Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

INCAMAKE Y'AMAKURU Y'INGENZI YATAMBUTSE KU RUBUGA RWA POLISI MUCYUMWERU DUSOJE

Kacyiru hatangijwe amahugurwa yo kugenzura imiti n?ibiribwa

Kuri uyu wa mbere tariki ya 18 Nyakanga, ku cyicaro gikuru cya Polisi y? u Rwanda giherereye ku Kacyiru, hatangijwe amahugurwa y?iminsi itanu yo kwiga uburyo bwo kugenzura ibiribwa n?imiti
Ni amahugurwa yitabiriwe n?abantu 30 baturutse mu nzego z?igihugu zitandukanye  harimo Abapolisi 12, 10 bo mu kigo cy?igihugu gishinzwe kugenzura imiti n?ibiribwa (RFDA), 5 baturutse muri Minisiteri y?Ubuzima, na 2 baturutse mu rwego rw?Igihugu rw? ubugenzacyaha (RIB).  Inkuru irambuye....

KIGALI: Hasojwe amahugurwa ku bijyanye no gusuzuma imiti n?ibiribwa

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 Nyakanga, abantu 30 baturutse mu nzego zitandukanye basoje amahugurwa y?iminsi itanu, aho bahabwaga ubumenyi  ku bijyanye no  gusuzuma imiti n?ibiribwa, yaberega ku cyicaro gikuru cya Polisi y?u Rwanda giherereye ku Kacyiru.
Ubwo yasozaga ku mugaragaro aya mahugurwa umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe abakozi n?imiyoborere, Deputy Inspector General of Police (DIGP), Jeanne Chantal Ujeneza, yavuze ko ubufatanye, gusangira ubunararibonye n?imikorere myiza ari bumwe mu buryo bwo gutsintsura ikibazo cy?imiti n'ibiribwa cyugarije Isi yose.  Inkuru irambuye....

Abanyeshuri biga muri Kaminuza ya Kent State basuye Polisi y? u Rwanda


Abanyeshuri biga muri Kaminuza ya Kent State yo muri Leta Zunze Ubumwe z?Amerika (USA) baherekejwe n?abarimu babo, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 Nyakanga, basuye Polisi y?u Rwanda ku cyicaro gikuru giherereye ku Kacyiru, muri gahunda y?urugendoshuri bari kugirira mu Rwanda.
Abanyeshuri bari mu Rwanda mu rwego rw?amasomo yabo yiswe u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi' yatanzwe na kaminuza ikorera muri Ohio. Uruzinduko rwabo muri Polisi y? u Rwanda kwari ukugira ngo ahanini basobanukirwe uruhare rw'ingabo mu kubaka amahoro n'iterambere ry'igihugu.  Inkuru irambuye....

IMIKINO: Police FC yabonye abayobozi bashya

Kuri uyu wa kane tariki ya 21 Nyakanga, ikipe y?umupira w?amaguru ya Polisi y?u Rwanda (Police FC), yabonye abayobizi bashya, aho Umuyobozi mukuru w?iyi kipe yabaye Assistant Commissioner of Police (ACP) Yahya Mugabo Kamunuga, yungirijwe  na ACP (Rtd) Bosco Rangira na Superintendent of Police (SP) Regis Ruzindana akaba ari nawe ushinzwe kugura abakinnyi. Hanashyizweho kandi umutoza mushya ariwe Vicent Mashami, Umunyamabanga mukuru w?ikipe ntiyahindutse ni Chief Inspector of Police (CIP) Obed Bikorimana.  Inkuru irambuye....

IMIKINO: Police Handball Club yegukanye igikombe cya Shampiyona

Ikipe ya Polisi y?umukino w?intoki (Police Handball Club) yegukanye igikombe cya Shampiyona y?uyu mwaka, kibaye icya munani itwaye, nyuma y?umukino wayihuje na Gicumbi Handball Club iyitsinze ku igiteranyo cy?ibitego 77 mu mikino ibiri yahuje aya makipe, aho mu mukino wa mbere wayahuje tariki ya 10 Nyakanga wabereye mu Karere Ka Gicumbi, ikipe ya Polisi yatsinze ibitego 41 kuri 35, naho mu mukino wa Kabiri wabereye ku kibuga cy?Ikigo cy?urubyiruko cya Kimisagara mu mujyi wa Kigali tariki ya 17 Nyakanga, itsinda ibitego 32 kuri 27, ihita yegukana igikombe.  Inkuru irambuye....

RUBAVU: Polisi yafashe ibicuruzwa bya magendu bifite agaciro k?asaga miliyoni 9 Frw

Polisi y?u Rwanda mu karere ka Rubavu, yafashe abantu babiri bageragezaga kwinjiza mu gihugu, ibicuruzwa bya magendu bitandukanye, byose hamwe bifite agaciro k?amafaranga y?u Rwanda asaga miliyoni 9.  Inkuru irambuye....

KIGALI: Abakozi 80 b?ikigo cya EUCL basoje amahugurwa ku kwirinda no kurwanya inkongi

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 Nyakanga, abakozi 80 b?ikigo cy?Igihugu gishinzwe gukwirakwiza amashanayarazi (EUCL) basoje amahugurwa y?iminsi ibiri bahabwaga na Polisi y? u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya inkongi n?ubutabazi (FRB). Bahuguwe uko bakwirinda inkongi n?uko bazirwanya mu mahugurwa y?iminsi ibiri yabereye muri Hoteli ya Hiltop iherereye mu Murenge wa Remera, mu Karere ka Gasabo.  Inkuru irambuye....

RWAMAGANA: Polisi yafashe ucyekwaho gukwirakwiza amafaranga y'amahimbano

Polisi y'u Rwanda, kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Nyakanga, yafashe uwitwa Habirora Anaclet w?imyaka 30, wafatanwe amafaranga y? u Rwanda, ibihumbi mirongo inani na bibiri (82.000) by?amahimbano afatirwa mu karere ka Rwamagana, mu murenge wa Muhazi, Akagali ka Nyarusange, Umudugudu wa Pulaje.  Inkuru irambuye....

RUBAVU: Babiri bafatanywe udupfunyika tw?urumogi 6000 bagiye kurugurisha abakiriya babo


Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19 Nyakanga, Polisi y?u Rwanda mu Karere ka Rubavu,  ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU), ryafashe Niyirora Emmmanuel na Ntagungira Eric, bafite udupfunyika 6000 tw?urumogi.

Bafashwe batwaye urumogi kuri moto ifite Purake; RC 476A, nayo yahise ifatwa, bafatirwa mu Murenge wa Rugerero, Akagali ka Gisa, Umudugudu wa Shwemu. Ni nyuma y?iminsi itatu gusa muri aka Karere ka Rubavu, mu Murenge wa Rugerero hafatiwe undi mucuruzi w?urumogi wari ufite udupfunyika turenga 1000 tw?urumogi.  Inkuru irambuye....