Minisitiri w’Umutekano muri Centrafrique yasuye Polisi y’u Rwanda
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye, yakiriye kuri uyu wa Kane tariki 22 Gashyantare, Minisitiri w’umutekano mu gihugu cya Centrafrique; Michel Nicaise Nassin, ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru.
Minisitiri Nassin yari aherekejwe n'izindi ntumwa, zirimo Umuyobozi Mukuru wa Jandarumori y’igihugu, Gen Landry Ulrich Depot, bari mu Rwanda mu ruzinduko rw'icyumweru rugamije gushimangira ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.Inkuru irambuye
AMAFOTO: Tour du Rwanda yatangiye himakazwa Gerayo Amahoro
Isiganwa Mpuzamahanga ry’amagare ‘Tour du Rwanda’ ku nshuro yaryo ya 16, ryatangijwe kuri iki cyumweru, tariki 18 Gashyantare 2024, hatangwa ubutumwa bwa Gerayo Amahoro, bwibutsa abakoresha umuhanda kwirinda impanuka.
Abayobozi, abitabiriye isiganwa, bamwe mu bafatwa nk’ibyamamare n’abafana bafashe umwanya batanga ubutumwa bushishikariza abakoresha umuhanda gutora umuco wo gusigasira umutekano wo mu muhanda hirindwa uburangare n’andi makosa ashobora guteza impanuka.Inkuru irambuye
Abanyeshuri ba Path to Success bigishijwe kurwanya inkongi z’umuriro
Abanyeshuri 153 bo mu ishuri rya Path to Success International School riherereye mu murenge wa Kigarama mu karere ka Kicukiro, bahawe amahugurwa yo kwirinda no kurwanya inkongi z’umuriro.
Ni amahugurwa bahawe ubwo bari basuye Polisi y’u Rwanda ku cyicaro gikuru, ku Kacyiru, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 20 Gashyantare, n’Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya inkongi n’ubutabazi (Fire & Rescue Brigade).Inkuru irambuye
Imikino ni urubuga rw’ubufatanye bwa Polisi n’abaturage mu gucunga umutekano
U Rwanda ‘Igihugu cy’imisozi igihumbi’ ni igihugu giherereye mu Karere k’Afurika y'Iburasirazuba, gitekanye kandi gituwe n’abaturage bishimira impinduka nziza zigaragara ku mutekano ugenda urushaho kuba mwiza uko bucyeye kandi na bo ubwabo babigizemo uruhare.
Hejuru y’inshingano zo gucunga umutekano w’abantu n’ibyabo, Polisi y'u Rwanda nayo igira uruhare kuri siporo yo mu gihugu ku bw’impamvu zitandukanye zirimo; gushyigikira gahunda y’iterambere ry’imikino mu gihugu, gutsimbataza umuco w’imikino ngororamubiri, kubaka icyizere n’ubufatanye n’abaturage bigera n’inyuma y’imbibi z’ibibuga by’imikino ahakorerwa ibikorwa byo gucunga umutekano.Inkuru irambuye
Abapolisikazi bitabiriye amahugurwa yerekeranye no kurwanya kwinjiza abana mu gisirikare
Abapolisikazi 20 bitabiriye kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Gashyantare 2024, amahugurwa y’umunsi umwe ajyanye no kurebera hamwe ingamba zo kurushaho guteza imbere uburyo bwo gukumira kwinjiza no gukoresha abana mu gisirikare n’imitwe yitwaje intwaro.
Ni amahugurwa yateguwe ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’ikigo cya Dallaire kigamije kurengera abana, amahoro n’umutekano, yabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru hagamijwe kumurikira abayitabiriye, ibikubiye mu gitabo cya kane giherutse gushyirwa ahagaragara n’iki kigo no kubagezaho ubumenyi bushya bujyanye n’integanyanyigisho n’uburyo bwo kwigisha bizabafasha mu guhugura bagenzi babo.Inkuru irambuye
Polisi iraburira abakora ubucukuzi n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranyije n’amategeko
Polisi y’u Rwanda yaburiye abishora mu bikorwa byo gucukura no gucuruza amabuye y’agaciro batabifitiye Uruhushya, ishimira abaturage bakomeje kugaragaza ubufatanye mu gukumira no kurwanya ibyaha.
Ni nyuma y’uko ku bufatanye n’abaturage, kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Gashyantare, mu Kagari ka Kanyana, umurenge wa Sovu mu Karere ka Ngororero, hafashwe abantu bane bari bafite amabuye y’agaciro apima Kg 1063 bacukuraga, bakanagurisha binyuranyije n’amategeko.Inkuru irambuye
MUHANGA: Batatu bafashwe bagerageza guhindura pulake za moto ebyiri bacyekwaho kwiba
Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’abaturage mu Karere ka Muhanga, yafashe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Gashyantare, abagabo batatu bacyekwaho kugira uruhare mu bujura bwa moto no kuzihindurira nimero iranga ikinyabiziga (Pulake).
Abafashwe ni umugabo w’imyaka 30 usanzwe ari umumotari n’abakanishi babiri; umwe ufite imyaka 48 na mugenzi we w’imyaka 36, ubwo bari mu gikorwa cyo guhinduranya ibyuma bya moto na nimero ziziranga, mu mudugudu wa Ruvumera, akagari ka Gahogo mu murenge wa Nyamabuye.Inkuru irambuye