Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

INCAMAKE Y'AMAKURU Y'INGENZI YATAMBUTSE KU RUBUGA RWA POLISI MUCYUMWERU DUSOJE

IGP Munyuza yitabiriye ibirori byo kwizihiza umunsi wa Polisi muri Eswatini

Umuyobozi wa Polisi y?u Rwanda, IGP Dan Munyuza, kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 5 Kanama, yitabiriye umuhango ngarukamwaka wo kwizihiza umunsi wahariwe Polisi yo mu bwami bwa Eswatini, wabereye mu ishuri rya Matsapha Police college riherereye mu mujyi wa Manzini.  Inkuru irambuye...
Polisi irizeza abitabira imurikagurisha umutekano usesuye

Polisi y'u Rwanda yijeje abaturarwanda umutekano usesuye mu gihe cy'imurikagurisha mpuzamahanga rya 2022 ririmo kubera i Gikondo mu karere ka Kicukiro ku nshuro ya 25.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, yabivuze mu kiganiro n'abanyamakuru ubwo hafungurwaga ku mugaragaro imurikagurisha mpuzamahanga kuri uyu wa Kane, tariki ya 4 Kanama.  Inkuru irambuye...

Polisi y? u Rwanda na RICA mu bukangurambaga bwo gusobanura amabwiriza agenga icuruzwa ry?ibikoresho by?ikoranabuhanga byakoreshejwe


Nyuma y'aho hasohokeye amabwiriza N? DGO/REG/005 of 07/07/2022 agenga icuruzwa ry?ibikoresho by?amashanyarazi n?ibyikoranabuhanga byakoreshejwe, Polisi y? u Rwanda ifatanyije n?urwego rw?Igihugu rufite ubugenzuzi bw?ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi (RICA) bakomeje ubukangurambaga bwo kwigisha abakora ubwo bucuruzi kubukora mu mucyo hubahirizwa amategeko, hanirindwa ubujura bwakunze kuvugwa muri aka kazi.  Inkuru irambuye...

IBURASIRAZUBA: Polisi yafashe ibiro birenga 26 by?urumogi rwari rwinjijwe mu gihugu

Polisi y? u Rwanda mu turere twa Nyagatare na Kirehe kuri uyu wa mbere tariki ya 01 Kanama, yafashe ibiro 26.5 by?urumogi rwari rugiye kwinjira mu gihugu ruvuye mu bihugu bituranye n?u Rwanda, aho abarwinjizaga bakoresheje inzira zitemewe zizwi nka Panya.  Inkuru irambuye...

NYANZA: Polisi yafashe ibiro 1574 by'imyenda ya caguwa

Polisi y' u Rwanda ishami rishinzwe kurwanya magendu mu Karere ka Nyanza ryafashe ibiro 1574 by'imyenda ya caguwa yinjijwe mu gihugu mu bbburyo bwa magendu ivanywe mu gihugu cy?abaturanyi cy'u Burundi hakoreshejwe inzira zitemewe (Panya).  Inkuru irambuye...

NGORORERO: Abantu barindwi bafashwe bacukura amabuye y'agaciro binyuranyije n'amategeko

Abantu barindwi bafatiwe mu Karere ka Ngororero bacukura amabuye y'agaciro yo mu bwoko bwa Wolfram  binyuranyije n'amategeko mu ishyamba rya Gishwati.
Bafatiwe mu bikorwa byateguwe na Polisi y'u Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki ya 5 Kanama, byo gufata abantu bacukura amabuye y'agaciro muri Pariki ya Gishwati, bafatirwa mu Mudugudu wa Gatomvu, Akagali ka Mugarura, Umurenge wa Muhanda, bari bamaze gucukura ibiro 4 bya Wolfram.  Inkuru irambuye...

GASABO: Polisi yafashe inzoga zirenga litiro ibihumbi 10 zitujuje ubuziranenge


Polisi y? u Rwanda mu Karere ka Gasabo ku bufatanye n?izindi nzego ndetse n?ikigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n?imiti (FDA) kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30 Nyakanga,  hakozwe ibikorwa byo gufata inzoga zitujuje ubuziranenge hafatwa uwitwa Ngabonziza Geoffrey, w?imyaka, 35, afite inzoga zitujuje ubuzirange zingana na litiro 10,144 yakoraga adafite uruganda rwemewe, afatirwa mu Murenge wa Jabana, Akagali ka Kabuye, Umudugudu wa Buriza.  Inkuru irambuye...

NYAGATARE: Polisi yafashe litiro zirenga 130 za Kanyanga

Mu bikorwa bitandukanye byakozwe na Polisi y?u Rwanda mu Karere ka Nyagatare, ku wa 30 Nyakanga, hafashwe inzoga zitemewe zizwi nka Kanyanga ingana na litiro 138, yari yinjijwe mu Rwanda ivuye mu gihugu cy?abaturanyi cya Uganda inyujijwe mu nzira zitemewe (Panya).  Inkuru irambuye...