Polisi yafunguye ibigo 16 bitangirwamo ibizamini by'impushya zo gutwara ibinyabiziga
Abashaka gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga kuri ubu ntibazongera kujya bategereza igihe kirekire kugira ngo bakore ibizamini byo gutwara ibinyabiziga byaba iby'uruhushya rw'agateganyo hakoreshejwe impapuro ndetse n'impushya za burundu nyuma y'uko Polisi y'u Rwanda ifunguye ibigo 16 bizajya bitangirwamo ibizamini hirya no hino mu gihugu.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 3 Ukuboza, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda, IGP Dan Munyuza, yahaye impanuro abapolisi boherejwe gukorera mu bigo byashyiriweho gukoresha ibizamini by'impushya zo gutwara ibinyabiziga. Inkuru irambuye...
GISHARI: Ba suzofisiye 247 basoje amahugurwa
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 29 Ugushyingo, abapolisi 239 n?abacungagereza 8 bo ku rwego rwa ba suzofisiye (NCOs) basoje amahugurwa agamije kubakarishya no kubongerera ubumenyi, yaberaga mu ishuri ry?amahugurwa rya Polisi (PTS) riherereye i Gishari mu karere ka Rwamagana.
Muri aya mahugurwa y?icyiciro cya 13, mu gihe cy?amezi ane bari bayamazemo, bize amasomo atandukanye agizwe n?Imyitozo ngororangingo, akarasisi, gukoresha intwaro no kurasa, gusoma ikarita, Kugarura umutekano n?ituze rusange, Amasomo ajyanye n?Ubuyobozi, Ubumenyi bwo gusesengura amakuru, imiterere n?inshingano za sitasiyo za Polisi, imyitwarire y?abapolisi n?andi masomo atandukanye. Inkuru irambuye...
Itsinda ry?intumwa za EASF zasuye Polisi y?u Rwanda
Itsinda ry?abayobozi b?umutwe w?ingabo na Polisi washyiriweho guhora witeguye gutabara mu karere ka Afurika y?Iburasirazuba (EASF) bari mu ruzinduko mu Rwanda, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 2 Ukuboza, basuye Polisi y?u Rwanda hagamijwe kureba intambwe imaze gutera mu nzira igana mu cyerekezo uyu mutwe wihaye.
Izi ntumwa zari ziyobowe na Brig. Gen Vincent Gatama, ari na we muyobozi Mukuru wa EASF, bari mu Rwanda mu ruzinduko rw?iminsi itatu, rugamije gusuzuma uko u Rwanda rwiteguye mu bigendanye no gutanga umusanzu warwo muri uyu mutwe igihe byaba bibaye ngombwa, aho basuye ibikorwaremezo n?ibikoresho bya Polisi y?u Rwanda bitandukanye ku Cyicaro gikuru ku Kacyiru, banasura Ikigo cya Polisi gitangirwamo amahugurwa (PTS) i Gishari mu Karere ka Rwamagana. Inkuru irambuye...
RUBAVU: Imodoka hafi 700 zakorewe isuzuma ry'ubuziranenge
Ku wa Gatandatu tariki 26 Ugushyingo, Polisi y'u Rwanda, Ishami rishinzwe kugenzura imiterere y'ibinyabiziga ryasoje serivisi yo gusuzuma ibinyabiziga hifashishijwe imashini isuzuma ubuziranenge bw'ibinyabiziga yimurwa yatangirwaga mu Karere ka Rubavu nyuma yo gusuzuma imodoka 694 mu gihe cy'iminsi itandatu.
Iyi servisi yakoreraga muri aka Karere kuva kuwa Mbere, nyuma y'uko yabanje gutangwa mu Karere ka Rusizi mu rwego rwo gufasha ba nyir'ibinyabiziga bo muri utu turere n'abaduturiye kuyibona mu buryo buboroheye badakoze ingendo ndende. Inkuru irambuye...
UMUTEKANO WO MU MUHANDA: Polisi iraburira ba nyir?ibinyabiziga birengagiza kubisuzumisha ubuziranenge
Polisi y?u Rwanda yatanze umuburo ku batunze ibinyabiziga batitabira kubikoreshereza isuzuma ry?imiterere (Contr?le technique) imwe mu ntandaro z?impanuka zo mu muhanda ziterwa n?amakosa ya mekanike y?ibinyabiziga.
Ni nyuma y?aho mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 28 Ugushyingo, mu bikorwa bya Polisi, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda (TRS) byakorewe mu gihugu hose hafashwe imodoka 199 zitari zifite icyemezo cy?ubuziranenge gitangwa nyuma yo gusuzumisha imiterere y?ikinyabiziga zirimo 125 zafatiwe mu Mujyi wa Kigali na 74 zafatiwe hirya no hino mu ntara. Inkuru irambuye...
Polisi ikomeje ibikorwa byo gufata imodoka zidafite icyemezo cy? ubuziranenge
Polisi y?u Rwanda, Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda (TRS) rikomeje gukora umukwabu wo gufata ibinyabiziga bidafite icyemezo cy?ubuziranenge mu rwego rwo gukumira impanuka zo mu muhanda ziterwa n?amakosa ya mekanike y?ibinyabiziga.
Mu bikorwa byakozwe ku wa Kabiri tariki ya 29 no ku wa Gatatu tariki ya 30 Ugushyingo, hirya no hino mu gihugu, imodoka 276 ziganjemo amakamyo, imodoka zitwara abanyeshuri n?izitwara abagenzi rusange zafatiwe mu muhanda zidafite icyemezo cy?ubuziranenge cyangwa cyararengeje igihe ziyongera ku zindi 199 zari zafashwe ku wa Mbere. Inkuru irambuye...
KURWANYA IBIYOBYABWENGE: Abantu bane bafatanywe ibilo 13 by?urumogi n?udupfunyika turenga 570
Ku wa Kabiri tariki ya 29 Ugushyingo, Polisi y?u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) ryafashe abantu bane bakurikiranyweho gucuruza ibiyobyabwenge nyuma yo kubasangana ibilo 13 by?urumogi n?udupfunyika twarwo 574 mu bikorwa bitandukanye byakorewe mu Karere ka Rulindo no mu Karere ka Kicukiro.
Abafashwe ni uwitwa Nyirahabimana Elevanie ufite imyaka 30 y?amavuko wafatiwe mu mudugudu wa Buriza, mu Kagari ka Mugambazi mu Murenge Murambi mu Karere ka Rulindo afite udupfunyika 402 na Niyigena Aphrodis bita Potential w?imyaka 29 wafatiwe mu mudugudu wa Munini, akagari ka Rudogo, mu murenge wa Cyinzuzi nawo wo muri ako Karere atwaye kuri moto ibilo 10 by?urumogi. Inkuru irambuye...
Kinyarwanda
English










