashimangira ingamba zo kurwanya ruswa

Nyuma y’icyumweru cyo kurwanya ruswa cyizihijwe n’abafatanyabikorwa bose mu butabera mu kwezi gushize, Polisi y’u Rwanda yongeye gushimangira ko ingamba n’ibikorwa byo kurwanya ruswa bikomeza buri munsi.

Mu kiganiro cyatanzwe n’Umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ubugenzuzi bw’umurimo n’imyitwarire ngengamikorere , Assistant Commissioner of Police (ACP) Jean Nepo Mbonyumuvunyi, yavuze ko kurwanya ruswa biri mu byo  Polisi y’u Rwanda ishyize imbere. Inkuru irambuye

Gakenke: Batatu bafunzwe bakekwaho ubujura bw’amafumbire n’imbuto byagenewe abahinzi

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gakenke ifunze abagabo batatu bacyekwaho ubujura bw’ifumbire ndetse n’imbuto Leta yari yageneye abaturage  muri gahunda yo kongera umusaruro w’ubuhinzi.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gakenke, Chief Inspector of Police (CIP) Jean Bosco Minani yavuze ko abacyekwaho ibi byaha ari Ngarukiye Telesphore , Safari Alain na Maniradukunda Phocas. Inkuru irambuye

Gucukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko bishyira mu kaga ababikora, byirinde

Polisi y’u Rwanda irakangurira Abaturarwanda kwirinda ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro binyuranyije n’amategeko kubera ko ari icyaha, kandi bikaba bishyira mu kaga ubuzima bw’ababikora.

Ubu butumwa buje bukurikira inkuru ibabaje y’urupfu rw’umwana w’imyaka 17 wagwiriwe n’itaka, bikamuviramo urupfu ubwo we n’abandi bantu barimo bacukura amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Gasegereti mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu ijoro ryo ku itariki 16 z’uku kwezi mu Kirombe giherereye mu murenge wa Musha, ho mu karere ka Rwamagana. Inkuru irambuye

Nyaruguru: Umukwabu wa Polisi wafashe amasashi atemewe arenga ibihumbi 30

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyaruguru yafashe umugabo witwa Nyirimpuhwe JMV imusanganye amasashi atemewe gukoreshwa ya pulasitiki ibihumbi 32.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, Superintendent of Police (SP) Steven Gaga yavuze ko uyu mugabo yafatiwe mu murenge wa Munini mu gitondo cyo ku itariki ya 17 Werurwe. Inkuru irambuye

Umujyi wa Kigali: Abashinzwe umutekano mu batwara abagenzi kuri moto no ku magare basabwe kunoza akazi kabo

Abashinzwe umutekano mu mashyirahamwe y’abatwara  abagenzi ku magare no kuri moto  60 bo mu turere twa Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro  bibukijwe inshingano zabo, kandi basabwa gukora akazi neza ndetse bagafatanya na Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego gukumira ibyaha.

Ubu butumwa babuhawe n’Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, Assistant Commissioner of Police (ACP) Rogers Rutikanga mu nama yagiranye na bo ku itariki 17 Werurwe, ikaba yarabereye kuri Sitade ya Kigali. Inkuru irambuye