Hatangijwe ibikorwa byo guteza imbere abaturage ku bufatanye bwa Polisi n’Ingabo z’u Rwanda
Ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’Ingabo z’igihugu (RDF), kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Werurwe 2024, batangije ibikorwa bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage (COP24).
Ni ibikorwa bifite insanganyamatsiko igira iti: “Imyaka 30 yo Kwibohora, ku bufatanye bw’Ingabo z’igihugu, Inzego z’Umutekano n’Abaturage mu iterambere ry’u Rwanda”, bizakorerwa mu gihugu hose.Inkuru irambuye
Abakoresha umuhanda bashimiwe uko bitwaye mu gihe cya Tour du Rwanda
Polisi y’u Rwanda irashimira imyitwarire yaranze abaturarwanda by’umwihariko abakoresha umuhanda mu gihe isiganwa ry’amagare ‘Tour du Rwanda’ ryabaga ku nshuro ya 16, rikabasha kurangira neza nta mbogamizi ibayeho.
Byagarutsweho n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga, ubwo hasozwaga iri rushanwa, mu muhango wabereye kuri Kigali Convention Center (KCC), mu murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo kuri iki cyumweru, tariki ya 25 Gashyantare.Inkuru irambuye
Polisi n’Ingabo z’u Rwanda mu bikorwa biteza imbere imibereho myiza y’abaturage
Ku wa Gatanu tariki ya 1 Werurwe 2024, Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’Ingabo z’igihugu (RDF), bazatangiza ibikorwa byo gufasha abaturage mu mibereho myiza n’iterambere.
Ni ibikorwa bifite insanganyamatsiko igira iti: “Imyaka 30 yo Kwibohora, ku bufatanye bw’Ingabo z’igihugu, Inzego z’Umutekano n’Abaturage mu iterambere ry’u Rwanda”, bizakorerwa mu gihugu hose mu gihe cy’amezi atatu. Inkuru irambuye
CENTRAFRIQUE: Abapolisi b'u Rwanda bifatanyije n'abaturage mu muganda rusange
Abapolisi b'u Rwanda bagize Itsinda RWAFPU 3-2 riri mu butumwa bw'umuryango w'Abibumbye muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA), kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 2 Werurwe,bazindukiye mu gikorwa cy'umuganda.
Ni igikorwa cyaranzwe no gukora isuku, hakurwa imyanda mu muhanda, gutema ibihuru bikikije imihanda itandukanye yo mu Mujyi wa Bangassou no gusukura isoko rya Tokoyo riherereye muri uwo Mujyi.Inkuru irambuye
BURERA: Yafashwe atwaye kuri moto amasashe ibihumbi 80
Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano n’abaturage mu Karere ka Burera, yafashe umusore w’imyaka 28 y’amavuko, wari utwaye kuri moto amasashe ibihumbi 80.
Yafatiwe mu mudugudu wa Gasenyi, akagari ka Buramba mu murenge wa Gahunga, mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki ya 27 Gashyantare, ayatwaye kuri moto yerekeza mu Karere ka Musanze.Inkuru irambuye
GERAYO AMAHORO: Abatwara amagare barasabwa kwirinda amakosa ateza impanuka
Polisi y’u Rwanda binyuze mu bukangurambaga bw’Umutekano wo mu muhanda ‘Gerayo Amahoro’ irasaba abatwara amagare kwirinda amakosa akunda kubagaragaraho agateza impanuka zo mu muhanda.
Ni ubutumwa bushishikariza abakoresha amagare, baba abayifashisha mu ngendo zabo za buri munsi n’abakora umwuga wo kuyatwaraho abagenzi bazwi nk’abanyonzi; gukoresha neza umuhanda kugira ngo hirindwe impanuka zikomoka ku burangare n’indi myitwarire ibangamira urujya n’uruza mu muhanda. Inkuru irambuye