Amakuru Polisi y’u Rwanda yatangaje mu cyumweru gishize, kuva ku italiki ya 20 kugeza kuri 26 Gashyantare, ku rubuga rwayo rwa murandasi ari rwo: www.police.gov.rw, yari agamije, nk’uko biri mu ntego zayo , gukangurira abaturarwanda kwirinda ibyaha no kugira uruhare mu kubikumira no kubirwanya hagamijwe gukomeza kubungabunga no gusigasira umutekano wabo n’ibyabo.
Binyuze kandi muri ayo makuru, abaturarwanda bamenye ibikorwa bitandukanye bya Polisi y’u Rwanda byibanze ku mikoranire yayo n’imiryango mpuzamahanga yo mu karere n’ahandi ndetse n’umubano wayo na Polisi zo mu bindi bihugu . Aya makuru akurikira akaba ari yo y'ingezi Polisi y'u Rwanda yatangaje ku rubuga rwayo rwa murandasi mu cyumweru gishize:
Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrica bifatanyije n’abaturage baho mu muganda
Mu gihe abanyarwanda bose kuri uyu wa gatandatu tariki ya 25 Gashyantare bazindukiye mu gikorwa cy’umuganda ngarukakwezi, n’abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrica, bifatanyije n’abaturage b’icyo gihugu mu muganda.
Uyu muganda wabereye mu murwa mukuru w’iki gihugu Bangui, mu gace kitwa M’poko kari mu karere ka 8 (8 eme arrondissement), abapolisi b’u Rwanda n’abaturage bawitabiriye bakaba bakoze ibikorwa byo kwita ku isuku no kurengera ibidukikije.
Muri ibyo bikorwa harimo gusukura imihanda n’imiyoboro y’amazi iba ku mihanda no mu bice bigize Bangui ndetse no gutoragura amashashi aba yajugunywe muri iyo miyoboro y’amazi. Kanda hano usome inkuru irambuye
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye
Ihuriro ry’Abayobozi Bakuru ba Polisi mu bihugu bya Afurika y’i Burasirazuba (Eastern Africa Police Chief Cooperation Organization (EAPCCO)) na Polisi y’igihugu cy’u Butaliyani (Carabinieri), ejo tariki 22 Gashyantare basinye amasezerano y’ubufatanye.
Uwo muhango wabereye i Kigali muri Convention Center. Ku ruhande rwa Carabinieri hasinye Umuyobozi Mukuru wayo, Lt. Gen. Tullio Del Sette; naho ku ruhande rwa EAPCCO hasinye Umunyamabanga wayo Mukuru, IGP Emmanuel K. Gasana; akaba n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda. Kanda hano usome inkuru irambuye
Gushimangira umubano n’ubufatanye: Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Butaliyani yasuye Polisi y'u Rwanda
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’igihugu cy’u Butaliyani (Carabinieri) , Lt. Gen. Tullio Del Sette, ku itariki 24 z’uku Kwezi yasuye Polisi y’u Rwanda mu rwego rwo gushimangira umubano no guteza imbere ubufatanye bw’izi nzego z’umutekano .
Ibiganiro Lt. Gen Tullio Del Sette yagiranye na mugenzi we w’u Rwanda, Emmanuel K. Gasana byabereye ku Cyicaro Gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.
Mu bitabiriye ibyo biganiro harimo; Abayobozi Bakuru ba Polisi y’u Rwanda bungirije ; ni ukuvuga, ushinzwe ibikorwa byayo, DIGP Dan Munyuza n’ushinzwe Ubutegetsi n’Abakozi, DIGP Juvenal Marizamunda, Uhagarariye u Butaliyani mu Rwanda, Domenico Fornara, Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Frank Mugambage, n’Uhagarariye u Rwanda mu Butaliyani,Enrico Lalia Morra. Kanda hano usome inkuru irambuye
Polisi z’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K Gasana yakiriye mugenzi we wo muri Uganda, Gen. Kale Kayihura n’itsinda yari ayoboye baje mu nama yahuje impande zombi ku italiki ya 23 Gashyantare , ikaba yari iyo kurebera hamwe aho ubufatanye bugeze mu rwego rwo gushyira mu bikorwa imyanzuro n’inama yabereye i Mbarara mu Kwakira k’umwaka ushize ndetse no kongerera imbaraga ibikorwa birwanya ibyaha ndengamipaka.
Mu ijambo rye, IGP Gasana yagize ati:” U Rwanda rwishimiye ubuvandimwe n’ubufatanye burangwa hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iya Uganda.Si uko duturanye gusa ahubwo dusangiye n’indangagaciro.” Kanda hano usome inkuru irambuye
Inama y’inzego za EAPCCO yiga ku ngamba zo kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka yateraniye i Kigali
Inzego z’ Ihuriro ry’Abayobozi Bakuru ba Polisi mu bihugu by’Afurika y’Iburasirazuba (Eastern Africa Police Chiefs Cooperation Organisation –(EAPCCO) kuva ku itariki 22 Gashyantare bateraniye i Kigali baganira ku ngamba zo kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka.
Iyi nama ihuje Abayobozi b’Amashami y’ubugenzacyaha, kurwanya iterabwoba, uburinganire n’amategeko baturuka muri aka karere.
Atangiza ku mugaragaro iyo Nama y’iminsi ibiri, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) Emmanuel K. Gasana yagize ati,"Kubungabunga no gusigasira umutekano w’aka karere ni inkingi ya mwamba y’iterambere ryako rirambye kubera ko Abashoramari baba bizeye umutekano w’ibikorwa byabo." Kanda hano usome inkuru irambuye
Impuguke zasabye gushyiraho ingamba zihangana n’ubuhezanguni
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa bya Polisi, DIGP Dan Munyuza asoza iyi nama yagize ati:” Imwe mu mbogamizi ikomeye mu rugamba rwo kurwanya iterabwoba ni ukumenya igihe, ahantu n’ubushobozi abakora iterabwoba bafite iyo bashaka kugira aho bagaba ibitero byabo.”
DIGP Munyuza yagize ati,"Iyi myitozo igamije kongera ubumenyi no kwihugura mu bijyanye no gukumira no kurwanya ibikorwa by’iterabwoba nk’imwe mu ngamba zafashwe n’ibihugu byo muri aka karere." Kanda hano usome inkuru irambuye
Mugomba kugira uruhare ku mutekano n’iterambere ry’akarere kanyu- Guverineri Musabyimana
Mu nama nyunguranabitekerezo ku kunoza akazi k’abakora umwuga w’ubwikorezi mu mujyi wa Gicumbi yabaye ku itariki ya 21 Gashyantare, umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru Jean Claude Musabyimana yasabye abayitabiriye gushyira hamwe imbaraga bagaharanira kwiteza imbere kandi bakagira uruhare muri gahunda z’iterambere n’iz’umutekano ndetse bakarwanya ibiyobyabwenge bigaragara mu karere kabo kuko aribyo nyiranayazana w’ibyaha byinshi.
Iyi nama yabereye mu cyumba cy’inama cy’akarere ka Gicumbi, yari yitabiriwe n’abantu barenga 600 , barimo abamotari, abanyonzi ndetse n’abikorera ku mutwe bazwi nk’abakarani-ngufu bose bakorera mu mujyi wa Gicumbi . Kanda hano usome inkuru irambuye
Imfura z’Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Gishari (GIP) 161 zahawe Impamyabumenyi
Ku itariki 21 z’uku Kwezi, Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Gishari (GIP) ribarizwa mu murenge wa Gishari, ho mu karere ka Rwamagana ryahaye Impamyabumenyi imfura zaryo 161 zarangije amasomo.
Abahawe Impamyabumenyi harimo Abapolisi b’u Rwanda 90 n’Abasivili 71. Iri Shuri ryatangiye ku wa 28 Ukuboza 2013 biturutse ku masezerano y’ubufatanye yasinywe hagati ya Polisi y’u Rwanda n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubumenyingiro (WDA).
Uwo muhango wo guha Impamyabumenyi abarangije kwiga muri iri shuri witabiriwe n’Abanyacyubahiro batandukanye barimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Olivier Rwamukwaya , Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K. Gasana, Umuyobozi w’Intara y’i Burasirazuba, Judith Kazayire, Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi y’Ikigo cy’Igihugu cy’Imyuga n’Ubumenyingiro, John Bonds Bideri. Kanda hano usome inkuru irambuye
Impuguke mu karere zateraniye I Kigali mu kwigira hamwe uko hahashywa ibikorwa by’iterabwoba
Impuguke mu kurwanya iterabwoba zaturutse muri Polisi zo mu karere ndetse no mu miryango mpuzamahanga ziri mu nama y’iminsi ibiri ibera I Kigali igamije gufatira hamwe ingamba zo gukoma imbere ibihungabanya umutekano muri iki gihe.
Nibura ibihugu icumi byo mu muryango uhuriweho n’abayobozi ba Polisi zo muri Afurika y’Iburasirazuba(EAPCCO) ndetse n’abahagarariye imiryango mpuzamahanga irimo Interpol na Institute of Security Studies (ISS) bahagarariwe muri iyo nama yatangiye ku italiki ya 21 Gashyantare. Kanda hano usome inkuru irambuye
Uganda yagaruye abanyarwanda babiri bari barahungiyeyo kubera ibyaha bitandukanye
Polisi y’u Rwanda yashyikirijwe abagabo babiri bari barahungiye muri Uganda nyuma yo gutoroka gereza, ikaba yarabakiriye ku italiki ya 21 Gashyantare ku mupaka wa Gatuna.
Abagaruwe ni Ndimubanzi Boniface w’imyaka 58 y’amavuko, wahamwe n’ibyaha bya jenoside ndetse na Ndikuryayo Valence w’imyaka 31, wahamwe n’icyaha cyo guhimba no gukoresha ibyangombwa by’ubutaha, bakaba baherutse gufatirwa na Polisi ya Uganda mu bihe bitandukanye , nyuma y’impapuro zo kubata muri yombi zatanzwe na Interpol Kigali bisabwe n’u Rwanda. Kanda hano usome inkuru irambuye
Umugore wa Visi Perezida w’Ubuhinde yavuze ko hari byinshi byo kwigira ku kigo Isange
Madamu Salma Ansari akaba n’umugore wa Visi Perezida w’igihugu cy’Ubuhinde , yashimye uburyo bwakoreshejwe n’u Rwanda mu gushyiraho ibigo bya Isange One Stop Centre muri gahunda yo gufasha abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana.
Yabivuze ubwo yasuraga iki kigo kiri ku bitaro by’akarere biri ku Kacyiru kuri uyu wa mbere taliki ya 20 Gashyantare nyuma yo gusobanurirwa birambuye serivisi zitangirwa kuri Isange, aho yanavuze ko n’ubwo Ubuhinde bufite ibigo nk’ibi ariko hari byinshi byakwigirwa ku buryo u Rwanda rwakoresheje. Kanda hano usome inkuru irambuye
Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yakanguriye abaturage gukumira ibyaha
Mu rwego rwo gusabana n’abaturage ndetse no kubakangurira gukomeza gufatanya na Polisi gukumira no kwirinda ibyaha hagamijwe kwicungira umutekano, abaturage bagera ku 1000 bo mu murenge wa Nyange, mu karere ka Ngororero bakanguriwe gufatanya na Polisi mu bikorwa byayo no gukomera ku muco wo kwirinda no gukumira ibyaha.
Ibi babikanguriwe ku itariki ya 19 Gashyantare, mu butumwa bahawe nyuma y’umukino wahuzaga ikipe y’umupira w’amaguru y’abapolisi batoranyijwe bakorera mu Ntara y’Uburengerazuba n’ikipe yitwa Morning Sport igizwe n’abacuruzi bo muri Ngororero, ku kibuga cy’umupira w’amaguru cya Gakwavu kiri mu murenge wa Nyange. Kanda hano usome inkuru irambuye
Kinyarwanda
English











