Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

INCAMAKE Y'AMAKURU Y'INGENZI YATAMBUTSE KU RUBUGA RWA POLISI MU CYUMWERU DUSOJE

Abapolisi bitegura kujya mu butumwa bw’amahoro muri Santrafurika bahawe impanuro

Abapolisi 180 bagize itsinda RWAFPU3 bitegura kujya mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Santrafurika (MINUSCA) bahawe impanuro kuri uyu wa Gatanu tariki ya 8 Ugushyingo.

Ni impanuro bahawe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda Wungirije ushinzwe ibikorwa, DIGP Vincent Sano, ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, nk’impamba izabafasha gusohoza neza inshingano, ubwo bazaba basimbuye bagenzi babo mu gihe kingana n’umwaka umwe. Inkuru irambuye...

Polisi yaburiye abatwara moto ku guhindura no guhisha Plaque


Polisi y’u Rwanda yongeye kuburira abatwara moto bagerageza guhindura cyangwa guhisha nimero iranga ibinyabiziga byabo (Plaque) bagamije guhishira ibyaha n’amakosa bikorerwa mu muhanda. 

Ni nyuma y’uko moto 2019 zafatiwe mu mihanda itandukanye yo mu Mujyi wa Kigali; biturutse ku guhimba, guhisha cyangwa guhindura plaque, izafashwe zihetse imizigo irenze ubushobozi bwazo, izakoze impanuka n’izafatiwe kutishyura amande.  Inkuru irambuye...

INTARA Y’AMAJYEPFO: Polisi irasaba abanyamakuru gukomeza ubufatanye mu gukumira no kurwanya ibyaha


Polisi y’u Rwanda ikomeje ibiganiro igirana n’abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru bitandukanye hirya no hino mu gihugu, hagamijwe kurebera hamwe uko umutekano wifashe n’uburyo bwo kunoza imikoranire n'ubufatanye mu gukumira no kurwanya ibyaha.

Ibiganiro byabereye mu Ntara y’Amajyepfo, mu Karere ka Huye, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 9 Ugushyingo 2024 byagarutse ku ishusho y’umutekano na bimwe mu byaha bikunze kugaragara muri iyi ntara.  Inkuru irambuye...

Polisi irihanangiriza abishora mu bucukuzi n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro binyuranyije n’amategeko


Mu rwego rwo guhangana n’ingaruka zikomoka ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranyije n’amategeko, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 5 Ugushyingo, Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’abaturage mu Ntara y’Amajyepfo, yafashe abantu 51 bakurikiranyweho gukora ubucukuzi n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Abafashwe ni abacukura n’abacuruza amabuye batabifitiye Uruhushya barimo; 17 bafatiwe mu Karere ka Kamonyi, 25 bo mu Karere ka Muhanga n’icyenda bafatiwe mu Karere ka Ruhango.  Inkuru irambuye...

Police HC ikomeje kwitwara neza muri Shampiyona 2024-2025


Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 9 Ugushyingo ikipe ya Polisi y’u Rwanda y’umukino wa Handball; Police HC yakinnye imikino ibiri yitwayemo neza bituma ikomeza kuyobora urutonde rwa Shampiyona y'uyu mwaka n’amanota 12/12.

Ni amanota yagize nyuma yo gutsinda ikipe ya Gorilla HC ibitego 67 kuri 27 n’iya Musanze HC ibitego 50 kuri 21, imikino yombi yabereye mu Karere ka Musanze.  Inkuru irambuye...