[AMAFOTO]: Polisi y’u Rwanda na FERWAFA batangije ubukanguramba bwa Gerayo Amahoro ku bibuga by’umupira w’amaguru
Ku ikubitiro ubu bukangurambaga bwatangirijwe ku mukino wari wahuje Rayon Sports na Gasogi United kuri uyu wa Gatandatu tatiki ya 05 Ukwakira. Umuyobizi mukuru wungirije muri Polisi y’ u Rwanda ushinzwe abakozi n'imiyoborere DIGP/AP Juvenal Marizamunda afatanyije na Perezida w'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda rtd Brig Gen Jean Damascene Sekamana nibo batangije ku mugaragaro ubu bukangurambaga. Inkuru irambuye
[AMAFOTO]: Abapolisi bari i Gishari mu mahugurwa y’umuryango w'abibumbye basuye urwibutso rwa Genoside rwa Kigali
Mu mpera z’ukwezi dusoje tariki ya 30 Nzeri nibwo mu ishuri rya Polisi rya Gishari (PTS-Gishari) riherereye mu karere ka Rwamagana hatangijwe amahugurwa y’abapolisi bo mu muryango w'abibumbye. Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 05 Ukwakira bakaba bakoze urugendo shuri basura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 ruherereye i Kigali mu murenge wa Gisozi. Inkuru irambuye
[AMAFOTO]: Central Africa: Abaturage barashimira Ingabo na Polisi by’u Rwanda ku bikorwa byiza babagezaho
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 05 Ukwakira 2019, Ingabo na Polisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro n’umutekano mu gihugu cya Central Africa bakoze igikorwa cy’umuganda nk’uko basanzwe bawukora, abaturage bishimira iki gikorwa bagejejweho. Inkuru irambuye
DIGP Marizamunda yitabiriye inama y’ubufatanye bwa Polisi zo ku mugabane w’Afurika
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe abakozi n’imiyoborere DIGP/AP Juvenal Marizamunda ari mu gihugu cya Algeria aho yitabiriye inama rusange ya Gatatu y’umuryango w’ubumwe bwa Afurika ku mikoranire ya Polisi zo kuri uyu mugabane wa Afurika (AFRIPOL). Inkuru irambuye
Karongi: Umugabo akurikiranweho icyaha cyo gushaka gutanga ruswa
Umugabo witwa Hakizimana Lody w'imyaka 41, akurikiranyweho icyaha cyo kugerageza gutanga ruswa ya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda (1,000,000Frw). Uyu mugabo yafashwe kuri uyu wa Kane taliki ya 03 Ukwakira mu masaha y’igicamunsi, afatirwa mu murenge wa Bwishyura mu muhanda wa Karongi- Nyamasheke. Yafashwe agerageza guha ruswa umupolisi kugira ngo amurekurire imodoka ye yo mu bwoko bwa Fuso RAB 471X yari ifashwe ipakiye ibicuruzwa bya magendu. Inkuru irambuye
[AMAFOTO] Abanyeshuri bari mu masomo y'abofisiye bakoze urugendo shuri
Kuri uyu Gatatu tariki ya 02 Ukwakira, itsinda ry'abapolisi b'abofisiye 36 barimo batatu baturutse mu gihugu cya Sudani y'Epfo n'undi umwe waturutse mu gihugu cya Tchad bari mu masomo agenewe abofisiye (Police Junior Command and Staff Course) mu ishuri rikuru rya Polisi y'u Rwanda (NPC) riherere mu karere ka Musanze. Aba banyeshuri bakoze urugendo shuri rw'umunsi umwe basura zimwe mu ngoro z'amateka y'u Rwanda. Inkuru irambuye
[AMAFOTO]: Gishari hatangiye amahugurwa y'abapolisi bo mu muryango w'abibumbye
Ni amahugurwa yateguwe n'ishami rya polisi (Police Component) mu mutwe w'ingabo zo mu karere k'Iburasirazuba zishinzwe gutabara aho rukomeye, umutwe uzwi ku izina rya Eastern Africa Standby Force (EASF). Aya mahugurwa yatangiye kuri uyu wa mbere tariki ya 30 Nzeri 2019, akazamara ibyumeru bibiri, ari kubera mu kigo cy'amahugurwa y'abapolisi cya Gishari giherereye mu karere ka Rwamagana. Inkuru irambuye
[AMAFOTO] Ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro bukomereje mu nsengero
Ubukangurambaga bugamije kurwanya impanuka zo mu mihanda buzwi ku izina rya Gerayo Amahoro burakomeje. Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Nzeri ubu bukangurambaga bwabereye mu rusengero rw’itorero rya Restoration Church riherereye mu mujyi wa Kigali. https://www.police.gov.rw/rw/detail-view/?tx_ttnews%5Btt_news%5D=14878&cHash=fdfad5eb76443aaee581ed2947826a4cInkuru irambuye
Rubavu: Barindwi bakwirakwizaga urumogi bafatanwe udupfunyika turenga 4400
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Iburengerazuba k’ubufatanye n’abaturage ikomeje ibikorwa byo kurwanya no gukumira abakwirakwiza ibiyobyabwenge mu gihugu. Ni muri urwo rwego mu bihe bitandukanye kuva tariki ya 25 Nzeri kugera tariki ya 28 Nzeri abantu barindwi(7) bose bo mu karere ka Rubavu mu mirenge itandukanye bafatanwe udupfunyika tw’urumogi turenga ibihumbi bine na magana ane(4400) tw’urumogi.Inkuru irambuye
Huye: Mu kwezi kumwe abantu 20 bafatanwe litiro 1890 z’inzoga zitemewe n’ibiyobyabwenge
Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Huye iravuga ko itazihanganira abantu bakora bakanakwirakwiza ibinyobwa bigira ingaruka k’ubuzima bw’abaturage aribyo inzoga zitemewe ndetse n’ibyobyabwenge. Ni muri urwo rwego kuva mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Nzeri 2019 mu mirenge itandukanye y’aka karere ka Huye Police y’u Rwanda ikorera muri aka karere yakoze imikwabu yo kurwanya ibyo biyobyabwenge byose. Inkuru irambuye
Kinyarwanda
English










