[AMAFOTO]: IGP Dan Munyuza yashimiye amakipe ya Polisi y’u Rwanda uko yitwaye mu mikino ya EAPCCO iheruka, ayasaba kwitegura irushanwa ritaha
Mu mpera z’ukwezi gushize tariki ya 31 Kanama, muri Kenya hasojwe amarushanwa ahuza ibihugu byibumbiye mu muryango w’akarere k’Iburasirazuba (EAPCCO Games 2019). Polisi y’u Rwanda yari ihagarariwe n’amakipe 6 yose akaba yaritwaye neza ashobora kwegukana imidali 46 ndetse n’ibikombe 5. Inkuru irambuye
Polisi y’u Rwanda yatangiye ibikorwa byo kurwanya abashoferi batwara basinze
Bimaze kugaragara ko impanuka nyinshi zibera mu mihanda hirya no hino mu gihugu zituruka k’ubusinzi bwa bamwe mu bashoferi batwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha. Ni mugihe nyamara Polisi y’u Rwanda idahwema gukangurira abantu kwirinda gutwara ibinyabiziga basinze. Inkuru irambuye
Polisi ikomeje gukangurira abantu kutijandika mu bikorwa byo gukoresha amafaranga y’amiganano
Ibi Polisi y’u Rwanda ibitangaje nyuma y’aho ifatiye abantu babiri mu karere ka Nyagatare mu murenge wa Karangazi akagari ka Nyamirama bafite inoti eshatu z’ibihumbi 5,000 frw zihwanye ni 15,000frw by’amafaranga y’amiganano, kuri uyu wa mbere tariki ya 02 Nzeri 2019.Inkuru irambuye
Polisi y’u Rwanda irakangurira abatwara ibinyabiziga kwitwararika muri ibi bihe by’imvura
Muri aya mezi dutangiye kuva muri Nzeri mu Rwanda ibihe birahinduka cyane, nibwo haba hatangiye ibihe by’imvura yitwa “Umuhindo”. Iyi mvura ikunze kuba ari nyinshi cyane kandi ari mbi kuko iba irimo imiyaga n’amahindu bikaba byateza impanuka zitandukanye. Inkuru irambuye
[AMAFOTO]: Abayobozi b’ibigo by’amashuri biyemeje kugira ubukangurambaga bwa “Gerayo Amahoro” ubwabo
Mu rwego rwo kurushaho kwimakaza ubukangurambaga bwa “Gerayo Amahoro “ buzamara ibyumweru 52 bwatangijwe na Polisi y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo bugamije gukangurira abakoresha umuhanda bose kurwanya impanuka ziwuberamo, abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye mu gihugu hose baganirijwe uruhare bafite mu kubungabunga umutekano wo mu muhanda barwanya impanuka zihitana ubuzima bw’abantu abandi zikabasigira ubumuga, maze biyemeza kugira uruhare rwo gukomeza gukangurira abanyeshuri bayoboye ubukangurambaga bwa gerayo amahoro.Inkuru irambuye
Karongi: Abaturage basabwe kurwanya no kutanywa inzoga zitujuje ubuziranenge
Kuri uyu wa Kane tariki ya 5 Nzeri, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Karongi ifatanyije n’ubuyobozi bw’umurenge wa Rubengera bakoze umukwabu wo gufata abantu benga bakanacuruza inzoga z’inkorano zitujuje ubuziranenge hafatwa litiro 850 n’ibiro 32 by’ifumbire mvaruganda ndetse n’umusemburo wa Pakimaya ubusanzwe wifashishwa bateka imigati n’amandazi, byifashishwaga mu kwenga izi nzoga. Inkuru irambuye
Nyamasheke: Yafatanwe amakarito 240 y’amavuta ahindura uruhu
Kuri uyu wa Kane tariki ya 5 Nzeri, Polisi ikorera mu karere ka Nyamasheke yafashe uwitwa Nsengiyumva Daniel w’imyaka 45 warutwaye imodoka ifite ibirango RAD 131 U yavaga Rusizi yerekeza i Kigali itwaye amavuta atemewe atukuza uruhu. Inkuru irambuye
Kinyarwanda
English










