Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Incamake y’amakuru y’ingenzi yatambutse k’urubuga rwa Polisi y’u Rwanda mu cyumweru dusoje

[AMAFOTO]: DIGP/AP Marizamunda yakiriye itsinda ryaturutse mu gihugu cya Cote d’Ivoire

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Nzeri, nibwo umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushizwe abakozi n’imiyoborere DIGP/AP Juvenal Marizamunda yakiriye itsinda ry’abantu batandatu (6) baturutse mu nzego zitandukanye zishinzwe imiyoborere myiza no kurwanya ruswa mu gihugu cya Côte d'Ivoire.
Yabakiriye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda giherereye ku Kacyiru. Inkuru irambuye

[AMAFOTO]: Polisi ibereyeho gufasha abanyarwanda kwidagadura mu mudendezo- DIGP Namuhoranye

Ibi umuyobozi wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa DIGP/OPs Felix Namuhoranye yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Nzeri ubwo yaganiraga n’abacuruzi b’inzoga mu tubari, abafite amacumbi (logdes) ndetse n’abafite resitora bakorera mu mujyi wa Kigali. Inkuru irambuye

[AMAFOTO]: Ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro bwakomereje muri Kaminuza

Polisi y’u Rwanda ikomeje ubukangurambaga bwo kurwanya impanuka zo mu muhanda buzwi ku izina rya Gerayo Amahoro. Ubu bukangurambaga bumaze iminsi bubera mu mashuri abanza n’ayisumbuye, ku itariki ya 25 Nzeri bwabereye muri kaminuza y’Abadivantisiti y’Afurika yo hagati(AUCA). Abanyeshuri bagera kuri 800 biga muri iyo kaminuza nibo bari bitabiriye ibi biganiro bijyanye n’umutekano wo mu muhanda. Inkuru irambuye

Rubavu: Barindwi bakwirakwizaga urumogi bafatanwe udupfunyika turenga 4400

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Iburengerazuba k’ubufatanye n’abaturage ikomeje ibikorwa byo kurwanya no gukumira abakwirakwiza ibiyobyabwenge mu gihugu. Ni muri urwo rwego mu bihe bitandukanye kuva tariki ya 25 Nzeri kugera tariki ya 28 Nzeri abantu barindwi(7) bose bo mu karere ka Rubavu mu mirenge itandukanye bafatanwe udupfunyika tw’urumogi turenga ibihumbi bine na magana ane(4400) tw’urumogi. Inkuru irambuye


[AMAFOTO]: Ibigo byigenga bicunga umutekano byakanguriwe kurinda abana

Assistant Commissioner of Police (ACP) Jean Nepo Mbonyumuvunyi, umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano w’ibikorwa remezo no kugenzura ibigo byigenga bicunga umutekano, yasabye abakozi ba AGESPRO ndetse n’ibindi bigo byigenga bicunga umutekano ko batagomba kurebera cyangwa ngo bahishire ibikorwa bibi bikunze kubera mu mahoteri n’utubari. Inkuru irambuye

Mu mpera z’icyumweru abantu 11 bafashwe bagurisha abana ibisindisha Mu bice bitandukanye by’igihugu

mu mpera z’iki cyumweru kuva tariki ya 20 kugeza tariki ya 22 Nzeri utubari tugera kuri 14 hirya no hino mu gihugu turi kugenzurwa ndetse bene two cyangwa abashinzwe gucunga utwo tubari barafatwa barafungwa kubera kugurisha abana bataruzuza imyaka 18 ibinyobwa bisindisha. Inkuru irambuye

[AMAFOTO]: Polisi ikomeje amahugurwa ku kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana

Kuri uyu wa mbere tariki ya 23 Nzeri aya mahugurwa yabereye mu turere dutandukanye tugize Intara y’Iburengerazuba n’Amajyepfo. Mu Majyepfo yatangiriye mu karere ka Nyamagabe ahahuguwe abagize inzego z’umutekano bagera ku 100, naho mu Ntara y’Iburengerazuba yatangiriye mu karere ka Nyabihu hahugurwa abayobozi mu nzego z’ibanze bagera kuri 200. Aya mahugurwa arakomereza no mu turere twa Rubavu na Nyaruguru. Inkuru irambuye

Kwakira neza abaturage ni imwe mu ndangagaciro zituranga-ACP Karasi

abwira abapolisi basoje amahugurwa ku mitangire ya serivisi Mu rwego rwo kunoza imitangire ya serivisi, Polisi y’u Rwanda ihora ihugura abapolisi bakora mu nzego zitandukanye cyane cyane abagira aho bahurira n’abaturage babaha serivisi. Ni muri urwo rwego kuva tariki ya 16 Nzeri kugera tariki ya 20 Nzeri ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru hari hateraniye abapolisi bagera kuri 50 bahugurwa ku mitangire ya serivisi no kwakira neza ababagana. Inkuru irambuye

Musanze: Umuturage yafatanwe uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rw'uruhimbano

Mbarukuze Vincent w’imyaka 37, ubusanzwe avuka mu karere ka Burera mu murenge wa Cyeru akaba yakoreraga mu karere ka Musanze mu murenge wa Muhoza, tariki ya 23 Nzeri yafatanwe uruhushya rwo gutwara imodoka (Categorie B) rutari umwimerere. Inkuru irambuye

Gatsibo: Uwajyaga yangiza imiyoboro y’amazi yafatanwe itiyo ya metero 12

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere Gatsibo mu murenge wa Kageyo irakangurira abaturage kwirinda kwangiza ibikorwa remezo leta iba yarabagejejeho kuko baba badindiza iterambere ry’igihugu. Ibi Polisi ibivuze nyuma y’aho kuri uyu Kane tariki ya 26 Nzeri ifashe umuturage witwa Bazatsinda Ildephonse ufite imyaka 56 yibye itiyo y’umuyoboro w’amazi ifite metero 12, Bazatsinda akimara gufatwa yiyemereye ko ariwe wayibye kandi akaba yari asanzwe akora amazi atabifitiye uburenganzira. Inkuru irambuye