Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

INCAMAKE Y'AMAKURU Y'INGENZI YATAMBUTSE KU RUBUGA RWA POLISI MU CYUMWERU DUSOJE

RWAMAGANA: Hasojwe amahugurwa y'aba DASSO 416 binjijwe mu kazi

Kuri uyu wa Kane tariki ya 5 Mutarama, mu ishuri ry'amahugurwa rya Polisi y'u Rwanda (PTS) riherereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana, habereye umuhango wo gusoza amahugurwa y'ibanze ahabwa abakozi b'urwego rwunganira akarere mu gucunga umutekano (DASSO) binjijwe mu kazi bagera kuri 416 batanzwe n'uturere 16.

Umuhango wo gusoza aya mahugurwa y'icyiciro cya gatandatu, wayobowe na Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu, Musabyimana Jean Claude.  Inkuru irambuye...

GERAYO AMAHORO: Abakoresha umuhanda bakomeje kwibutswa gukaza ingamba zo kwirinda impanuka


Ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro bugamije gukumira no kurwanya Impanuka zo mu muhanda hasabwa buri wese kwirinda amakosa yaba imbarutso yazo burakomeje mu gihugu, Polisi y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bibutsa ibyiciro bitandukanye gufata ingamba zo kwirinda icyateza impanuka cyose bikagirwa umuco.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 06 Mutarama, Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abafatanyabikorwa baramukiye mu gikorwa cyo kongera mu mihanda itandukanye yo mu mujyi wa Kigali, ahagenewe kwambukira abanyamaguru (Zebra Crossing) zishyirwa aho zitari zisanzwe bigaragara ko zihakwiye, hanasiburwa izari zarasibamye zisigwa irangi.  Inkuru irambuye...
KIGALI: Hafashwe abantu batandatu barimo abapolisi bacyekwaho kwakira ruswa y’abashaka uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga

Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, mu bihe bitandukanye, yafashe abantu batandatu barimo abapolisi bane n'abarimu babiri bo mu ishuri ryigisha amategeko y’umuhanda no gutwara ibinyabiziga, bakurikiranyweho kwaka no kwakira amafaranga y’abakandida bagamije kubahesha uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga batigeze bagera ahakorerwa ibizamini.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Mutarama, ku cyicaro cya Polisi mu Mujyi wa Kigali giherereye mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Remera, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko bagiye bafatwa mu bihe bitandukanye biturutse ku makuru yavuye mu iperereza ryakozwe.  Inkuru irambuye...

NGORORERO: Abantu barindwi bafatiwe mu bucuruzi bw’ amabuye y'agaciro bunyuranyije n’amategeko

Polisi y'u Rwanda mu Karere ka Ngororero ku bufatanye n'inzego z'ibanze n’abaturage, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 31 Ukuboza, yafashe abantu barindwi bakurikiranyweho gukora ubucukuzi ndetse n’ubucuruzi bw'amabuye y'agaciro yo mu bwoko bwa Lithium batabifitiye uruhushya.

Bafatiwe mu Mudugudu wa Gapfura, akagari ka Rusororo mu murenge wa Muhororo babitse mu ngo zabo amabuye yo mu bwoko bwa Lithium angana na toni 1 n’ibilo 390 yose hamwe. Inkuru irambuye...

NYAMASHEKE: Abantu bane bafatiwe mu bucuruzi bwa magendu y’imyenda ya caguwa

Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro (RPU) ku bufatanye n’abaturage mu Karere ka Nyamasheke, ku wa Kabiri tariki ya 3 Mutarama, yafashe abantu bane bari bafite magendu y’amabalo 6 y’imyenda ya caguwa.

Abafashwe ni Nyirahategekimana Jaqueline ufite imyaka 40 y’amavuko, Uwayo Jeanne D'arc w’imyaka 25, Mukundiyukuri Celine w’imyaka 28 na Nzakizwanayo Evelyne ufite imyaka 37, bafatiwe mu mudugudu wa Gasharu, akagari ka Rwesero mu murenge wa Kagano.  Inkuru irambuye...

GISAGARA: Polisi yagaruje moto yari yibwe mu Karere ka Huye

 Ku Cyumweru tariki ya 1 Mutarama, Polisi y’u Rwanda ifatanyije n'izindi nzego z'umutekano, ubuyobozi bw'inzego z’ibanze n’abaturage mu karere ka Gisagara, yafashe moto yo mu bwoko bwa TVS ifite nimero iyiranga RD 265 E yari yibwe mu Karere ka Huye.  

Yafatiwe mu mudugudu wa Ryamakuri mu kagari ka Rwanza mu murenge wa Save, ubwo ucyekwaho kuyiba yahise ayivaho agatoroka akimara kubona inzego z'umutekano.  Inkuru irambuye...

Polisi yafatiye amasashe ibihumbi 190 mu Karere ka Muhanga


Polisi y'u Rwanda ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano n’abaturage mu Karere ka Muhanga, ku wa Kabiri tariki ya 3 Mutarama, yafashe abantu babiri ari bo; Nsabimana Justin ufite imyaka 36 y’amavuko na Niyonsaba Jackson w’imyaka 33, bari bafite amasashe atemewe gukoreshwa mu Rwanda ibihumbi 160 nyuma y’iminsi micye hafashwe undi witwa Habanabakize Thomas w’imyaka 35 na we wafatanywe amasashe ibihumbi 30.  Inkuru irambuye...