Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

INCAMAKE Y'AMAKURU Y'INGENZI YATAMBUTSE KU RUBUGA RWA POLISI MU CYUMWERU DUSOJE

Polisi yasubukuye Ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 8 Ukuboza, Polisi y'u Rwanda yasubukuye Ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro, mu rwego rwo gukumira no kurwanya Impanuka zo mu muhanda hasabwa buri wese ukoresha umuhanda kwirinda amakosa yateza impanuka.  Inkuru irambuye...

Ni ubukangurambaga bugamije muri rusange gushishikariza abakoresha umuhanda kugira imyitwarire yimakaza umutekano wo mu muhanda ku bw?amahitamo kugeza bibaye umuco hirindwa icyateza impanuka cyose bikaba indangagaciro na kirazira. Inkuru irambuye...

Polisi yegukanye igihembo mu irushanwa rya Hanga Pitch Fest


Ku wa Gatandatu, tariki ya 10 Ukuboza, Polisi y?u Rwanda yegukanye igihembo cyitwa "Public Innovation Award" mu irushanwa ryiswe Hanga Pitchfest 2022, mu muhango wabereye kuri BK Arena i Remera mu Karere ka Gasabo.

Ni irushanwa ngarukamwaka ryateguwe na Minisiteri y'ikoranabuhanga na inovasiyo ku bufatanye n'ikigo cy'igihugu cy'iterambere (RDB) rigamije guteza imbere imishinga y'ikoranabuhanga yitezweho impinduka.  Inkuru irambuye...

Polisi ikomeje ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge mu mashuri


Polisi y'u Rwanda yakomereje ubukangurambaga mu mashuri mpuzamahanga mu rwego rwo kwigisha abanyeshuri ingaruka z' ibiyobyabwenge ku buzima no gufata ingamba zo kuzirinda hakumirwa ikoreshwa ryabyo mu rubyiruko.

Ni ubukangurambaga bwatangijwe ku itariki 17 Ugushyingo, bunyuzwa mu mikino itangirwamo ubutumwa bwo kuzirikana ububi bw' ibiyobyabwenge no kubikumira.  Inkuru irambuye...

Polisi irizeza umutekano usesuye abitabira Imurikagurisha


Polisi y?u Rwanda yijeje umutekano usesuye abitabira imurikagurisha mpuzamahanga ryiswe Kigali Shopping Festival Expo, ririmo kubera i Gikondo kuva ku wa Kane tariki ya 8 kuzageza ku ya 26 Ukuboza.

Iri murikagurisha ribaye ku nshuro ya mbere, ryateguwe n? Urugaga rw?Abikorera mu Rwanda ryitabirwa n?ibigo bitandukanye by?ubucuruzi bigera kuri 450 byo mu bihugu 11 ku mugabane w?Afurika no hanze ya wo.  Inkuru irambuye...

BUGESERA: Yafashwe akwirakwiza amafaranga y?amiganano


Polisi y'u Rwanda mu Karere ka Bugesera, ku wa Gatandatu, tariki ya 3 Ukuboza, yafashe uwitwa Ndagijimana Eric w?imyaka 18 afite amafaranga y?u Rwanda ibihumbi 10 y?amiganano agizwe n?inoti ebyiri z?ibihumbi bitanu.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y?Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana, yavuze ko yafatiwe mu mudugudu wa Turuziramire, akagari ka Tunda mu murenge wa Kamabuye ubwo yari amaze kwishyura amwe muri ayo mafaranga yafatanywe ku mucuruzi.  Inkuru irambuye...

NGOMA: Polisi yafashe abantu babiri bacyekwaho kwiba moto n?igare


Ku Cyumweru tariki ya 4 Ukuboza, Polisi y?u Rwanda ku bufatanye n?izindi nzego z?umutekano mu Karere ka Ngoma, yafashe abasore babiri nyuma yo kubafatana moto yo mu bwoko bwa Bajaj Boxer RE908Z   n?igare bacyekwaho kwiba bakabihisha mu gihuru.

Abafashwe ni uwitwa Niyitanga Gilbert w?imyaka 20 y?amavuko na Cyiza Jean Claude w?imyaka 19 bafatiwe mu mudugudu wa Bukomeza, akagari ka Nkanga mu murenge wa Sake ahagana saa yine n?igice z?ijoro.  Inkuru irambuye...

NYARUGENGE: Polisi yafashe litiro zirenga 3000 za magendu y?ibikomoka kuri Peteroli

Polisi y?u     Rwanda mu Karere ka Nyarugenge, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 7 Ukuboza, yafatiye litiro 3120 za mazutu mu rugo rw?umuturage zacuruzwaga mu buryo bwa magendu.

Uwazifatanywe ni uwitwa Mwesigwa Steven ufite imyaka 69 y?amavuko utuye mu mudugudu wa Kabirizi, akagari k?Amahoro mu murenge wa Muhima.  Inkuru irambuye...