Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

INCAMAKE Y'AMAKURU Y'INGENZI YATAMBUTSE KU RUBUGA RWA POLISI MUCYUMWERU DUSOJE

IGP Munyuza yasuye Polisi ya Namibia

Umuyobozi Mukuru wa Polisi (IGP), Dan Munyuza, ari mu ruzinduko rw'akazi rw?iminsi itatu  mu gihugu cya Namibia aho yasuye Polisi y?iki gihugu ku butumire bwa mugenzi we, Lt. Gen Sebastian Haitota Ndeitunga, kuri uyu wa kabiri tariki ya 30 Kanama, akaba yitabiriye umuhango wateguwe na Polisi y?iki gihugu wo kuzenguruka mu muhanda ukorwa  hagamijwe guhindura ubuyobozi bwa Polisi ya Namibia, umuhango biteganijwe ko uzaba tariki ya 31 Kanama, ukabera muri Kaminuza ya Polisi ya Isiraheli Patrick Iyambo, iherereye mu mujyi wa Windhoek muri Namibia.  Inkuru irambuye...

Umuyobozi wa Polisi ya Namibia ucyuye igihe yashimye ubufatanye na Polisi y'u Rwanda


Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Namibia ucyuye igihe, Lt. Gen Sebastian Haitota Ndeitunga yashimye u Rwanda kuba "umufatanyabikorwa ukomeye" mu mikoranire ya Polisi zombi.
Lt. Gen. Ndeitunga ibi yabivuze mu muhango wabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 31 Kanama, wo guhererekanya ububasha hagati ye na mugenzi we umusimbuye ku mwanya wo kuyobora Polisi ya Namibia, Maj. Gen. Joseph Shimweelao Shikongo, umuhango wabereye muri Kaminuza ya Polisi ya Israel Patrick Iyambo, iherereye mu mujyi wa Windhoek muri Namibiya.  Inkuru irambuye...

NEW YORK: DIGP Namuhoranye yitabiriye inama y'Umuryango w'abibumbye ihuje abayobozi ba Polisi

Umuyobozi mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa DCG Felix Namuhoranye ari i New York aho yitabiriye inama ya 3 y?umuryango w'Abibumbye ihuriza hamwe abayobozi ba Polisi (UNCOPS).
Inama y?abayobozi ba Polisi mu muryango w'abibumbye (UNCOPS 2022) yahurije hamwe Abaminisitiri, Abayobozi ba Polisi n?abahagarariye imiryango ishinzwe iyubahirizwa ry'uburenganzira bwa muntu ku cyicaro cy?umuryango w?abibumbye guhera tariki ya 31 Kanama kugeza ku ya 1 Nzeri.  Inkuru irambuye...

U Rwanda rwashimiwe ibikorwa byarwo mu butumwa bw?Umuryango w?Abibumbye


Umunyamabanga mukuru wungirije w?umuryango w?abibumbye ushinzwe ishami ry?ibikorwa byo kugarura amahoro, Jean Pierre Lacroix yashimye imikorere y?abapolisi n?ingabo z?u Rwanda ziri mu bikorwa byo kugarura amahoro hirya no hino ku isi.
Lacroix yashimye by?umwihariko uruhare rw?abanyarwandakazi bari mu butumwa bw?Umuryango w?abibumbye cyane cyane mu bijyanye no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.  Inkuru irambuye...

NEW YORK: DIGP Namuhoranye yavuze ku ruhare rwa Polisi mu kubungabunga amahoro


Umuyobozi mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa (DIGP), Felix Namuhoranye yavuze ko uburyo bwiza bwo kubungabunga amahoro Polisi ikoresha mu bihugu birimo amakimbirane bigomba guhora bitezwa imbere hashingiwe ku karere ibyo bihugu biherereyemo.
Ibi Umuyobozi wa Polisi wungirije yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 01 Nzeri, mu nama ya gatatu y?umuryango w?abibumbye ihuje abayobozi ba Polisi (UNCOPS-2022) irimo kubera mu mujyi wa New York, ifite insanganyamatsiko igira iti: ?Guteza imbere amahoro arambye n'iterambere binyuze muri Polisi y?umuryango w?Abibumbye.?  Inkuru irambuye...

RUSIZI: Abantu 3 bafatanywe ibiro 22 by?urumogi barutwaye mu modoka ipakiye isima

Polisi y? u Rwanda, ishami rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro (RPU) MU Karere ka Rusizi ryafashe abantu batatu kuri iki cyumweru, tariki ya 28, batwaye urumogi ibiro 22 mu modoka.
Abafashwe ni uwitwa Rusungu Maula wari utwaye imodoka, ari kumwe n?abanyarwanda babiri, aribo Niyonkuru Bonaventure na Ntegerejimana Zebron.  Inkuru irambuye...

Nyagatare: Polisi yafashe amasashe ibihumbi 22 atemewe gukoreshwa mu Rwanda

Polisi y?u Rwanda mu Karere ka Nyagatare yafashe umucuruzi afite  amasashe amakarito 110 arimo amasashe ibihumbi 22 atemewe gukoreshwa mu Rwanda, yafashwe ubwo yari amaze kuyinjiza mu gihugu ayakuye mu gihugu cya Uganda.
Aya masashe yafashwe kuri iki cyumweru, tariki ya 28 Kanama, afatanwa uwitwa Mukeshimana Angelique, afatirwa mu Mudugudu wa Gikukuru, Akagali ka Kabuga, Umurenge wa Karama.  Inkuru irambuye...

Polisi yafashe abantu bane bafite urumogi ibiro 6 n?udupfunyika 317


Polisi y? u Rwanda (RNP) yafashe abantu bane bafite ibiro 6 n?udupfunyika 317 by?urumogi mu bikorwa bitandukanye bigamije kurwanya ibiyobyabwenge byakozwe mu Turere twa Kicukiro na Bugesera.
Abafashwe ni Niyigena Isaac, Ntakirutimana Benjamin, bafashwe  ku wa mbere tariki ya 29 Kanama, bafatirwa mu Karere ka Kicukiro, mu Murenge wa Masaka, Akagari ka Mbabe,Umudugudu wa Ngarama, bombi bafite udupfunyika 317 tw?urumogi.  Inkuru irambuye...

NGOMA: Yafashwe akwirakwiza amafaranga y'amahimbano mu baturage

Polisi y' u Rwanda (RNP) mu Karere ka Ngoma, kuri uyu wa Kane tariki ya 01 Nzeri yafashe uwitwa Mutabazi Emmanuel, ukurikiranyweho gukwirakwiza amafaranga y'amahimbano mu karere ka Ngoma no mu turere duturanye nako.
Yafatiwe mu Mudugudu w' Isovu, Akagali ka Gafunzo, Umurenge wa Sake, afite amafaranga ibihumbi 246 by'amafaranga y'amahimbano.  Inkuru irambuye...