PTS-Gishari hatangijwe amahugurwa ajyanye no gucunga imbunda ntoya n'amasasu
Kuri uyu wa mbere tariki ya 19 Mata Polisi y'u Rwanda ku bufatanye n'ikigo cyo mu karere gishinzwe imicungire y'imbunda ntoya n'amasasu (RECSA) na ambasade ya Leta zunze ubumwe za Amerika mu Rwanda bafunguye ku mugaragaro amahugurwa ajyanye n'imicungire y'imbunda nto n'amasasu. Inkuru irambuye...
Abapolisi b?u Rwanda icyiciro cya 6 bose bamaze kugera mu butumwa bw?amahoro muri Sudani y?Epfo
Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 19 Mata ku isaha ya saa yine, abapolisi b'u Rwanda icyikiro cya Gatandatu basoje igikorwa cyo kujya gusimbura bagenzi babo bagize icyiciro cya 5. Inkuru irambuye...
Abapolisi b?u Rwanda baheruka kujya mu butumwa bw?amahoro muri Sudani y?Epfo bahawe ikaze n?intumwa y?umuryango w?abibumbye
Umuyobozi wungirije w?abapolisi bari mu butumwa bw?umuryango w?abibumbye mu gihugu cya Sudani y?Epfo(UNMISS), Gen. Aljadd Alimajal Mutasem ubwo yakiraga itsinda ry? abapolisi b?u Rwanda baherutse kujya gusimbura bagenzi babo muri Sudani y?Epfo yabasabye gukomera ku ndangagaciro y?ikinyabupfura n?ubunyamwuga bisanzwe bizwi ku bapolisi b?u Rwanda. Inkuru irambuye...
Gasabo: Polisi yerekanye abantu 11 bafatiwe mu birori byo kwizihiza isabukuru y?amavuko
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Mata Polisi y?u Rwanda yeretse itangazamakuru urubyiruko rw?abasore bagera kuri 11 bafashwe bizihiza isabukuru y?amavuko ya mugenzi wabo witwa Safari Kevin w?imyaka 21, aba bantu bari barenze ku mabwiriza yashyizweho na Leta yo kwirinda no kurwanya icyorezo cya COVID-19. Uru rubyiruko rwafatiwe mu Kagari ka Kimihurura, Umurenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo. Inkuru irambuye...
Nyamagabe: Polisi yafashe abacyekwaho kwiba insinga z?amashanyarazi
Polisi y?u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyamagabe mu Murenge wa Tare kuri uyu wa mbere tariki ya 19 Mata yafashe abantu 4 bamaze kwiba ikizingo cy?insinga z?amashanyarazi zipima ibiro 40. Abafashwe ni Ntawukuriryayo Samuel w?imyaka 21, Manirakuzwa Jean Damascene w?imyaka 25, Sindayiheba Alexis ufite imyaka 28 na Ndikumana Elie w?imyaka 26. Bafatiwe mu Karere ka Nyamagabe, Umurenge wa Tare, Akagari ka Gasarenda mu Mudugudu wa Murangara. Inkuru irambuye...
Karongi: Abantu bane bafatanwe amabaro 15 y'imyenda ya caguwa n?imashini idoda bya magendu
Mu masaha ya saa kumi n?imwe n?igice za mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 20 Mata, Polisi y?u Rwanda ku bufatanye n?izindi nzego z?umutekano bafashe abantu bane bari bafite imyenda ya caguwa amabaro 15 n?imashini imwe idoda imyenda. Abafashwe ni Pole Bantu Barume w?imyaka 38, Ahadi Salomon w?imyaka 22, Samvura Ndayisenga w?imyaka 28 na Heri David w?imyaka 21. Bafatiwe mu Karere ka Karere ka Karongi mu Murenge wa Gishyita. Inkuru irambuye...
Nyabihu: Abantu 62 bafatiwe munsi y?urutare basenga barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19
Polisi y?u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyabihu mu Murenge wa Bigogwe ku bufatanye n?abaturage bafashe abantu 62 baturuka mu madini atandukanye barimo gusengera munsi y?urutare barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19. Aba bantu bafashwe ahagana saa tatu za mugitondo bafatirwa mu Karere ka Nyabihu, mu Murenge wa Bigogwe mu Kagari ka Rega mu Mudugudu wa Gaturo. Inkuru irambuye...
Kigali: Polisi yafashe abacyekwaho kuba bamwe mu bibaga ibikoresho byiganjemo iby?ikoranabuhanga
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Mata Polisi y'u Rwanda yafashe uwitwa Rwagasore Jean Paul w?imyaka 34 na bagenzi be aribo Uwihoreye Eric w?imyaka 32 na Nsanzabera Daniel w?imyaka 44. Bicyekwa ko aba babiri bafatanyaga na Rwagasore mu bikorwa by?ubujura, bafatiwe mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge. Inkuru irambuye...
Kinyarwanda
English










