Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Incamake y'amakuru y’ingezi ya Polisi y’u Rwanda y'icyumweru gishize

Binyuze mu makuru Polisi y’u Rwanda yatangaje ku rubuga rwayo arirwo: www.police.gov. rw, abaturarwanda bamenye ibikorwa bitandukanye byabyo byo mu cyumweru gishize.

Ayo makuru yari agamije gukangurira abaturarwanda kwirinda ibyaha no kugira uruhare mu kubirwanya no kubikumira hagamijwe gukomeza kubungabunga no gusigasira umutekano w’abo n’ibyabo.

Polisi y’u Rwanda yatangiye ukwezi kwahariwe ubukangurambaga bwo kubungabunga umutekano wo mu muhanda

Ku wa mbere tariki ya 7 Nzeri 2015, Polisi y’u Rwanda yatangiye ukwezi kw’uyu mwaka yahariye ibikorwa byo gukangurira abaturarwanda kubahiriza amategeko n’amabwiriza bigenga gutwara ibinyabiziga no kugenda mu muhanda, kugira ngo habeho kurushaho kwirinda no gukumira impanuka zo mu muhanda zihitana abantu ndetse zigakomeretsa abawukoresha,  ubundi zikangiza  ibikorwa by’iterambere bitandukanye. Kanda aha usome ibindi.

Sudani y’Amajyepfo: Abapolisi b’u Rwanda bambitswe imidali y’ishimwe n’Umuryango w’Abibumbye abandi bahabwa ikaze mu kazi

Umuyobozi wungirije uhagarariye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye mu gihugu cya Sudani y’Amajyepfo, Mustapha Soumare, ku  itariki 9 Nzeri 2015 yambitse imidali  y’ishimwe abapolisi b’u Rwanda 28 bari mu butumwa bwo kugarura no kubungabunga amahoro muri iki gihugu.

Uyu muhango wabereye mu kigo cyitwa Thong Ping kiri mu mujyi mukuru w’iki gihugu ariwo Juba.

Ku munsi wakurikiyeho, ni ukuvuga ku wa 10 Nzeri 2015, abapolisi b’u Rwanda 170 (RWA FPU I), bakiriwe n’umuyobozi wa Polisi zo mu bihugu byose biri muri ubu butumwa, Assistant Inspector General of Police Frederick YIGA, akaba yari hamwe n’ushinzwe ibikorwa bya Polisi muri UNMISS, CP Emmanuel BUTERA, bakaba baragiranye inama n’abo bapolisi b’abanyarwanda muri kiriya kigo cya  Thong Ping. Kanda aha usome ibindi.

Gishali: Abapolisi b’u Rwanda 63 bayobora abandi bari mu mwiherero wo kunoza neza akazi kabo

Abapolisi b’u Rwanda 63 bayobora abandi ku rwego rw’uturere ndetse n’abakuriye ubugenzacyaha kuri uru rwego, Intara, n’Umujyi wa Kigali, kuva ku tariki ya 11 Nzeri 2015 bari mu mwiherero w’iminsi itatu mu Ishuri rya Polisi y’u Rwanda riri i Gishali mu karere ka Rwamagana ugamije kubongerera ubumenyi mu byerekeranye n’uko bakuzuza neza inshingano zabo zijyanye no kuyobora abo bashinzwe. Kanda aha usome ibindi.

Gisagara: Abaturage biyemeje kwirinda ihohotera rishingiye ku gitsina

 Abaturage bagera kuri 400  bo mu murenge wa Muganza,wo mu karere ka Gisagara, ku itariki 10 Nzeri 2015, bigishijwe ubwoko bw’ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina, ibibitera, ibihano byabyo, n’ingaruka bigira ku babikoze, ku muryango we, no ku muryango mugari nyarwanda kandi bakangurirwa kubyirinda no kugira  uruhare mu kubirwanya no kubikumira nk’umusanzu wabo mu kwicungira umutekano. Kanda aha usome ibindi.

 Polisi y’u Rwanda yigishije abanyeshuri b’ibigo 6 amategeko yo kugenda mu muhanda

 Ku itariki 11 Nzeri 2015, Polisi y’u Rwanda mu turere twa Gakenke, Gasabo, Kikukiro na Nyarugenge yigishije abanyeshuri b’ibigo bitandatu byo muri utu turere amategeko n’amabwiriza byo kugenda mu muhanda kugira ngo birinde gukora cyangwa guteza impanuka mu muhanda.

 Ibi bikorwa biri muri gahunda ngari ya Polisi y’u Rwanda y’ibikorwa by’ubukangurambaga by’ukwezi yahariye gukangurira abaturarwanda kubahiriza amategeko n’amabwiriza byo kugenda mu muhanda no kuwugendeshamo ibinyabiziga. Kanda aha usome ibindi.

 Kigali: Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru itsinda ry’abantu bibye ibikoresho by’ikoranabuhanga

 Ku wa kane tariki ya 10 Nzeri 2015, Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru itsinda ry’abajura 20 bibye ibikoresho by’ikoranabuhanga hirya no hino mu gihugu.

 Benshi muri abo bajura bafatiwe mu duce dutandukanye two mu Mujyi wa Kigali, abandi bafatirwa mu turere twa Gicumbi na Rubavu mu byumweru bibiri bishize. Kanda aha usome ibindi