PTS GISHARI: Hasojwe amahugurwa ku buryo bunoze bwo gucunga Intwaro nto n’Izoroheje
Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 4 Ukwakira, mu Ishuri rya Polisi ry’amahugurwa (PTS) riherereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana, habereye umuhango wo gusoza amahugurwa ku mikoranire y’inzego zicunga umutekano n’abaturage yateguwe muri gahunda y’Ubukangurambaga bw’ukwezi kwahariwe gutanga imbabazi ku batunze imbunda mu buryo bunyuranyije n’amategeko (AAM2024).
Ni amahugurwa y’icyiciro cya Kabiri yateguwe ku bufatanye n’Ikigo cyo mu Karere gishinzwe Kurwanya Ikwirakwizwa ry’Intwaro nto (RECSA), yitabiriwe mu gihe cy’icyumweru n’abagera kuri 25 bo muri Polisi y’u Rwanda, ibigo byigenga bicunga umutekano n’abashinzwe umutekano wa Parike z’igihugu, aje akurikira ayitabiriwe n’abo mu nzego zishinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko 40, yasojwe mu cyumweru gishize. Inkuru irambuye...
HUYE: Urubyiruko rurakangurirwa kugira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge n’impanuka zo mu muhanda
Mu Karere ka Huye ko mu Ntara y’Amajyepfo, kuri iki Cyumweru tariki ya 29 Nzeri, hasojwe ubukangurambaga bugamije kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko no gukumira impanuka zo mu muhanda.
Ni ubukangurambaga bw’iminsi itatu, bwateguwe ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu Ntara y’Amajyepfo, bukaba bwaberaga kuri sitade Kamena iherereye mu murenge wa Ngoma, binyujijwe mu mikino y’umupira w’amaguru yahuje abapolisi, abamotari, abanyonzi n’urubyiruko rwo mu Karere ka Huye. Inkuru irambuye...
KICUKIRO: Babiri bafatanywe amasashe ibihumbi 80
Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya magendu n’ibindi byaha (ASOC), yafatiye mu Karere ka Kicukiro, ku mugoroba wo Cyumweru tariki ya 29 Nzeri, abantu babiri bakurikiranyweho kwinjiza mu gihugu no gukwirakwiza amasashe.
Abafashwe ni umugore w’imyaka 24 y'amavuko n’umusore w’imyaka 19, bafatiwe mu mudugudu w'Amahoro, akagari ka Karembure mu murenge wa Gahanga, bafite amasashe ibihumbi 80 bari barimo gushakira abakiriya. Inkuru irambuye...
RWAMAGANA: Batanu bafatiwe mu cyuho batekeye Kanyanga mu gishanga
Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Rwamagana, ku bufatanye n'izindi nzego z'umutekano n'abaturage hafashwe abagabo batatu n’abagore babiri, bari batekeye kanyanga mu gishanga cya Rugende.
Bafatiwe mu mudugudu wa Gituza, akagari ka Nyarukombe mu murenge wa Muyumbu, bafite litiro 40 z'iyo bari bamaze kwarura n'amajerekani 10 ya melase bifashishaga bayikora, mu rucyerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 2 Ukwakira, ahagana saa cyenda n’iminota icumi. Inkuru irambuye...