Intumwa za UNITAR na Polisi ya Suède zasuye Polisi y’u Rwanda
Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ubutegetsi n’abakozi (DIGP), DCG Jeanne Chantal Ujeneza, kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Gicurasi, yakiriye ku Cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, itsinda ry’intumwa za Polisi ya Suède n’Ikigo cy’Umuryango w’Abibumbye gishinzwe amahugurwa n’Ubushakashatsi (UNITAR).
Madamu Ann-Charlotte Gustafsson, ushinzwe Iterambere n'Ubutwererane muri Polisi ya Suède n’abakozi b’ikigo cya UNITAR; Claudia Croci na Andreas Andersson, bari mu ruzinduko mu Rwanda rugamije gushimangira ubufatanye busanzweho hagati y’inzego zombi mu bijyanye n'umutekano no kubaka ubushobozi.Inkuru irambuye
Abakoresha umuhanda mu Mujyi wa Kigali basabwe kugira Gerayo Amahoro amahitamo n’umuco
Ubukangurambaga bw’umutekano wo mu muhanda buzwi nka Gerayo Amahoro bwakomeje kuri uyu wa Kabiri tariki ya 28 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali no mu bindi bice bitandukanye by’igihugu.
Gerayo Amahoro igamije muri rusange gushishikariza abakoresha umuhanda kugira imyitwarire yimakaza umutekano wo mu muhanda ku bw’amahitamo kugeza bibaye umuco hirindwa icyateza impanuka cyose. Inkuru irambuye
Abanyeshuri ba Pharo School Kigali bigishijwe gukumira no kurwanya inkongi
Kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Gicurasi, Abanyeshuri 40 bo mu ishuri rya Pharo School Kigali, riherereye mu murenge wa Kimihurura mu karere ka Gasabo, basuye Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya inkongi n’ubutabazi (Fire & Rescue Brigade), ku cyicaro gikuru, Kacyiru, bahugurwa ku kwirinda no kurwanya inkongi z’umuriro.
Abigishijwe ni abiga kuva mu mwaka wa mbere kugeza mu wa Gatatu w’amashuri abanza, baje baherekejwe n’abarezi babo ndetse n’umuyobozi w’ikigo cy’Ishuri; Peris Wargui Muhugu.Inkuru irambuye
RUBAVU: Yafatanywe amabalo 40 y’imyenda ya caguwa ya magendu
Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya magendu n’ibindi byaha (ASOC), ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’abaturage mu Karere ka Rubavu, yafashe umugore w’imyaka 25 y’amavuko, ucyekwaho kwinjiza mu gihugu mu buryo bwa magendu, amabalo 40 y’imyenda ya caguwa.
Yafatiwe aho atuye mu mudugudu wa Gahojo, akagari ka Rubavu mu murenge wa Gisenyi, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 28 Gicurasi, ahagana ku isaha ya saa yine za mu gitondo, iwe mu rugo hakimara kwinjira imodoka ebyiri zipakiye iyo myenda.Inkuru irambuye
Imihigo ni yose ku makipe ya Polisi mu marushanwa yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 31 Gicurasi, nibwo imikino ya mbere mu marushanwa atandukanye yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 yatangijwe, ibimburirwa n’uwo ikipe ya Polisi y’u Rwanda mu mukino w’amaboko wa Handball (Police HC) yatsinzemo Prisons HC yo mu gihugu cya Uganda; ibitego 33 kuri 24 ku kibuga cyo mu kigo cy'urubyiruko cya Kimisagara.
Ni amarushanwa atandukanye yose Polisi y’u Rwanda izaba ihagarariwemo, arimo irushanwa ry’umukino w’amaboko wa Handball ryatangiye uyu munsi kuzageza tariki ya 2 Kamena, Irushanwa ry’umukino w’intoki (Volleyball) n’amarushanwa njyarugamba ya Taekwondo na Karate. Inkuru irambuye
Police HC igeze ku mukino wa nyuma
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 01 Kamena 2024 ikipe ya Police HC igeze ku mukino wa nyuma mu irushanwa ryo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Ihageze nyuma yo gutsinda amakipe nka UR-Rukara, UR-Huye na Gicumbi HT bahuriye muri kimwe cya kabiri cy'iri rushanwa.
Police HC itsinze Gicumbi HT ibitego 38 kuri 24. Nyuma y'uyu mukino umutoza wa Police HC CIP (Rtd) Antoine Ntabanganyimana yashimiye abakinnyi be uko bitwaye.Inkuru irambuye