Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Incamake y'amakuru y'ingenzi y’ibyo Polisi y’u Rwanda yakoze mu cyumweru gishize

Ibyo Polisi y'u Rwanda yatangaje ku rubuga rwayo rwa murandasi (www.police.gov.rw) mu cyumweru gishize byibanze ku cyumweru cyahariwe ibikorwa byayo muri uyu mwaka wa 2018. Aya akurikira ni amakuru mu ncamake y’ibyo yakoze mu minsi irindwi ishize:

Icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi 2018 cyatangijwe mu gihugu hose

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 15 Gicurasi, Polisi y’u Rwanda yatangije mu gihugu hose icyumweru cyahariwe ibikorwa byayo 2018, kikaba ari icyumweru Polisi y’u Rwanda ikoramo ibikorwa bitandukanye bigamije guteza imbere abaturage birimo gufasha imiryango itishoboye no gukangurira abaturage kugira uruhare mu gukumira no kurwanya ibyaha. 

Ni icyumweru kibanziriza isabukuru ya Polisi y’u Rwanda yizihizwa ku itariki ya 16 Kamena buri mwaka.

Iki cyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda cyaranzwe ahanini n’ibikorwa byo kubaka ibiro by’ umudugudu muri buri karere, ibi bikorwa nk’ishimwe ry’uko ari imidugudu yahize indi mu gukumira ibyaha. Ibindi.

Icyumweru cy’ibikorwa bya Polisi 2018: Ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge bwakomereje mu karere ka Nyarugenge

Nk’uko gahunda y’icyumweru cya mbere cyahariwe ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda muri uyu mwaka wa 2018 iteye, aho iki cyumweru cyahariwe ubukangurambaga bwo gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge, ku itariki 18 Gicurasi, ubu bukangurambaga bwakomereje mu gace kazwi nka Nyamirambo, mu murenge wa Rwezamenyo, mu karere ka Nyarugenge.

Aka gace ka Nyamirambo katoranyijwe nk’agace kazwiho kubamo abantu bakoresha ibiyobyabwenge, abayobozi bakaba batangiye ubutumwa bwo kwirinda ibiyobyabwenge mu kigo cy’imyidagaduro cy’urubyiruko cya Club Rafiki.

Uduce tuvugwamo urubyiruko rukoresha ibiyobyabwenge two muri Nyamirambo harimo agace ka Biryogo, Tarinyota, Gitega, kwa Mutwe, California, Matimba, aha hose hakaba hasuwe n’abayobozi batandukanye bitabiriye ubu bukangurambaga, aho baganirizaga abaturage bahatuye kwirinda no kurwanya ibiyobyabwenge. Ibindi.

Kayonza: Umukozi wa SACCO yafashwe akurikiranyweho kunyereza arenga Miliyoni 50

Ku itariki ya 18 Gicurasi, Polisi y’u Rwanda ifatanyije n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha mu karere ka Kayonza bafashe uwitwa Semuhungu Jean Bosco wari umukozi wa Koperative yo kuzigama no kuguriza (SACCO) y’umurenge wa Murundi, akaba akurikiranyweho icyaha cyo kunyereza amafaranga y'u Rwanda y’iyo Koperative asaga Miliyoni 55.

Uyu mugabo yafashwe ashaka gutoroka ubwo yari amaze kugaragarizwa n’ubugenzuzi ko ariya mafaranga yanyerejwe muri iyo Koperative.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire, yavuze ko inyerezwa ry’ariya mafaranga ryamenyekanye hamaze gukorwa ubugenzuzi. Ibindi.

Kamonyi: Polisi yigishije abanyeshuri bo mu bigo bitatu uburyo bakwiriye kugenda mu muhanda

Ku wa gatanu tariki 18 Gicurasi, Polisi mu karere ka Kamonyi yigishije Abanyeshuri biga mu Ishuri ribanza rya Gihinga, Urwunge rw’amashuri rwa Ruyenzi n’abiga mu rwa Gatizo uburyo bakwiriye kugenda mu muhanda; ibi bikaba bigamije kugira ngo birinde gukora cyangwa guteza impanuka.

Aganira n’abo banyeshuri, Umuyobozi wa Polisi muri aka karere, Superintendent of Police (SP) Marc Minani yababwiye ko Umunyamaguru agomba kunyura buri gihe ku ruhande rw’ibumoso bw’umuhanda akurikije icyerekezo ajyamo; kandi ko agomba kunyura ahateganyirijwe Abanyamaguru. Ibindi.

Rusizi: Abaturage bakanguriwe gukumira no kurwanya ikoreshwa n'icuruzwa ry'ibiyobyabwenge

Abatuye mu murenge wa Kamembe, wo mu karere ka Rusizi basabwe kurwanya ukwishora mu biyobyabwenge, ari ukubicuruza no kubinywa, kandi bakitabira ubukangurambaga bwo kubirwanya.

Ibi babikanguriwe ku wa 18 Gicurasi, ubwo Rurangirwa Simon na Seminega Leodomir bafatwaga na Polisi mu mukwabu wakorewe ku mupaka wa Rusizi batwaye udupfunyika turenga ibihumbi 200 tw’urumogi. Ibindi.

Icyumweru cy’ibikorwa bya Polisi 2018: Guverineri Mufulukye yasabye abatuye Nyagatare kwirinda ibiyobyabwenge

Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba, Fred Mufukukye yasabye abayituye kwirinda kwishora mu biyobyabwenge by’amoko yose no  gufatanya kurwanya iyinjizwa ryabyo mu gihugu , icuruzwa, ikoreshwa n’inyobwa ryabyo batangira ku gihe amakuru atuma bikumirwa no gufata ababikora.

Ubu butumwa yabutanze ku wa kane tariki 17 z’uku kwezi mu gikorwa cyo kumena inzoga z’amoko atandukanye zitemewe mu Rwanda cyabereye mu kagari ka Nyagatare, Umurenge wa Nyagatare, mu karere ka Nyagatare kitabiriwe n’Abayobizi mu nzego zitandukanye n’abatuye aho cyabereye. Ibindi.

Icyumweru cy’ibikorwa bya Polisi 2018: Hangijwe ibiyobyabwenge byafatiwe mu karere ka Burera

Mu gihe turi mu cyumweru kibanza cy’ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi, iki cyumweru kikaba cyarahariwe ubukangurambaga ku kurwanya ukwishora mu biyobyabwenge aho Polisi n’Abafatanyabikorwa bayo bigisha Abaturarwanda ingaruka zo kubyinjiza mu gihugu, kubicuruza no kubikoresha, ku itariki ya 15 Gicurasi, Polisi ifatanyije n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’abaturage mu karere ka Burera bangije bimwe muri ibyo biyobyabwenge n’inzoga zitemewe mu Rwanda byafashwe mu mezi atatu ashize.

Iki gikorwa cyo kubyangiza cyabereye mu murenge wa Gahunga, ibyangijwe byose bikaba byarafatiwe mu mirenge ya Cyanika, Gahunga, Kagogo na Rugarama, ubuyobozi bwa Polisi bukaba bwari buhagarariwe n’Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Burera, Senior Superintendent of Police (SSP) Alex Fata, na ho akarere kakaba kari gaharariwe n’Umuyobozi wako wungirije ushinzwe ubukungu, Habumuremyi Evariste. Ibindi.

Icyumweru cy’ibikorwa bya Polisi 2018: Hakozwe ubukangurambaga mu bigo by’amashuri ku kwirinda ibiyobyabwenge

Ubukangurambaga ku kurwanya no gukumira ukwishora mu biyobyabwenge burakomeje nk’uko gahunda iteye mu cyumweru cya mbere cy’ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda mu mwaka wa 2018.

Ku wa kabiri tariki 16 z’uku kwezi, Polisi yatanze  ibiganiro mu bigo by’amashuri 23 byo mu turere dutandukanye; ababitanze bakaba baribanze ku bwoko bw’ibiyobyabwenge bikunze gufatirwa mu Rwanda, aho biva, ingaruka bigira ku babinywa, ababicuruza n’ababikoresha; n’uruhare rwabo mu kurwanya iyinjizwa ryabyo mu gihugu. Ibindi.

Intumwa zaturutse muri Angola zasuye Polisi y’u Rwanda zishimira ibimaze kugerwaho

Mu rwego rwo gutsura umubano no guhana ubunararibonye hagati ya Polisi z’ibihugu byombi, ku wa gatatu tariki ya 16 Gicurasi, itsinda ry’intumwa ziturutse mu gihugu cya Angola ziyobowe na Minisitiri w’ibikorwa by’imbere mu gihugu, Angelo De Barros Veigas Tavares zasuye Polisi y’u Rwanda.

Izi ntumwa zigeze ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, zakiriwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (Inspector General of Police-IGP) Emmanuel K. Gasana ari kumwe n’Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe Imiyoborere n’imicungire y’abakozi (Deputy Inspector General of Police in charge of Administration and Personnel- DIGP/AP) Juvenal Marizamunda, n’abandi bayobozi batandukanye muri Polisi y’u Rwanda. Ibindi.