RUBAVU: DIGP Namuhoranye yasabye abapolisi gukora kinyamwuga
Umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa; DIGP Felix Namuhoranye ku munsi w?ejo tariki ya 10 Kanama, yasuye abapolisi bakorera mu Karere ka Rubavu, abasaba guhora bari maso kandi bagakora akazi ko gucunga umutekano kinyamwuga.
DIGP Namuhoranye, ubwo yaganirizaga abapolisi yabibukije ko akazi kabo ari ugucunga umutekano w?abanyarwanda n?ibintu byabo by?umwihariko abatuye mu Karere ka Rubavu. Inkuru irambuye...
Polisi irihanangiriza abatwara amagare bafata ku makamyo
Polisi y'u Rwanda (RNP) yihanangirije abatwara amagare, bafata ku makamyo cyane cyane iyo bageze mu mihanda izamuka ndetse ugasanga rimwe na rimwe bamwe muri bo bahasiga ubuzima.
Umuvugizi wa Polisi y? u Rwanda Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, yavuze ko ibikorwa byo gufata abatwara amagare bafata ku makamyo bigashyira ubuzima bwabo mu kaga
byatangiye ku itariki ya 28 Nyakanga, hakaba hamaze gufatwa abantu 486 mu gihugu hose, bamaze gucibwa amande nk'uko biteganwa n?amabwiriza. Inkuru irambuye...
Ubukangurambaga ku mabwiriza agenga ubucuruzi bw'ibikoresho by'ikoranabuhanga byakoreshejwe yakomeje mu turere dutandukanye tw'igihugu
Kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Kanama, Polisi y'u Rwanda ifatanyije n'ikigo gishinzwe ubugenzuzi bw' ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi (RICA), bakomeje ubukangurambanga bwo gusobanurira abacuruzi amabwiriza agenga icuruzwa ry'ibikoresho by'amashanyarazi n'iby'ikoranabuhanga byakoreshejwe, bwahuje abacuruzi bacururiza mu Karere ka Bugesera ko mu Ntara y'Iburasirazuba, bunahuza abacururiza mu turere twa Rulindo na Gakenke two mu Ntara y'Amajyaruguru, hagamijwe gukemura ikibazo cy'ubujura bugaragara muri ubu bucuruzi. Inkuru irambuye...
KAYONZA: Batatu bafashwe bafite ibiro 10 by'urumogi
Polisi y'u Rwanda ikomeje ibikorwa byo gufata abantu binjiza urumogi mu gihugu bagamije kurukwirakwiza mu baturage, aho kuri iki cyumweru tariki ya 07 Kamena, hafashwe abagabo batutu bafite ibiro 10 by'urumogi bagiye kubicuruza mu baturage.
Abafashwe ni Abouba Nsengimana, Uwizeyimana Jean Damascene, na Nkurikiyimfura Martin, bafatiwe mu Mudugudu wa Busasamana, Akagali ka Byimana, Umurenge wa Ndego. Inkuru irambuye...
Polisi yahuguye abanyeshuri ba East African University Rwanda kurwanya inkongi
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Kanama, Polisi y?u Rwanda ishami rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi ryahuguye abantu 200 biga muri Kaminuza ya East African University Rwanda iherereye mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo ku gukumira no kurwanya inkongi.
Ni amahugurwa y?umunsui umwe yitabiriwe n?abayobozi, abanyeshuri n?abarimu babo, abashinzwe umutekano, n?abakora amasuku bo muri iyi Kaminuza ishami rya Kigali nyuma y?uko ku wa kabiri tariki ya 9 Kanama hari hahuguwe abakozi n?abanyeshuri 65 biga mu ishami rya Nyagatare. Inkuru irambuye...
NYARUGENGE: Polisi yafashe amavuta yangiza uruhu afite agaciro k?asaga miliyoni 8.1Frw
Ibikorwa byo gufata abacuruzi bacuruza aya mavuta birakomeje mu gihugu hose, aho kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Kanama Polisi y? u Rwanda ishami rishinzwe kurwanya magendu n?ibindi byaha (ASOC), ryafashe umugore witwa Tumusabinema Eugenie w?imyaka 45, afite amacupa 2841 y?amavuta atandukanye yangiza uruhu azwi nka mukorogo, afite agaciro ka Miliyoni 8.101.700 z?amafaranga y?u Rwanda, afatirwa mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyarugenge, Akagali ka Kiyovu, Umudugudu wa Nyarurembo aho bakunze kwita Karitsiye Matheus. Inkuru irambuye...
NYANZA: Abacuruza ibikoresho by?ikoranabuhanga byakoreshejwe biyemeje gukorana na Polisi mu kurwanya ibyaha bigaragara muri ubwo bucuruzi
Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Gatanu, tariki 12 Kanama, n?abacuruzi bacuruza ibikoresho by?amashanyarazi n?iby'ikoranabuhanga byakoreshejwe, bakorera mu turere twa Nyanza na Ruhango, ubwo bari bitabiriye ubukangurambaga bwo gusobanurirwa amabwiriza mashya aherutse gushyirwa ahagaragara agenga ubu bucuruzi.
Ubu bukangurambaga bwahurije hamwe abacurizi 80 bwabereye mu cyumba cy?inama cy'akarere ka Nyanza giherereye mu Murenge wa Busasamana. Inkuru irambuye...
RUBAVU: Abakozi ba Polyclinic la Croix du Sud bahuguwe ku kwirinda no kurwanya inkongi
Kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Kanama, Polisi y?u Rwanda, ishami rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi ryahuguye abakozi 29 bakora mu ivuriro rya Polyclinic la Croix du Sud-Gisenyi riherereye mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu, ku kwirinda no kurwanya inkongi bakoresheje ibikoresho bitandukanye byifashishwa mu kuzimya inkongi.
Ni amahugurwa y?umunsi umwe yahawe abayobozi b?amashami agize ivuriro, abaganga, abakora amasuku n'abacunga umutekano w?ivuriro. Inkuru irambuye...
RWAMAGANA: Babiri bafatanywe ibihumbi 45 by?amafaranga y?amiganano
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 8 Kanama, Polisi y'u Rwanda mu karere ka Rwamagana, yafashe abagabo babiri bakurikiranyweho gukwirakwiza amafaranga y'amiganano nyuma yo kubasangana ibihumbi 45 by?amafaranga y?u Rwanda, agizwe n?inoti 9 za bitanu z?inyiganano.
Abafashwe ni uwitwa Nsengiyumva Jonas ufite imyaka 34 y?amavuko na Murwanashyaka Emmanuel w?imyaka 33, bafatiwe mu mudugudu wa Shaburondo, akagari ka Bwisanga mu murenge wa Gishari, ahagana saa yine z?amanywa. Inkuru irambuye...
Kinyarwanda
English










