Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Incamake y’amakuru y’ingenzi yatambutse k’urubuga rwa Polisi y’u Rwanda mu cyumweru dusoje

[AMAFOTO]: Umuyobozi mukuru wa Polisi ya Zambia yashimiye mugenzi we w’u Rwanda amusezeranya kuzasura u Rwanda bitarenze uyu mwaka

Itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda riyobowe n’umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe guhuza ibikorwa byayo n’abaturage (Community Policing) ariwe Commissioner of Police (CP)  Bruce Munyambo bari mu gihugu cya Zambia ahari kubera inama ku ishingwa ry’umutwe w’abapolisi  bo  muri  icyo gihugu bazajya bitabazwa mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bugamije kugarura amahoro ahari umutekano muke. Ni inama yabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Nzeri 2019, ibera mu mujyi mukuru wa Zambia, Lusaka. Inkuru irambuye

Polisi yafunguye umurongo wo kwiyandikisha kubifuza gukorera uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga

Polisi y’u Rwanda irakangurira abantu bose bifuza kwiyandikisha gukorera uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga ko guhera tariki ya 13 Nzeri mu masaha ya saa cyenda(15h00’)   hafunguwe  imirongo yo kwiyandikisha, Polisi y’u Rwanda  ikaba isaba buri wese ubyifuza kudacikwa n’aya mahirwe. Inkuru irambuye

[AMAFOTO]: Gishari: Abakozi 57 bo mu nzego zicunga umutekano basoje amahugurwa yo kurwanya inkongi z’umuriro

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Nzeri, mu kigo cy’ishuri cya Polisi y’u Rwanda giherereye mu karere ka Rwamagana mu murenge wa Gishari hasojwe amahugurwa ku bantu 57 barimo abapolisi, abacungagereza ndetse n’abakora mu bigo byigenga bicunga umutekano. Aba bose bahuguriwe kurwanya no gukumira inkongi z’umuriro. Inkuru irambuye

[AMAFOTO]: Darfur: Abapolisi b’u Rwanda bambitswe imidali y’ishimwe

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Nzeri, abapolisi 20 b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani(Darfur) bambitswe imidari y’ishimwe kubera imyitwarire  n’ubunyangamugayo bagaragaza ndetse no gukora akazi kabo bashinzwe  kinyamwuga. Inkuru irambuye

[AMAFOTO]: Mu marushanwa ya Korea Ambassador’s Cup, ikipe ya Police Taekwondo yegukanye igikombe n’imidali 6 ya Zahabu

Buri mwaka ambasade y’igihugu cya Korea y’Epfo itegura ikanatera inkunga  amarushanwa y’umukino njyarugamba wa Taekwondo, muri iryo rushanwa amakipe yose yo mu Rwanda araryitabira ndetse hakanatumirwa n’ibihugu byo muri aka karere k’Iburasirazuba bwa Afrika.  Muri uyu mwaka wa 2019 iri rushanwa rizwi nka Korea Ambassador’s Cup ryatangiye tariki ya 07 rigeza tariki ya 08 Nzeri, ribera mu mujyi wa Kigali mu karere ka Gasabo mu murenge wa Remera kuri Petit Stade. Inkuru irambuye

[AMAFOTO]: Abapolisi bakanguriwe kwimakaza ihame ry’uburinganire

Ibi babisabwe kuri uyu wa 9 Nzeri, mu mahugurwa y’iminsi ibiri ari kubera ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku kacyiru, yahuje abapolisi bagera 100 bashinzwe Ihame ry’Uburinganire baturuka muri buri shami rya Polisi mu rwego rwo kubongerera ubumenyi n’ubushobozi mu kazi kabo ka buri munsi. Inkuru irambuye

[AMAFOTO]: Komiseri wungirije wa MINUSCA yasuye abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Centre Africa

Kuri iki cyumweru tariki ya 8 Nzeri, komiseri wungirije wa Polisi mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro n’umutekano mu gihugu cya Centre Africa (MINUSCA), Brig.  Gen. Ossama El Moghazy, yasuye umutwe w’abapolisi b’u Rwanda ushinzwe kurinda abayobozi (protection Support Unit-RWAPSU I-IV) mu kigo cya MIMICA giherere mu murwa mukuru Bangui. Inkuru irambuye