[AMAFOTO]: Mu marushwana ya EAPCCO u Rwanda rwegukanye imidali 46
Mu gitondo cyo kuri uyu 31 Kanama, umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza yitabiriye umuhango wo gusoza amarushanwa ya EAPCCO yaberaga muri Kenya. EAPCCO ni amarushanwa ahuza amakipe atandukanye ya Polisi y’ibihugu byibumbiye mu muryango w’Iburasirazuba. Inkuru irambuye
[AMAFOTO]: Abaturage basobanuriwe uko bagomba kwirinda inkongi y'umuriro
Nyuma y'umuganda rusange wabaye kuri uyu wa 31 Kanama, abaturage bo mu mirenge ya Muhima na Gisozi mu mujyi wa Kigali basobanuriwe uruhare rw'umuturage mu gukumira no kwirinda inkongi y'umuriro birinda uburangare kuko kenshi aribwo buba intandaro y'inkongi. Inkuru irambuye
[AMAFOTO]: Mukwiye kuba abambasaderi beza b'umutekano wo mu muhanda -CP Mujiji
Ibi umuyobozi w'ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda Commissioner of Police (CP) Rafiki Mujiji yabivuze kuri uyu wa 30 Kanama, ubwo yaganirizaga abanyeshuri bo ku kigo cya NU-Vision Kabuga ku bukangurambaga bwa Gerayo Amahoro. Inkuru irambuye
Kigali: Batatu barimo umushoferi w'ikamyo bafatanwe urumogi
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 30 Kanama, Polisi y’u Rwanda ikorera mu mujyi wa Kigali mu karere ka Nyarugenge yeretse itangazamakuru abagabo batatu bafatanwe udupfunyika 18800 tw’urumogi mu modoka bari barimo y’ikamyo yo mu bwoko bwa Benzi isanzwe itwara ifarini. Inkuru irambuye
[AMAFOTO]: Gishari : Abasuzofisiye ba polisi barenga 130 basoje amahugurwa
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27 Kanama, abapolisi bo kurwego rwa ba suzofisiye bagera ku 135 basoje amahugurwa agamije kubakarishya no kubongerera ubumenyi, yaberaga mu ishuri rya Polisi rya Gishari rihereye mu karere ka Rwamagana.Iki kikaba ari icyiciro cya cyenda cyari kimaze amezi ane muri aya mahugurwa. Inkuru irambuye
Bugesera: Umugabo yafashwe acuruza imiti ya magendu
Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Bugesera tariki ya 25 Kanama 2019, yafashe uwitwa Nkezabera Pascal wakoraga ubucuruzi bw’imiti ivura abantu, ubucuruzi yakoraga mu buryo bunyuranyije n’amategeko.Ubwo yafatwaga yasanganwe udukarito turimo ibinini bya Paracetamol, Amoxicillin ndetse n’imiti igabanya ubukana bw’agakoko gatera SIDA. Inkuru irambuye
Polisi iraburira abaturage kwirinda kuvunja amafaranga mu buryo bunyuranyije n’amategeko
Ibi Polisi y’u Rwanda ibitangaje nyuma y’aho ku itariki ya 26 Kanama, mu karere ka Rubavu Polisi ihakorera ifashe abantu bane bavunja amafaranga mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Inkuru irambuye
[AMAFOTO]: Sudani y’Epfo: Abanyarwanda bari mu butumwa bw’amahoro bakoze umuganda, mu rwego rwo kwimakaza isuku no gukorera hamwe
Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye (UN) bwo kubungabunga amahoro n’umutekano muri Sudani y’Epfo, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Kanama bakoze umuganda wo gutema ibihuru by’ahakikije inkambi z’aho batuye mu rwego rwo kwimakaza isuku no gukorera hamwe. Inkuru irambuye

Kinyarwanda
English










