Binyuze mu makuru Polisi y’u Rwanda yatangaje ku rubuga rwayo arirwo: www.police.gov.rw, abaturarwanda bamenye ibikorwa bitandukanye byayo byo mu cyumweru gishize.
Nk’uko biri mu ntego zayo, ayo makuru yari agamije gukangurira abaturarwanda kwirinda ibyaha no kugira uruhare mu kubirwanya no kubikumira hagamijwe gukomeza kubungabunga no gusigasira umutekano w’abo n’ibyabo.
Polisi y’u Rwanda yifatanyije n’abaturage gukora umuganda ngarukakwezi
U Rwanda n’abanyarwanda bihaye gahunda y’uko buri wa gatandatu wa nyuma w’ukwezi bakora igikorwa cyo kwiteza imbere bise “Umuganda”, akaba ari muri urwo rwego ku wa 26 Nzeri 2015, Polisi y’u Rwanda yifatanyije n’abandi banyarwanda mu gukora umuganda mu bice bitandukanye by’igihugu. Kanda hano usome ibindi.
Ibikorwa byahariwe kubungabunga umutekano wo mu muhanda byakomereje mu karere ka Gasabo
Ku itariki 25 Nzeri 2015, ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda by’ukwezi kwahariwe ubukangurambaga bwo kubungabunga umutekano wo mu muhanda byakomereje mu karere ka Gasabo. Kanda hano usome ibindi.
Abapolisi bazayobora abandi mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrika basoje amahugurwa
Abapolisi 63 bo ku rwego rwa ofisiye bazayobora abandi mu butumwa bw’amahoro mu gihugu cya Centrafrika basoje amahugurwa y’iminsi itatu yaberega ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru. Kanda hano usome ibindi.
Abakuriye amashyirahamwe atwara abagenzi mu mujyi wa Kigali barasabwa guhoza ijisho ku bashoferi
Abakuriye amashyirahamwe atwara abagenzi mu mujyi wa Kigali barasabwa kugira inama kenshi no guhoza ijisho ku bashoferi batwara ibinyabiziga mu mujyi wa Kigali hagamijwe kwirinda no gukumira impanuka zo mu muhanda. Kanda hano usome ibindi.
Abafite amashuri yigisha amategeko yo mu muhanda no gutwara ibinyabiziga bagiriwe inama yo gukorana neza na Polisi y’u Rwanda
Muri uku kwezi kwahariwe ubukangurambaga bwo kurwanya no gukumira impanuka zo mu muhanda, Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA) bagiranye inama n’abayobozi b’amashuri yigisha abantu amategeko y’umuhanda no gutwara ibinyabiziga. Iyo nama y’umunsi umwe yabaye kuwa mbere tariki ya 21 Nzeri, ikaba yarabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru. Kanda hano usome ibindi.
Nyagatare: Umugabo afunzwe kubera kugerageza guha ruswa umupolisi
John Hatangimana afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Nyagatare aho akurikiranyeho icyaha cyo kugerageza guha umupolisi ruswa y’amafaranga y’u Rwanda angana n’ibihumbi 25 ku itariki 24 Nzeri 2015 kugira ngo arekure moto ye ifite nomero za purake RD 915 E, yari yafatanywe kuri uwo munsi umuntu ayitwaye nta ruhushya rwo kuyitwara ndetse ayitwayeho umugenzi utambaye ingofero yabugenewe. Kanda hano usome ibindi.
Nyarugenge: Babiri bafunzwe nyuma yo gufatanwa inoti 37 z'amafaranga y'u Rwanda y'amiganano
Ku itariki ya 25 Nzeri 2015, Polisi y'u Rwanda mu karere ka Nyarugenge yafatanye Nkeshimana Justine w’imyaka 43 na Rukundo Sylvan w’imyaka 27 inoti 37 z'amafaranga y'u Rwanda y'amiganano. Kanda hano usome ibindi.
Bugesera : Hangijwe ibiyobyabwenge bifite agaciro gasaga miriyoni enye
Mu kagari ka Nyamata ville, ko mu murenge wa Nyamata, akarere ka Bugesera, ku itariki ya 23 Nzeri 2015, habereye igikorwa cyo kwangiza litiro 1480 za Kanyanga, litiro 4160 za Melase, ibi bikaba ari uruvange rw’ibintu bayitekano, n’ibiro 43 na bule 200 by’urumogi, ibyo byose bikaba byarafatiwe mu mikwabu yakozwe mu bice bitandukanye by’aka karere mu mezi atandatu ashize. Kanda hano usome ibindi.
Polisi yafatiye mu cyuho abagabo babiri bari mu bikorwa by'ubujura
Polisi y’u Rwanda ifunze abagabo babiri bakaba barafashwe ku buryo butandukanye ubwo batoboraga amazu mu masaha y’ijoro mu turere twa Gasabo na Nyarugenge kugira ngo bibe ibikoresho byarimo. Kanda hano usome ibindi.
Gakenke: Abaturage bakanguriwe kurengera ibidukikije no kugira uruhare mu kurwanya ibyaha
Polisi y’u Rwanda irakangurira abaturage kurengera ibidukikije no kugira uruhare mu kurwanya ibyaha. Ubu butumwa bwahawe abaturage b’Umurenge wa Muhondo wo mu karere ka Gakenke tariki ya 23 Nzeri 2015, ubwo ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kugenza ibyaha (CID) ryabasuraga rikaganira nabo. Kanda hano usome ibindi.
Nyarugenge: Abafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda mu kurwanya no gukumira ibyaha bunguranye ibitekerezo ku kuntu barushaho kunoza ibyo bashinzwe
Abafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda mu kurwanya no gukumira ibyaha bo mu murenge wa Nyarugenge bagera ku 1000, barimo abagize Komite zo kwicungira umutekano n’abagize urwego rwunganira uturere mu mutekano (DASSO), ku itariki ya 22 Nzeri 2015, bahuriye mu nama, basuzuma uko imikorere yabo imeze, bungurana ibitekerezo, kandi bagirwa inama ku kuntu barushaho kunoza ibyo bashinzwe. Kanda hano usome ibindi.
Polisi y’u Rwanda irakangurira abaturarwanda kwirinda no kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina
Polisi y’u Rwanda irongera gukangurira abaturarwanda kwirinda ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina no kugira uruhare mu kubirwanya no kubikumira bayiha amakuru yatuma ibikumira no gufata ababikoze cyangwa ababitegura. Kanda hano usome ibindi.
Polisi y’u Rwanda iragira inama abaturarwanda yo kwirinda no gukumira inkongi z’imiriro
Polisi y’u Rwanda irakangurira abaturarwanda kwirinda, gukumira no kurwanya ikintu cyose gishobora guteza inkongi z’umuriro zangiza ibintu bitandukanye, zihitana ndetse zigakomeretsa abantu. Kanda hano usome ibindi.
Police FC yanganyije na APR FC 1-1
Ku kibuga cy’imikino cya Kicukiro ku tariki ya 25 Nzeri 2015, habereye umukino wo ku munsi wa gatatu wa shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda wahuje APR FC na Police FC, uwo mukino ukaba wararangiye amakipe yombi anganyije igitego kimwe ku kindi. Kanda hano usome ibindi.
Police handball Club ikomeje kuyobora urutonde rwa Shampiyona
Ikipe y’intoki ya Polisi y’u Rwanda ikomeje kuyobora urutonde rwa Shampiyona nyuma yo gutsinda imikino 16 imaze gukinwa.
Ni nyuma y’aho ku itariki ya 26 Nzeri 2015, n’ukuvuga umunsi wa 16 wa shampiyona itsindiye ikipe ya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye ibitego 46 kuri 14, uwo mukino ukaba warabereye ku kibuga cy’inzu y’urubyiruko cya Kimisagara mu Mujyi wa Kigali. Kanda hano usome ibindi.
Kinyarwanda
English











