Aya akurikira ni amakuru y’ingenzi mu ncamake Polisi y’u Rwanda yatangaje ku rubuga rwayo rwa murandasi (www.police.gov.rw) yerekeye ibyo yakoze mu cyumweru gishize:
Inama Nkuru ya Polisi yatangije gahunda yo kurwanya ibyaha izamara imyaka 5
Ku itariki 17 Kamena, Polisi y'u Rwanda yatangije gahunda yo kurwanya ibyaha izamara imyaka 5, ubu bukangurambaga bugamije kurwanya ibyaha bukaba buzaba bufite insanganyamatsiko igira iti:" Duteze imbere amahoro n'umutekano."
Muri ubu bukangurambaga, hazashyirwa imbaraga mu gukangurira abaturage gukomeza gukumira no kurwanya ibyaha, guhuza imbaraga mu gukora imikwabu yo kurwanya ibyaha bikunze kugaragara, gukomeza guhanahana amakuru, kurwanya akarengane ndetse no guteza imbere umutekano wo mu muhanda. Ibikurikiyeho.
Gishari: Abapolisi barenga 50 baturuka muri aka karere basoje amahugurwa ajyanye no kubungabunga amahoro
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe Ubuyobozi n’Abakozi, DIGP Juvenal Marizamunda, ku wa gatanu tariki 22 Kamena uyu mwaka yasoje amahugurwa ajyanye no kugarura amahoro no kubungabunga umutekano yaberaga mu Ishuri rya Polisi y’u Rwanda riri i Gishari, mu karere ka Rwamagana rizwi nka Police Training School (PTS).
Aya mahugurwa yatangiye ku itariki 11 z’uku kwezi. Yitabiriwe n’Abapolisi barenga 50 baturuka mu bihugu byo muri aka karere ka Afurika y’Iburasirazuba bagize Umutwe ushinzwe gutabara aho rukomeye uzwi mu rurimi rw’Icyongereza nka East African Standby Force (EASF). Ibikurikiyeho.
Huye: Habereye umukino wateguwe mu rwego rwo gukangurira abahatuye kwirinda ibiyobyabwenge
Ku cyumweru taiki 17 Kamena uyu mwaka, ku Kibuga cy’Umupira w’Amaguru kiri mu kagari ka Cyarwa, mu murenge wa Tumba, ho mu karere ka Huye; habereye umukino w’Umupira w’Amaguru wahuje Nyobozi y’Akagari ka Cyarwa na Nyobozi y’Imidugudu igize aka kagari wateguwe mu rwego rwo kwigisha abahatuye ingaruka zo kwishora mu biyobyabwenge no kubakangurira kubyirinda.
Uwo mukino wateguwe n’Ubuyobozi bw’Umurenge wa Cyarwa hagamijwe kwigisha abari kuwitabira ingaruka zo kunywa, gucuruza no gukoresha ibiyobyabwenge no kubakangurira kwitabira gahunda za Leta zigamije iterambere n’imibereho myiza y’Abaturage. Ibikurikiyeho.
Nyagatare: Abaturage bakanguriwe kwirinda ibiyobyabwenge ubwo hamenwaga ibyahafatiwe
Ku gicamunsi cyo ku wa kabiri tariki 19 z’uku kwezi, mu kagari ka Ntoma, Umurenge wa Musheri, ho mu karere ka Nyagatare habereye igikorwa cyo kumena amakarito asaga 300 y’inzoga z’amoko atandukanye zitemewe mu Rwanda zafatiwe mu mirenge ya Rwempasha na Musheri mu mezi abiri ashize; abakitabiriye bakangurirwa kwirinda kwishora mu biyobyabwenge.
Inzoga zamenwe zigizwe n’amakarito 200 ya Zebra Gin, amakarito 105 ya Speranza, amakarito 10 ya African Gin, amakarito 10 ya Chase Waragi, na litiro 60 za Kanyanga. Ibikurikiyeho.
Rusizi : Polisi yafashe umugabo winjizaga ibiro 70 by’urumogi muri aka karere
Ahagana saa mbiri z’ijoro ryo ku wa 20 Kamena uyu mwaka, Polisi mu karere ka Rusizi yafashe uwitwa Ndayisaba Celestin arimo kwinjiza muri aka karere ibiro 70 by’urumogi.
Uyu musore w’imyaka 29 y’amavuko yafatiwe mu kagari ka Kacyangugu, mu murenge wa Kamembe ubwo yari akimara kwinjiza urwo rumogi muri aka gace k’Igihugu arukuye muri kimwe mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda. Ibikurikiyeho.
Bugesera: Abanyeshuri b’ishuri ribanza rya Rafiki Foundation bakoreye urugendoshuri kuri Sitasiyo ya Nyamata
Mu rwego rwo kumenya ibikorwa n’imikorere bya Polisi y’u Rwanda, ku wa gatatu tariki ya 20 Kamena abanyeshuri biga mu mwaka wa kane (4) n’uwa gatanu (5) bagera kuri 60 bo mu ishuri ribanza rya Rafiki Foundation School riri mu Kagari ka Nyamata Ville, Umurenge wa Nyamata, ho mu karere ka Bugesera, bakoreye urugendoshuri kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamata basobanurirwa bimwe mu bikorwa na Polisi y’u Rwanda na Serivisi zitangirwa kuri iyi Sitasiyo.
Bageze kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamata, bakiriwe n’Umuyobozi wayo, Inspector of Police (IP) Clement Ndayiragije ndetse n’abandi bapolisi bakorana, babasobanurira imikorere ya Polisi muri rusange, bababwira ko na bo nk’abana bakwiye kwirinda ibyaha, kandi ko bagomba kubirwanya birinda ibiyobyabwenge n’ibindi byatuma bata ishuri. Ibikurikiyeho.
Rubavu: Habereye ubukangurambaga ku kwirinda no kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina
Ku wa gatatu tariki 20 Kamena uyu mwaka, Polisi mu karere ka Rubavu yagiranye ibiganiro n’abaturage bagera kuri 500 bo mu murenge wa Gisenyi byabanjirijwe n’urugendo rugamije gukangurira abahatuye kwirinda ihohotera rishingiye ku gitsina, ndetse n’ibindi byaha.
Ubu bukangurambaga bwateguwe ku bufatanye bwa Polisi n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu ndetse n’Umuryango Rwamurec (Umuryango washinzwe n’abagabo mu rwego rwo guhuriza ibitekerezo hamwe hagamijwe kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina). Ibikurikiyeho.
Police HBC yatwaye igikombe cy’irushanwa ry’uyu mwaka ryo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
Ikipe ya Polisi y’u Rwanda y’umukino w’intoki (Police Handball Club) yegukanye irushanwa ryo kwibuka abakinnyi, abakunzi ndetse n’abayobozi b’umukino w’intoki (handball) ry’uyu mwaka wa 2018. Ni mu mukino wabaye ku cyumweru tariki ya 16 Kamena ku kibuga cy’urubyiruko cya Kimisagara ,mu Mujyi wa Kigali nyuma yo gutsinda APR HBC ibitego 29 kuri 26.
Kugira ngo iyi kipe ibashe kwegukana iki gikombe, yabanje kwitwara neza mu mikino y’amajonjora aho yatsinze GS Saint Aloys (45-25) na ES Kigoma (36-17) mu itsinda rya mbere bari kumwe. Mu mukino ubanziriza uwa nyuma Police HBC yatsinze College de Gisenyi bita Inyemeramihigo ku bitego 50-27. Ibikurikiyeho
Kinyarwanda
English











