Umuyobozi w’itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda RWAFPU 1-4 yasuye Polisi ya Centrafrika
Ku itariki ya 2 Gashyantare, Umuyobozi w’itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda (RWAFPU 1-4 ) bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Centrafrica-MINUSCA bakorera mu murwa mukuru Bangui yasuye Polisi y’iki gihugu na yo ikorera muri uyu Mujyi.
Assistant Commissioner of Police (ACP) Sam Rumanzi, ubwo yahuraga na Komiseri Marius Moidamse wa Polisi y’Umujyi wa Bangui, baganiriye uko umutekano wifashe muri uwo Mujyi ndetse n’ubufatanye bwa Polisi zombi mu kurwanya ibyaha no kurinda abaturage bo muri uwo Mujyi; nk’uko bikubiye mu butumwa ndetse no mu nshingano abapolisi b’u Rwanda bahawe. Ibikurikiyeho.
Amateka yaranze Ingabo zabohoye u Rwanda ni imbaraga ku rubyiruko mu gukomeza kwitangira igihugu
Ku itariki ya 1 Gashyantare, abanyarwanda hirya no hino mu gihugu, bateraniye mu midugudu batuyemo, bizihiza umunsi mukuru w’Intwari z’u Rwanda ku nshuro ya 24.
Abasore n’inkumi 40, bahagarariye urundi rubyiruko rwo mu Mujyi wa Kigali, rwibumbiye mu muryango nyarwanda w’urubyiruko rw’Abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha (Rwanda Youths Volunteers in Community Policing), bifatanyije n’abandi banyarwanda kwizihiza uyu munsi mukuru, mu kagari ka Kagugu, mu Murenge wa Kinyinya, mu Karere ka Gasabo. Basobanuriwe amateka yaranze Intwari zaharaniye kubohora igihugu.Ibikurikiyeho.
Muhanga: Polisi yafashe batatu bakekwaho gucukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko
Hasigayiki Janvier w’imyaka 23, Tuyisenge Fulgence w’imyaka 18 na Nyandwi Jean Paul w’imyaka 24 bari mu maboko ya Polisi mu karere ka Muhanga, ho bakurikiranyweho icyaha cyo gucukura amabuye y’agaciro batabifitiye uburenganzira.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kayigi, yavuze ko aba basore uko ari batatu bafashwe mu rukerera rwo kuri uyu wa kane tariki ya 1 Gashyantare, bafatirwa mu murenge wa Muhanga akagari ka Nyamirama mu mudugudu wa Gahabwa, ubu bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhanga. Ibikurikiyeho.
Rulindo: Polisi yafatiye babiri mu modoka bicariye urumogi nk’uburyo bwo kurukwirakwiza
Ku wa 26 Mutarama uyu mwaka, Polisi mu karere ka Rulindo yafatiye mu modoka abagabo babiri bicariye urumogi nk’uburyo bwo kurukwirakwiza; bakaba barakoresheje aya mayeri bibwira ko nta wubatahura; ariko biba iby’ubusa kuko Polisi yabafashe.
Abarufatanywe ni Hagenimana Yves na Gahimbare Richard. Bafatiwe mu modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zavaga mu karere ka Musanze zerekeza mu Mujyi wa Kigali. Ubanza (Hagenimana) yafatanywe udupfunyika twarwo 1,381, naho Gahimbare yafatanywe ikiro kimwe cyarwo. Aba bombi bafatiwe mu kagari ka Mukoto, mu murenge wa Bushoki. Ibikurikiyeho.
Ruhango: Batandatu bafatiwe mu bikorwa byo kwangiza ibidukikije
Polisi y’u Rwanda iragira abantu inama yo kutishora mu bikorwa byose byangiza ibidukikije n’ibijyanye nabyo, haba gutema amashyamba ku buryo butemewe, gutwika amakara, n’ibindi.
Ibi bibaye nyuma y’aho, kuri uyu wa kabiri tariki ya 30 Mutarama , abantu 6 baterewe muri yombi mu ubwo bari mu bikorwa byo kwangiza ishyamba rya Leta riherereye mu midugudu ya Kinama na Gitanga yo mu kagari ka Saruheshyi mu murenge wa Mwendo, mu karere ka Ruhango. Ibikurikiyeho.
Isange One Stop Center yasanze abaturage mu nteko bakemuriramo ibibazo mu tugari ibasobanurira imikorere yayo
Mu rwego rwo kumenyekanisha imikorere ya Isange One Stop Centers no gukangurira abaturage bakorewe ihohoterwa kugana ibigo bya Isange One Stop Centers bibegereye, ku wa kabiri tariki ya 30 Mutarama, abayobozi b’Ikigo Isange One Stop Center gikorera mu bitaro bya Kacyiru, basanze abaturage aho buri wa kabiri bagira inteko rusange zabo zo kungurana ibitekerezo by’iterambere no gukemura ibibazo baba bafite, babasobanurira imikorere yayo, banasaba buri wese wakorewe ihohoterwa cyangwa uwabonye urikorerwa kutariceceka, ahubwo akagana Isange imwegereye, dore ko zagejejwe hafi mu turere twose tw’igihugu. Ibikurikiyeho.
Kamonyi: Polisi yigishije abiga muri EP Gihinga uburyo bukwiriye bwo kugenda mu muhanda
Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kamonyi yigishije Abanyeshuri biga mu Ishuri ribanza rya Gihinga uburyo bukurikije amategeko bwo kugenda mu muhanda; ubu bukangurambaga bukaba bugamije kugira ngo babigireho ubumenyi bw’ibanze; bityo birinde gukora cyangwa guteza impanuka.
Ubu bumenyi babuhawe ku wa 31 Mutarama uyu mwaka mu kiganiro bagiranye n’ushinzwe imikoranire ya Polisi n’abaturage ndetse n’izindi nzego muri aka karere, Chief Inspector of Police (CIP) Eugenie Uwimana. Ibikurikiyeho.
Inzego zishinzwe umutekano n’Umujyi wa Kigali batangiye imyiteguro yo gusubiza mu buzima busanzwe abari barabaswe n’ibiyobyabwenge
Umujyi wa Kigali, Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zishinzwe umutekano ndetse n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe igororamuco(NRS) batangiye imyiteguro yo gusubiza mu buzima busanzwe amagana y’abari barabaswe n’ibiyobyabwenge , bari hafi kurangiza inyigisho bateganyirijwe mu kigo kibigisha cya Iwawa Rehabilitation and Vocational Skills Development Centre (IRVSDC).
Abagera kuri 989 bahoze mu bakoresha ibiyobyabwenge , baba ababicuruza n’ababinywa bazasoza inyigisho zibagenewe ndetse n’amasomo y’imyuga itandukanye ku itariki ya 9 Gashyantare. Ibikurikiyeho.
Polisi irakangurira Umuryango nyarwanda gufatanya kurinda abana ihohoterwa
Polisi y’u Rwanda irakangurira Umuryango Nyarwanda kwirinda no gufatanya kurinda umwana ihohotera aho riva rikagera. Ubu butumwa butanzwe kubera ko hirya no hino mu gihugu hakomeje kugaragara ibikorwa by’ihohotera rikorerwa abana.
Urugero ni urwo mu karere ka Muhanga aho uwitwa Uwitije Beatrice utuye mu kagari ka Makera, mu murenge wa Cyeza yatwitse umwana we w’umukobwa ufite imyaka 11 y’amavuko kubera amakosa yoroheje yakoze. Ibikurikiyeho.
Nyarugenge: Imidugudu y’umurenge wa Gitega yasinye imihigo y'umutekano n’isuku
Nyuma y’aho ku itariki ya 19 Mutarama Polisi y’u Rwanda n’Umujyi wa Kigali batangirije icyiciro cya kabiri cy’Ubukangurambaga ku mutekano n’isuku, uyu muhango ukaba wararanzwe no gushyira umukono ku mihigo hagati y’Umujyi wa Kigali n’uturere tuwugize, uturere natwo tugasinyana iyo mihigo n’imirenge igize buri karere, ku cyumweru tariki ya 28 Mutarama ubu bukangurambaga bwamanuwe ku rwego rwo hasi aho imidugudu y’umurenge wa Gitega nayo yasinye imihigo y'umutekano n’isuku. Ni igikorwa cyabereye mu nzu mberabyombi y’umurenge wa Gitega. Ibikurikiyeho.
Batatu bafunzwe bacyekwaho ibyaha birimo ubwambuzi bushukana bakoze biyita Abapolisi
Mbonigaba Jean D’Amour, Habimana Idrissa na Maniriho Eric bafunzwe bacyekwaho ibyaha birimo ubwambuzi bushukana bw’amafaranga bakoze ku itariki 28 z’uku kwezi biyita Abapolisi.
Babiri babanza bafatiwe mu kagari ka Rwezamenyo ya mbere, Umurenge wa Rwezamenyo, mu karere ka Nyarugenge bamaze gucikisha Abajura bashikuje umugenzi Telefone ndenganwa. Ibikurikiyeho.
Gatsibo: Urubyiruko rw’Abayisilamu rwasabwe kugira uruhare mu gukumira ibyaha
Urubyiruko rugera ku gihumbi rw’Abayisilamu rwasabwe kugira uruhare runini mu gukumira ibyaha bitandukanye cyane cyane ikoreshwa ibiyobyabwenge ndetse n’ihohotera rishingiye ku gitsina, ubutagondwa n’ibindi byaha muri rusange. Ubu butumwa babugejejweho tariki ya 28 Mutarama mu kagari ka Gatsibo, umurenge wa Gatsibo mu karere ka Gatsibo. Ibikurikiyeho.
Kinyarwanda
English











