KIGALI: Hatangijwe ibiganiro ku miyoborere n’ingamba zo kurwanya ruswa
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 5 Gashyantare, ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, hatangijwe ibiganiro bizamara icyumweru bigaruka ku ruhare rw’ubuyobozi mu nzego z’umutekano n’ingamba zo kurwanya ruswa.
Ni ibiganiro byateguwe ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’umuryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw'icyongereza (Commonwealth), byitabiriwe n’abo ku rwego rwa Komiseri na ba ofisiye bakuru muri Polisi y’u Rwanda.Inkuru irambuye
Imiyoborere myiza no kurwanya ruswa, iby’ibanze mu kuzuza inshingano za Polisi y’u Rwanda-DIGP Ujeneza
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda Wungirije ushinzwe ubutegetsi n'abakozi (DIGP), DCG Jeanne Chantal Ujeneza, yavuze ko imiyoborere myiza no kurwanya ruswa ari umusingi wo guteza imbere ingamba zo kurinda umutekano w’abantu n’ibyabo nk’inshingano z’ibanze za Polisi y’u Rwanda.
Ni mu butumwa yatanze kuri uyu wa Gatanu tariki ya 9 Gashyantare 2024, mu muhango wo gusoza ku mugaragaro ibiganiro by’icyumweru ku ruhare rw’ubuyobozi mu nzego z’umutekano n’ingamba zo kurwanya ruswa, byaberaga ku cyicaro cya Polisi ku Kacyiru. Inkuru irambuye
Itsinda ry’Abapolisi b’u Rwanda ryahawe igihembo cy’indashyikirwa mu butumwa bw’amahoro
Ubuyobozi bw’Umuryango w’abibumbye mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA), bwahembye itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda rishinzwe kurinda abayobozi bakuru (RWAPSU1-8) nk’indashyikirwa mu bunyamwuga na gahunda y’ibikorwa byo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.
Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 7 Gashyantare, nibwo Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique, Amb.Valentine Rugwabiza yashyikirije igihembo umuyobozi w’Itsinda RWAPSU1-8, Senior Superintendent of Police (SSP) Gilbert Safari.Inkuru irambuye
U Rwanda rwitabiriye irushanwa Mpuzamahanga rihuza abapolisi kabuhariwe
Polisi y’u Rwanda, yitabiriye irushanwa rihuza abapolisi bo mu bihugu bitandukanye hirya no hino ku isi, abera muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE).
Polisi y’u Rwanda yari ihagarariwe muri iri rushanwa ry’iminsi itanu, n’amakipe abiri y’abapolisi kabuhariwe mu bikorwa byo guhangana n’iterabwoba hifashishijwe intwaro na tekiniki (SWAT), ari zo; RNP SWAT-1 na RNP SWAT-2, ryatangiye ku wa Gatandatu tariki ya 3 Gashyantare, i Dubai.Inkuru irambuye
CENTRAFRIQUE: Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bakoze umuganda rusange
Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA) mu Mujyi wa Bangassou, kuri uyu wa Kabiri tariki 6 Gashyantare, babyukiye mu gikorwa cy’umuganda rusange wo gusukura isoko ryo muri uwo mujyi.
Ni umuganda witabiriwe n’abapolisi bagize itsinda RWAFPU-3 hamwe n’abapolisi badakorera mu itsinda (IPOs) bifatanyije n’abakozi b’umuryango w’Abibumbye bakomoka mu bihugu bitandukanye bitanga umusanzu mu butumwa bwo kubungabunga amahoro, abapolisi bo muri Centrafrique n’abaturage b’icyo gihugu.Inkuru irambuye
GERAYO AMAHORO: Abarenga 17400 bibukijwe uruhare rwabo mu gukumira impanuka zo mu muhanda
Abakoresha umuhanda mu byiciro bitandukanye bagera ku 17,450 bongeye kwibutswa ibyo basabwa mu rwego rwo gusigasira umutekano wo mu muhanda, binyujijwe mu butumwa bwa ‘Gerayo Amahoro’ bwatanzwe hirya no hino mu gihugu mu cyumweru gishize.
Ni muri gahunda y’ubukangurambaga bw’umutekano wo mu muhanda, aho Polisi y’u Rwanda ishishikariza ibyiciro byose by’abawukoresha barimo abanyamaguru, abanyeshuri, abagenzi mu binyabiziga bitandukanye, abatwara amagare, abatwara moto n’abashoferi; kwirinda icyateza impanuka zo mu muhanda mu gihe cyose bawukoresha.Inkuru irambuye
RUBAVU: Polisi yaburijemo ibikorwa byo gukwirakwiza urumogi rungana n’udupfunyika 9000
Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abaturage mu Karere ka Rubavu, mu bikorwa bitandukanye yafatiye mu cyuho, abantu batatu bari bagiye gukwirakwiza mu baturage udupfunyika 9000 tw’urumogi.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko bafatiwe mu bikorwa bya Polisi bitandukanye, biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.Inkuru irambuye