Uruhare rw’Itangazamakuru ni ingenzi ku mutekano wo mu muhanda-DIGP Sano
Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi y'u Rwanda ushinzwe ibikorwa, DIGP Vincent Sano yavuze ko uruhare rw'itangazamakuru ari ingenzi mu kumenyesha abakoresha umuhanda ingamba zashyizweho n’imyitwarire ikwiye kubaranga mu rwego rwo kwirinda no kurwanya impanuka.
Ni mu kiganiro nyunguranabitekerezo kijyanye n’itangazamakuru no gusakaza ubumenyi ku ngamba zo kunoza umutekano wo mu muhanda kizamara iminsi ibiri, cyatangijwe kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Gicurasi, ku Cyicaro gikuru cya Polisi y'u Rwanda, ku Kacyiru. Inkuru irambuye...
Abanyamakuru biyemeje kurangurura ijwi ryo guteza imbere umutekano wo mu muhanda
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Gicurasi, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru hasojwe ikiganiro nyunguranabitekerezo cy’iminsi ibiri kirebana no kumenyekanisha no gutangaza amakuru ku mutekano wo mu muhanda.
Ni ikiganiro n'abanyamakuru cyateguwe ku bufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda, Umuryango urengera ubuzima (HPR) n’Ishyirahamwe ry’abanyamakuru (RMC) cyabaga mu cyumweru mpuzahanga cyahariwe umutekano wo mu muhanda. Inkuru irambuye...
Ba ofisiye bakuru biga mu Ishuri rikuru rya Polisi bari mu rugendoshuri muri Botswana
Ku wa Mbere tariki ya 15 Gicurasi, Icyiciro cya 11 cy’abanyeshuri biga mu ishuri rikuru rya Polisi (NPC) riherereye mu Karere ka Musanze, batangiye urugendoshuri rw’icyumweru muri Botswana.
Ni urugendoshuri rwitabiriwe n’abagera kuri 35 biga muri iri shuri amasomo amara igihe cy’umwaka umwe, baturutse mu bihugu 10 by’Afurika ari byo; Etiyopia, Kenya, Malawi, Namibia, Lesotho, Nigeria, Somalia, Sudani y'Epfo, Tanzania n'u Rwanda. Inkuru irambuye...
CENTRAFRIQUE: Minisitiri w’intebe yashimiye Abapolisi b’u Rwanda bamucungira umutekano
Minisitiri w’Intebe wa Centrafrique, Félix Moloua, yashimiye abapolisi b’u Rwanda bo mu itsinda RWAPSU, ubwitange n’ubunyamwuga bagaragaje mu kazi bamaze umwaka bakora ko kumucungira umutekano.
Ni mu muhango wari witabiriwe n’abandi banyacyubahiro barimo abayobozi muri Guverinoma n’ab’Umuryango w’Abibumbye muri Centrafrique, wabereye ku biro bya Minisitiri w’Intebe, mu murwa Mukuru Bangui, ku wa Kabiri tariki ya 16 Gicurasi, aho yashyikirije abapolisi b’u Rwanda ibyemezo by’ishimwe (certificates of satisfaction). Inkuru irambuye...
GATSIBO: Abantu umunani bafashwe bangiza ishyamba rya Leta
Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’inzego z’ibanze mu Karere ka Gatsibo yafatiye mu cyuho abantu umunani bari barimo kwangiza ishyamba rya Leta baritemamo ibiti.
Bafatiwe mu mudugudu wa Kajevuba, akagari ka Mayange mu murenge wa Nyagahinga, ku isaha ya saa Kumi n’ebyiri za mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki ya 15 Gicurasi. Inkuru irambuye...
RWAMAGANA: Abapolisi batangiye amahugurwa azabafasha guhugura bagenzi babo
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Gicurasi, mu ishuri ry'amahugurwa rya Polisi (PTS) riherereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana hatangijwe amahugurwa agenewe abapolisi bazajya bigisha abitegura kujya mu butumwa bw'Umuryango w'Abibumbye.
Ni amahugurwa yitabiriwe n'abagera kuri 20, yateguwe ku bufatanye bwa Polisi y'u Rwanda n'ikigo cy'umuryango w'Abibumbye gishinzwe amahugurwa n'Ubushakashatsi (UNITAR). Inkuru irambuye...
MUSANZE: Polisi yafashe batatu bacyekwaho kwiba moto
Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano n’abaturage mu Karere ka Musanze, yafashe abagabo batatu bacyekwaho kwiba no gusenya moto bagamije kugurisha ibyuma byayo.
Bafatanywe ibyuma bya moto ifite nimero RE 466 X mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki ya 14 Gicurasi, mu mudugudu wa Nyamuremure, akagari ka Kigombe mu murenge wa Muhoza. Inkuru irambuye...
Kinyarwanda
English










