Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Incamake y’amakuru y’ingenzi y’ibyo Polisi yatangaje mu cyumweru gishize

Umurenge wa Rwezamenyo wahembwe imodoka ubwo hasozwaga icyiciro cya 2 cy’Ubukangurambaga ku isuku n’umutekano

Guhera tariki 31 Ukwakira 2017 Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’Umujyi wa Kigali hatangiye igikorwa cy’ubufatanye hagati y’umujyi wa Kigali na Polisi y’u Rwanda mu  bukangurambaga ku isuku n’umutekano.Ni igikorwa cyangiye mu mwaka wa 2011,iyi gahunda ikaba igeze ku cyiciro cya 7.

Kuri uyu wa 01 Kamena 2018  hasojwe icyiciro cya kabiri muri iki gikorwa, Uturere n’Imirenge byitwaye neza  byahawe ibihembo bitandukanye,aho umurenge wa mbere Polisi y’u Rwanda yawuhembye  imodoka.

Iki igikorwa kitabiriwe n’Abayobozi  batandukanye barimo Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rwakazina Marie Chantal wari Umushyitsi mukuru, ndetse n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel  K. Gasana. Ibindi.

Icyumweru cyahariwe kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu ngo cyatangirijwe mu karere ka Bugesera

Ku wa mbere tariki 28 Gicurasi uyu mwaka, mu karere ka Bugesera hatangirijwe icyumweru cyahariwe ubukangurambaga ku kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu miryango.

Ni icyumweru Polisi y’u Rwanda ifatanyamo n’abafatanyabikorwa batandukanye  hagamijwe kurikumira no kurica burundu.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka ni we  wari  Umushyitsi mukuru muri uwo muhango.

Yabwiye abari aho ko  umuryango ari ishingiro ry’iterambere , imibereho myiza y’abaturage n’umutekano. Ibindi.

Burera: Polisi yafashe abagabo babiri bakekwaho kwambura amafaranga koperative y’abahinzi b’ibirayi

Abagabo babiri bo mu murenge wa Butaro bafashwe na Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Burera ku itariki ya 1 Kamena aho bakurikiranyweho ubufatanyacyaha mu kwabura Koperative y’abahinzi b’ibirayi yitwa “Tuzamurane – Nyamicucu”.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyarugu, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizerimana yavuze ko abafashwe ari Perezida w’iyi Koperative witwa Hakizimana Jean Bosco  uregwa kwambura abaturage amafaranga  y’u Rwanda miliyoni 3 n’ibihumbi 250  n’uwari umwungirije ari we Barabona JMV uregwa kwambura amafaranga y’u Rwanda miliyoni 1 n’ibihumbi 560. Ibindi.

Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri CAR bambitswe imidari y’ishimwe

Abapolisi b’u Rwanda 36 bari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye mu gihugu cya République Centrafricaine (Multidimensional Stabilization Mission in Central African Republic (MINUSCA)) bazwi mu rurimi rw’Icyongereza nka Individual Police Officers (IPOs), ku itariki 30 z’uku kwezi bambitswe imidari y’ishimwe nk’ikimenyetso cy’imikorere myiza.

Umushyitsi Mukuru muri uwo muhango wabereye ku cyicaro cy’Ishami rishinzwe kurinda Abayobozi yari Uwungirije uhagarariye Umuryango w’Abibumbye muri ubu butumwa, Kenneth Gruck; igikorwa cyo kubambika imidari akaba yaragifatanyije n’ushinzwe ibikorwa bya MINUSCA, Colonel Philipe Garcia. Ibindi.

Polisi irakangurira abatunze imbwa gufata ingamba zituma zidateza ibibazo

Polisi y’u Rwanda irakangurira abatunze n’aboroye imbwa gufata ingamba zituma zidateza ibibazo; mu byo basabwa hakaba harimo kuzirinda kuzerera ku gasozi kugira ngo zitarya abantu n’amatungo cyangwa zikabangamira umudendezo wa rubanda mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Ibi Polisi ibikanguriye Abaturarwanda kubera ko hari imbwa zikomeje kugaragara zizerera ku gasozi; aho ziteza ibibazo bitandukanye.

Ku gicamunsi cyo ku itariki 31 z’ukwezi gushize, imbwa zizerera ku gasozi zariye ihene eshanu z’umwe mu batuye akagari ka Rugoma, mu murenge wa Nasho, akarere ka Kirehe; imwe muri zo biyiviramo gupfa. Ibindi.

Ruhango: Polisi yafashe Umucungamutungo w’Iposita ukekwaho kunyereza umutungo w’icyo kigo

Polisi mu karere ka Ruhango yafashe Mwerekande Alain Gilbert, umugabo w’imyaka 31 y’amavuko wari umucungamutungo w’Iposita mu karere ka Ruhango, ukekwaho kunyereza umutungo yari ashinzwe gucunga.

Uyu mugabo afungiwe kuri Sitasiyo ya Ruhango kuva ku wa 30 Gicurasi aho akurikiranyweho kunyereza asaga  Miliyoni eshatu n’ibihumbi Magana atanu by’ amafaranga y’ u Rwanda ( 3 500 000 frw)

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’ Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kayigi yavuze ko bahawe amakuru ko umucungamutungo w’icyigo gishinzwe itumanaho ( IPOSITA)  mu karere  ka Ruhango yakoresheje  nabi umutungo ashinzwe kurinda. Ibindi.

Kayonza: Polisi yafashe abantu 20 bakekwaho kwangiza ibidukikije

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kayonza, ku itariki 27 Gicurasi uyu mwaka yafashe abantu 20 barimo gutwika amakara mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu murenge wa Gahini; ibintu bifatwa nko kwangiza ibidukikije.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire yavuze ko bafatanywe imifuka makumyabiri n’ibiri y’amakara bari bamaze kwarura. Ibindi.

Rubavu: Polisi yafashe uwinjizaga urumogi mu gihugu aruhishe mu nkweto yari yambaye

Ahagana saa cyenda z’igicamunsi cyo ku wa gatatu tariki 30 z’uku kwezi, Polisi mu karere ka Rubavu yafatanye uwitwa Ngirabanzi Amini udupfunyika tw’urumogi 104 arimo kurwinjiza mu gihugu aruhishe mu nkweto yari yambaye.

Uyu musore w’imyaka 24 y’amavuko yafatiwe mu kagari ka Mbugangari, mu murenge wa Gisenyi; akaba yarafashwe arimo guturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Ibindi.