Binyuze mu makuru Polisi y’u Rwanda yatangaje ku rubuga rwayo arirwo: www.police.gov.rw, abaturarwanda bamenye ibikorwa bitandukanye byayo byo mu cyumweru gishize.
Nk’uko biri mu ntego zayo, ayo makuru yari agamije gukangurira abaturarwanda kwirinda ibyaha no kugira uruhare mu kubirwanya no kubikumira hagamijwe gukomeza kubungabunga no gusigasira umutekano wabo n’ibyabo.
Polisi y’u Rwanda izohereza itsinda ry’abapolisikazi benshi n’ibikoresho mu bikorwa byo kubungabunga amahoro
Polisi y’u Rwanda iratangaza ko imyiteguro yo kohereza abandi bapolisikazi 140 kubungabunga amahoro ku isi ikomeje kandi ko igenda neza.
Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ku wa mbere tariki ya 28 Nzeri 2015, mu nama y’Umuryango w’Abibumbye, yashimye ibikorwa byo kugarura amahoro hirya no hino ku isi, bikorwa n’abasirikare ndetse n’abapolisi hamwe n’abapolisikazi.
Ibihugu 50 bikaba byariyemeje gutanga ingabo n’abapolisi bashya ibihumbi 30 mu bikorwa byo kubungabunga amahoro ku isi.
Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame akaba yaremeye kuzatanga abashinzwe umutekano 1600 binyongera ku basanzweho, za kajugujugu ebyiri ndetse n’ibitaro by’icyiciro cya kabiri cyo ku rwego rwo hejuru. Kanda hano usome ibindi.
Minisitiri w’ubutabera wa Gambiya yashimye uburyo U Rwanda rurwanya ruswa
Minisitiri w’ubutabera w’igihugu cya Gambiya, Mama Fatima Singhteh yashimye ingamba U Rwanda rwashyizeho zo kurwanya ruswa, atangaza ko ubwo bunararibonye buzafasha igihugu cye mu kurushaho kurwanya iki cyaha.
Ibi yabitangaje ku itariki 2 Ukwakira 2015, ubwo we n’itsinda yari ayoboye ririmo Umunyamabanga Uhoraho wungirije muri Minisiteri ayobora ariwe Oulaye Camara basuraga Polisi y’u Rwanda. Kanda hano usome ibindi.
Nyagatare: IGP Gasana yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze n’abamotari kugira ubufatanye mu kurwanya ibyaha
Ku wa kane tariki ya 1 Ukwakira 2015, Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K Gasana yagiranye inama n’abayobozi b’inzego z’ibanze bo mu karere ka Nyagatare barimo abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari ndetse n’imirenge hamwe n’abatwara abagenzi kuri za moto bo muri aka karere, abasaba gukomeza kugira ubufatanye na Polisi y’u Rwanda mu gukumira ibyaha. Kanda hano usome ibindi.
Gakenke: Abayobozi mu nzego zitandukanye bahawe ubumenyi mu kurwanya no kuzimya inkongi z'imiriro
Umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya inkongi z’ imiriro no gutabara abari mu kaga, Assistant Commissioner of Police (ACP) Jean Baptiste Seminega, ku itariki 29 Nzeri 2015 yigishije abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge y’akarere ka Gakenke, abayobozi b’ibigo nderabuzima n’ab’ibigo by’amashuri byo muri aka karere, n’abakozi b’ibitaro bya Nemba, ibitera inkongi z’imiriro , uko bazirinda n’uko bazizimya mu gihe zibaye haba mu bigo babereye abayobozi ndetse n’iwabo aho batuye. Kanda hano usome ibindi.
Babiri bafunzwe bakekwaho gushaka kwiba Miliyoni zisaga 382 ku musoro nyongeragaciro
Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinze kurwanya magendu riratangaza ko ryafashe umugabo n’umugore basanzwe bakora akazi k’icungamari bakaba bashinjwa gushaka kwiba Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’amahoro (RRA) amafaranga arenga miliyoni 382. Kanda hano usome ibindi.
Gutwara amafaranga ya za banki mu modoka ntibikuraho kubahiriza amategeko y’umuhanda- CP Rumanzi
Ku itariki 28 Nzeli 2015, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda, habereye inama yahuje Polisi y’u Rwanda , abashinzwe umutekano mu mabanki hamwe n’abahagarariye amakompanyi atwara amafaranga muri ayo mabanki, ikaba yari igamije kwigira hamwe uburyo bwo gutwara amafaranga mu modoka ku buryo bwubahirije amategeko y’umuhanda. Kanda hano usome ibindi.
Polisi y’u Rwanda iratangaza ko umutekano w’abantu n’ibyabo ari mwiza
Avugana n’itangazamakuru ku wa kabiri tariki ya 29 Nzeri 2015, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CSP Célestin Twahirwa, yavuze ko Polisi y’u Rwanda ihora yiteguye gukora ibishoboka byose kugira ngo abaturarwanda bagire ituze ndetse n’umutekano usesuye.
Yabivugiye ahakorera Polisi y’u Rwanda ikorera mu Mujyi wa Kigali, mu murenge wa Remera, mu karere ka Gasabo, ubwo Polisi y’u Rwanda yashyikirizaga ibikoresho ba nyirabyo bari barabyibwe, ibyo bikoresho bikaba byari birimo terefone ndetse na tereviziyo. Kanda hano usome ibindi.
Abapolisi 25 basoje amahugurwa ku ikoranabuhanga rya mudasobwa
Abapolisi b’u Rwanda 25, ku wa kabiri tariki ya 29 Nzeri 2015, basoje amahugurwa y’ukwezi kumwe ku ikoranabuhanga ryifashisha mudasobwa, ayo masomo yabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru akaba yarimo gusana mudasobwa, ibijyanye na murandasi (internet) ndetse n’andi atandukanye. Kanda hano usome ibindi.
Itangazo rigenewe abanyamakuru ku gikorwa kitagambiriwe cyo kurasa cyabereye mu karere ka Nyamasheke
KIGALI-RWANDA – Nzeri 29, 2015: Tariki ya 28 Nzeri 2015, mu karere ka Nyamasheke, Umurenge wa Karengera, Akagari ka Gasayo, Umudugudu wa Nyamugari, habereye igikorwa kitagambiriwe cyo kurasa. Kanda hano usome ibindi.
Sobanukirwa byinshi ku Ishami rya Polisi y’u Rwanda rikoresha imbwa
Kimwe na Polisi z’ibihugu bitandukanye hirya no hino ku isi, Polisi y’u Rwanda nayo, mu rwego rwo kurushaho kubungabunga umutekano w’abaturarwanda n’ibyabo, yifashisha imbwa mu gusaka ibiyobyabwenge n’ibintu biturika. Kanda hano usome ibindi.
Abanyeshuri barenga 2500 bigishijwe amategeko y’umuhanda
Polisi y’u Rwanda mu turere twa Ngororero, Nyanza, Kamonyi, Nyabihu, na Huye, ku itariki 29 Nzeri 2015, yigishije amategeko yo kugenda mu muhanda abanyeshuri barenga 2500 b’ibigo umunani byo muri turiya turere, ibi bikaba byari bigamije kugira ngo birinde gukora cyangwa guteza impanuka mu muhanda. Kanda hano usome ibindi.
Kayonza: Afunzwe azira gukora no kugurisha indangamanota z’inyiganano
Umurezi wo mu rwunge rw’amashuri rwa Kabare ruri mu Karere ka Ngoma witwa Mahirwe Didier afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Mukarange mu karere ka Kayonza, aho akurikiranyweho icyaha cyo gukora indangamanota z’umwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye z’inyiganano maze akaziguzisha abaje kuzimukoreshaho. Kanda hano usome ibindi.
Kigali: Bane bafatanywe amafaranga y’amahimbano
Abantu bane bafungiwe kuri sitasiyo za Polisi y’u Rwanda zitandukanye mu Mujyi wa Kigali nyuma y’aho ku itariki ya 1 Ukwakira 2015 bafatiwe mu bikorwa binyuranye bakoresha amafaranga y’amahimbano. Kanda hano usome ibindi.
Police FC yatsinze Rwamagana City 1-0
Police FC ikomeje kwitwara neza muri shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda, ikaba ku munsi wa 4 wa Shampiyona, n’ukuvuga ku wa gatandatu tariki ya 3 Ukwakira 2015, yarakinnye na Rwamagana City, umukino ukaba wararangiye ku ntsinzi ya Police FC y’igitego 1-0. Kanda hano usome ibindi.
Police Handball Club yegukanye igikombe cya shampiyona nyuma yo gutsinda Kaminuza y’u Rwanda-Ishami ry’uburezi
Police Handball Club yamaze kwegukana igikombe cya shampiyona mu mukino w’intoki wa handball mu Rwanda nyuma y’aho ku tariki ya 3 ukwakira 2015 itsinze Kaminuza y’u Rwanda-ishami ry’uburenzi ibitego 49 kuri 15. Kanda hano usome ibindi.
Kinyarwanda
English











